Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Iriba ya ADEPR Taba yarikumbuwe n’abanya Kigali irahagarutse mu giterane cy’ububyutse


Yanditswe na     Ubwanditsi
9 October 2018 saa 02:58'

Korali Iriba ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Taba yatumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa rigamije ububyutse kizabera mururembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya ADEPR Jabana k’umudugudu wa Nyacyonga.

Rev.Ryumugabe Alphonse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Jabana mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yemeje aya makuru y’iki giterane avugako bateguye iki giterane mu rwego rwo gusaba Imana gukomeza gutanga ibihe by’ububyutse kw’itorero ry’Imana ikongera ikigarurira abantu ikabubaka bundi bushya.

JPEG - 61.5 kb
Rev.Ryumugabe Alphonse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Jabana uzwiho kurangwa n’ibihe by’ububyutse bukomeye

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:" Iki giterane twagihaye intego yanditse mu gitabo cya Yeremiya 5:21(Utwigarurire Uwiteka,Natwe tuzaba tukugarukiye.Tugarurire ibihe byacu,Bibe nk’ibya kera) n’ukuvugako tuzaba dusenga Imana tuyisaba ngo itugarurire ibihe by’ububyutse nk’ubwa kera kandi tuzaba tunashima Imana yarinze abanyetorero n’abanyarwanda muri rusange ikaduha amahoro n’umutekano birambye none tukaba dusigaje amezi abiri ngo umwaka wa 2018 urangire ".

Uyu mushumba yakomeje avugako muri iki giterane batumiyemo Korali Iriba izaturuka mw’itorero rya ADEPR Taba nk’imwe muzikunzwe n’abantu benshi ikazafatikanya n’andi makorali atandukanye yo kuri uyu mudugudu nka Ahava hamwe n’abahanzi batandukanye nka Abingenzi Gonzague ,Ntabwoba hamwe n’abandi benshi.

Muri iki giterane kandi hakazaba harimo abigisha b’ijambo ry’Imana nka Nshizirungu,Ev.Mugabo Anicet wa ADEPR Remera ,Rev.Ryumugabe Alphonse n’abandi benshi batandukanye biganjemo ababarirwa mw’itsinda ry’abanyamasengesho ryitwa Abana b’inkuba n’ubundi uyu mushumba abereye umuyobozi .

Iki giterane kizamara iminsi ibiri kizatangira kuwa gatandatu taliki ya 13 kugeza ku cyumweru Taliki ya 14 Ukwakira 2018 ,kuwa gatandatu kizatangira kuva kw’isaha ya saa munani z’umugoroba kugera saa kumi n’ebyiri (14h00-18h00) naho ku cyumweru gitangire kuva mu masaha ya mugitondo kugera kumugoroba kikazajya kibera kurusengero rwa ADEPR k’umudugudu wa Nyacyonga muri Centre yaho iruhande rw’uruganda rw’amabati ruhari.

Korali Iriba ya ADEPR Taba nimwe muzifite abakunzi benshi mu gihugu cy’u Rwanda bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubutumwa bukomeye bubumbiye mu ndirimbo zayo .Iyi korali yarimaze igihe kigera ku mwaka ititabira ibiterane mu mujyi wa Kigali bivuzeko yarikumburanye n’abakunzi b’umusaraba ari nayo mpamvu yakajije imyiteguro y’iki giterane cy’ivugabutumwa yatumiwemo .


Korali Iriba ya ADEPR Taba yakajije imyiteguro y’urugendo rw’ivugabutumwa igiye gukorera i Kigali muri 2018

Bwana Musafiri Vincent umuyobozi wa Korali Iriba ya ADEPR Taba mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko bari baherutse i Kigali umwaka ushize wa 2017 ati:"Intego yacu n’ukwamamaza Yesu dusenga tunakora ama Repetion kandi ndizeza abantu ko abazitabira iki giterane bazanyurwa n’ibihe byiza bizazanwa n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo nshya ndetse n’izisanzwe.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu bari mu gikorwa cyo gutunganya Album yabo nshya izaba ari iya kane y’amajwi,ikaba iya gatatu y’amashusho izaba iriho zimwe mu ndirimbo zikunzwe nka Icyampa, Jehovah Shammah na Uri Uwera ,urakomeye n’izindi nyinshi kandi tukaba twifuzako iyi Album izajya ku mugararagaro mu ntangiriro z’umwaka utaha.


Korali Iriba imaze imyaka igera kuri 23 mu ivugabutumwa ry’indirimbo nimwe mu zikomeye mu Itorero rya ADEPR

Korali Iriba igizwe n’abarenga 130 bari mu byiciro bitandukanye biganjemo abatuye mu duce two mu Mujyi wa Huye turimo Matyazo no ku Itaba n’abakorera mu bindi bice by’igihugu.

Iyi Korali yashinzwe ku ya 15 Gashyantare 1995, itangijwe n’abantu 18. Mu myaka 23 imaze mu ivugabutumwa imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho.Mu mishinga yayo ya bugufi harimo uwo kumurika album ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho.

UMVA KANDI UFASHWE NA ZIMWE MU NDIRIMBO ZIZABA ZIRI KURI IYI ALBUM NSHYA YA KORALI IRIBA ADEPR TABA/BUTARE:

IYI BAYISE NGO URI UWERA :

IYI BAYISE NGO EHOVAH SHAMMAH :

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.