Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yasize amateka atazibagirana kuri Stade ya Rusizi itabarukana igihanga cya Goliyati (Amafoto+Video)


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 December 2018 saa 08:08'

Mu mpera z’icyumweru gishize Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR Nyarugenge yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Rusizi mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kamembe k’umudugudu wa Yerusaremu aho yari yitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa yatumiwemo na Korali Umucyo yaho.



Korali Shalom yagiranye n’abaturiye akarere ka Rusizi ibihe bitazibagirana

Ibihe byiza Korali Shalom y’i Nyarugenge yagiranye n’abaturiye aka karere ka Rusizi yaba kuwa gatandatu taliki ya 01 Ukuboza ndetse no ku cyumweru kuwa 02 Ukuboza 2018 bizatuma ihora yibukwa inirahirwa kuko imiririmbire yayo n’ubutumwa bugize indirimbo zayo byasusurukije imitima y’abitabiriye ndetse hanaboneka abantu benshi bakiriye agakiza.

Iki giterane kuwa gatandatu cyabereye kurusengero rwa ADEPR Yerusaremu noneho bucyeye ku cyumweru gikomereza kuri Stade y’aka karere ahari hateraniye uruvunganzoka rw’abantu kuko Stade yari yakubise yuzuye maze amakorali nayo aboneraho umwanya mwiza wo kubabwiriza ubutumwa bwiza .

Korali Shalom mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izibutsa abantu imibabaro n’inzira y’urusobe Yesu Kristo yanyuzemo ngo acungure umuntu ndetse ziherekejwe n’umuziki w’umwimerere n’amajwi yuje ubuhanga yavuze ubutumwa buhindurira abantu kuri Kirsto Yesu haboneka abantu bakuru basaga 50 bemera kwihana ibyaha barasengerwa .

Ubuyobozi bwa Korali Shalom bwavuzeko bishimiye cyane imigendekere y’uru rugendo kuko intego yarwo yagezweho mu buryo bwose ,bagize bati :"Mu by’ukuri twakoze uru rugendo i Rusizi dufite intego yo gukora ivugbutumwa rihindurira abantu kuri Kristo Yesu kuko nicyo cya mbere Imana ihamagarira abakozi bayo.

Twavuze ubutumwa haboneka abantu benshi bemera kwakira agakiza kandi ntibiba byoroshye kuko kenshi iyo uvuze ubutumwa muri kuri Stade usanga abantu baje mu kigare cyo kwiyumvira no kwirebera abaririmbyi wabakoza ibyo kwihana ntibabyumve bityo rero kuba twarabonye iminyago muri iki giterane rwose kuritwe tiwishimye nk’umwami Dawidi ubwo yatahukanaga igihanga cya Goliyati igihe yamutsindaga ku rugamba .

Iki giterane korali Shalom yitabiriye i Rusizi cyanamurikiwemo Album y’amajwi n’amashusho ya Korali Umucyo nyiri ukugitegura ndetse iyi Korali inatanga ubwisungane mu kwivuza ku miryango 20.

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO IYI KORALI YARIRIMBIYE MURI IKI GITERANE :

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE :




Abacuranzi ba Korali Shalom nabo bahaye abantu umuziki usobanutse









Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yasize amateka akomeye i Rusizi ihakorera igiterane gikomeye


Habonetse abakira agakiza bihana ibyaha barasengerwa



Ubarangaje imbere ni Bwana Niyonagize Gedeon umuyobozi wa Korali Umucyo
Korali Umucyo ya ADEPR Yerusaremu yanditse amateka imurika Album mu giterane cyujuje Stade ya Rusizi









Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki giterane ari benshi cyane Stade y’akarere ka Rusizi irakubita iruzura

Rev.Karangwa Slivestre umushumba wa ADEPR mu burengerazuba kuwa gatandatu yari muri iki giterane

Rev.Sebugorore Henry umushumba wa ADEPR Nyarugenge yari yaherekeje Korali Shalom





Korali Intumwa zidacogora ya Nkombo ,Ijwi ya Kirabyo na Yasipi ya ADEPR Murangi (Gihundwe ) zasusurukije bikomeye abitabiriye ibi biroli

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.