Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Jehovah Jileh CEP ULK yasuye umuvugizi wa ADEPR ayigabira inka y’inzungu-Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
22 August 2018 saa 14:08'

Mu mpera z’icyumweru twasoje korali Jehovah Jileh Post CEP ULK yahagurutse mu mujyi wa Kigali muri ADEPR Paruwasi ya Gasave aho ibarizwa yerekeza mu karere ka Rwamagana muri Paruwasi ya ADEPR Rwamagana ku mudugudu wa Rutonde mu giterane yari yahateguye ifatikanije n’itsinda ry’abanyamasengesho ryitwa "Abana b’Inkuba Family".

Iki giterane cyamaze icyumweru kiba kuko cyatangiye kuwa mbere w’italiki ya 13 kirangira ku cyumweru cyo kuwa 19 Kanama 2018 ariko by’umwihariko Abana b’Inkuba Family na Korali Jehovah Jileh CEP ULK hamwe na Pastor Mugabo Venuste bakaba barakibayemo mu minsi ibiri yacyo ya nyuma n’ukuvuga kuwagatandatu no kucyumweru.


Korali Jehovah Jileh yanyuze abitabiriye iki giterane i Rwamagana

Iyi Paruwasi ya ADEPR Rwamagana yahoze iyoborwa kera na Rev.Karuranga Ephrem ubu wabaye umuvugizi wa ADEPR cyanyuze abakitabiriye kandi gitanga umusaruro mu buryo bwose kuko cyabonetsemo abihana benshi ndetse hanakusanyirizwamo inkunga yo gusakara urusengero ruri kubakwa kuri uyu mudugudu wa Rutonde maze ubwo umuvugizi wa ADEPR yazaga kugisoza ashima byimazeyo abagize uruhare uruhare mw’itegurwa ryacyo ndetse agabira inka y’inzungu korali Jehovah Jileh CEP ULK aho yagarutse ku kuvugako asanzwe ari umukunzi ukomeye w’ibihangano byabo.

Muri iki giterane habonetsemo abanyabyaha basaga 140 bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza banemera kuzabatizwa mu mazi menshi ndetse by’umwihariko bakusanya amafaranga yo gusakara urusengero rwa kijyambere ruri kubakwa kuri uyu mudugudu haboneka asaga Miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana na miringo itandatu na bibiri(5.162.000Frws) hanatangwa ikimasa k’inka na Moto by’umwihariko muri ubu bwitange hakaba higanjemo ubwaturutse mu bana b’inkuba Family no muri Korali Jehovah Jileh CEP ULK.


Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR yashimye Korali Jehovah Jileh anayigabira inka y’inzungu

Rev.Karuranga Ephrem wabaye muri iki giterane ku munsi wacyo wanyuma mw’ijambo yagejeje ku mbaga y’abitabiriye yavuzeko ashima bikomeye abantu bose bagira ishyaka n’umwete byo gukorera Imana batiganda kandi ko ari byiza kuko baba bari gufasha itorero gushimangira inkingi y’ivugabutumwa

Ati:" Ndabashimiye mwese kuba mwarateguye iki giterane,kandi Jehovah Jileh yo irabizi ko ndi umukunzi w’ibihangano byayo byongeyeho kandi burya umuntu nakubwirako agukunda ntagire icyo aguha rimwe na rimwe aba akubeshya niyo mpamvu Jehovah Jileh nabateguriye inka nziza ibakwiriye rwose ndayibahaye ku mugaragaro ".

REBA AMAVUTA N’IMBARAGA Z’IMANA JEHOVAH JILEH YAKORESHEJE MURI IKI IKI GITERANE:




Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi wa ADEPR niwe wasoje iki giterane agabira inka y’inzungu korali Jehovah Jileh












Korali Jehovah Jileh CEP ULK mu minsi ibiri yanyuze benshi mu ndirimbo zayo inagaragaza kwitanga gukomeye ku murimo w’Imana

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.