Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Iriba y’i Huye na Hermoni ya ADEPR Rubona bakoze umukwabo ukomeye mu banyabyaha b’i Kigali ,ububyutse bugaruka mw’isura nshya-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 October 2018 saa 10:28'

Mw’itorero rya ADEPR inkingi y’ivugabutumwa ikomeje gutera imbere umunsi ku munsi binyuze mu biterane by’ivugabutumwa rikomeye bibera hirya no hino mu gihugu ,mu mpera z’icyumweru twarangije ururembo rw’umujyi wa Kigali rwari rwagenderewe n’amakorali akomeye imwe ni Iriba ya ADEPR Taba y’i Huye yari muri Paruwasi ya Jabana hamwe na Hermoni ya ADEPR Rubona i Rubavu yariri muri Paruwasi ya Gatenga ku mudugudu wa Karambo.



Korali Hermoni na Iriba zombi zabereye umugisha abanya Kigali mu mpera z’icyumweru gishize

Ibi biterane by’ivugabutumwa bisize habonetse umubare mw’inshi w’abanyabyaha bakiriye agakiza aho muri Paruwasi ya Jabana ahari Korali Iriba hihannye abasaga 200 mu gihe ku mudugudu wa Karambo ho mu Gatenga ahari korali Hermoni y’i Gisenyi naho iminsi yombi bahabaye habonetse umubare mw’inshi w’abanyabyaha bakira agakiza .

Kuwagatandatu mu gitondo Korali Iriba ya ADEPR Taba yahagurutse i Butare yerekeza hano mu mujyi wa Kigali maze Korali Hermoni ya ADEPR Rubona nayo kuri uwo munsi mu gitondo ihaguruka i Rubavu yitabira igiterane cy’ivugabutumwa aha muri Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu wa Karambo.

Izi korali zose kuri uyu munsi wo kuwa gatandatu nyuma ya saa sita zatangiye ivugabutumwa maze bigeze ku munsi wo kucyumweru kuva mu gitondo kugera nimugoroba izi korali zitaramira imbaga y’abakristo benshi bitabiriye ibiterane byazo bamwe barahembuka bikomeye abandi bakira agakiza.


Mwarimu Hagenimana Anasthase umuyobozi w’umudugudu wa Karambo yishimiye ko intego y’igiterane yagezweho

Mwarimu Hagenimana Anasthase umuyobozi w’umudugudu wa Karambo yavuzeko buzuye amashimwe akomeye kuko igiterane bari bateguye intego zacyo zagezweho 100% Ati: Dutegura iki giterane twari twagihaye intego yo gushyigikira inzozi z’umwana w’urubyiruko tumufasha gutegura ejo heza bagendeye kw’ijambo ry’Imana ryanditswe mu gitabo cya Luka 2:40 ndetse no gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri kristo no gusaba Imana ububyutse kandi rwose ibi byose byagezweho turashimira cyane Korali Hermoni yemeye kwifatanya natwe igakora ivugabutumwa rikomeye iwacu.


Rev.Ryumugabe Alphonse yavuzeko iki giterane bakoranye na Korali Iriba gisize abizera bashya benshi no guhembuka gukomeye mw’itorero

Umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Jabana Rev.Ryumugabe Alphonse nawe yavuzeko intego z’igiterane zagezweho ati :"Iki giterane twari twagihaye intego yanditse mu gitabo cya Yeremiya 5:21(Utwigarurire Uwiteka,Natwe tuzaba tukugarukiye.Tugarurire ibihe byacu,Bibe nk’ibya kera) n’ukuvugako twasengaga Imana tuyisaba ngo itugarurire ibihe by’ububyutse nk’ubwa kera ,rwose ndagirango nkubwize ukuri ko korali Iriba yatubereye umugisha ukomeye kuko icyambere yadukoreye umukwabo mubanyabyaha hihana abasaga 200 ,ikindi yahembuye bikomeye imitima y’abatentebutse ndetse yasize yongeye gucana igicaniro cy’ububyutse muri Jabana kuburyo ibihe byiza twagiranye ntidateze kubyibagirwa".

K’uruhande rwa Korali Iriba, Neema Marie Jeanne ushinzwe itangazamakuru muri iyi Korali ubwo basozaga iki giterane yavuzeko buzuye ishimwe ko intego yo kugarurirwa ibihe bya kera yagezweho kubantu bitabiriye iki giterane ndetse na korali usibye gukora ivugabutumwa ,ibihe byiza by’ububyutse n’imbaraga ikuye muri iki giterane ikaba itazabyibagirwa .

Neema yavuzeko kuba abaririmbyi ba Korali Iriba bakunda Korali ndetse bakanakunda umurimo w’Imana aribyo bituma bashikama batanyeganyezwa bagahora mu mavuta n’imbaraga yaba ababa i Huye ndetse n’abari mu ntara zitandukanye mu Rwanda bose bagatahiriza umugozi umwe.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BITERANE :





















Korali Iriba ya ADEPR Taba yakoze ivugabutumwa rikomeye i Kigali muri Jabana/Nyacyonga abantu barihana abandi barahembuka bagarurirwa ibihe by’ububyutse nk’ubwa Kera .









Igiterane cya Korali Iriba i Jabana cyitabiriwe n’abantu benshi cyane b’ingeri zitandukanye



EV.Edissa Mukansonera niwe wabwirije ijambo ry’Imana muri iki giterane ku Karambo ku munsi wo kucyumweru








Korali Holy Gate na Siloam zose zo k’umudugudu wa Karambo bataramiye abitabiriye iki giterane




Korali Bethifage niyo yari yafatanije n’ubuyobozi bw’umudugudu gutegura iki giterane










Korali Hermoni ya ADEPR Rubona /Rubavu mu ndirimbo zisanzwe n’inshyashya yanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane kuri ADEPR Karambo












Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki giterane kuri ADEPR Karambo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.