Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge yatunguye umwe mubaririmbyi bayo umazemo imyaka 50 -Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 September 2018 saa 09:44'

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge yazirikanye umuhate n’ubwitanjye n’umurava biranga umubyeyi witwa Mukandoli Charlotte bamukorera ibiroli bikomeye by’isabukuru ya yubire y’imyaka 50 amaze ari umuririmbyi wa Hoziana .

N’ibiroli byatangijwe ku cyumweru cyo kuwa 09 Nzeri 2018 ubwo iyi korali yari mu rugendo rw’ivugaubutumwa muri Paruwasi ya ADEPR Kacyiru ubwo batunguraga uyu muririmbyi bamuhamagara imbere y’iteraniro bamubwirako bamuteguriye impano ya Bibiliya ijambo ry’Imana ndetse banamuha inka nk’ikimenyetso cyo kuzirikana umuhate n’ubwitanjye n’umurava bimuranga akaba amaze imyaka mirongo itanu ari umuririmbyi wa ntamakemwa muri Korali Hoziana.

REBA VIDEO UBWO KORALI HOZIANA YASHYIKIRIZAGA MADAME MUKANDOLI CHARLOTTE INKA :

Ibi biroli by’isabukuru y’imyaka 50 Madamme Mukandoli Charlotte amaze ari umuririmbyi wa korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge byakomeje ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri taliki ya 11 Nzeri 2018 ubwo iyi korali yarimo isubiramo indirimbo mu rusengero rwa ADEPR mu Kiyovu maze imbere y’abaririmbyi bose b’iyi Korali ndetse n’abagize umuryango w’uyu mubyeyi n’abahagarariye abaterankunga b’iyi Korali haba igikorwa cyo gukata umutsima no kuwusangira nk’ikimenyetso k’isabukuru ,aha hakaba havugiwe amagambo akomeye yo gushimira uyu mubyeyi ndetse banakomeza n’abandi bamugwa mu ntege.


Ufite Microfone ni Bwana Ndungutse Fabien umuyobozi wa Korali Hoziana

Mw’ijambo Bwana Ndungutse Fabien umuyobozi wa Korali Hoziana yagejeje kubitaibiriye ibi biroli yavuzeko bashima Imana cyane kuba yarashoboje uyu mubyeyi kuberera imbuto no kuguma mu murimo w’Imana akaba amazemo imyaka 50 ,uyu muyobozi asaba n’abandi baririmbyi namwe mbasabye gukorera Imana basizeho umwete kuko izabahemba ndetse ngo tukiri muri ubu buzima Imana yemera ko abantu bashima abakora neza.

Ati:"Mu mateka ya korali Hoziana harimo ko yatangiriye murugo iwabo w’uyu Mukandoli Charlotte kwa Pastor Kayihura Jacques ufite amateka akomeye muri iri torero rya ADEPR ,mu by’ukuri uyu mubyeyi hari igihe namugenzuye mbona umwaka wose yawusoje atarasiba Repetion na gahunda n’imwe ya korali ,rwose akwiriye gushimirwa kandi ibi ntitubikoze rimwe ubutaha tuzizihiza isabukuru y’abandi benshi bazaba bamze imyaka 50 muri korali .

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko n’abaririmbyi ba Hoziana bari hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda no mu mahanga ya kure(Diaspora) nabo bamuhaye ubutumwa bwo gushimira no gutera imbaraga Madame Mukandoli Charlotte umuaze imyaka 50 ari umuririmbyi wa Korali Hoziana.


Madame Mukandoli Charlotte wakorewe ibiroli by’isabukuru y’imyaka 50 amaze muri Korali Hoziana

Mw’ijambo Madame Mukandoli Charlotte yagejeje kubari bateraniye muri ibi biroli by’isabukuru y’imyaka ye 50 amaze muri Hoziana yavuzeko imyaka 50 ari urugendo rurerure.

Ati :Korali Hoziana yaturutse murugo iwacu i Gasave icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza kandi nahuriyemo n’ibibazo byinshi bikomeye ariko namenyeko kubaha Uwiteka aribwo bwenge maze njyeze mu myaka 20 ndashyingirwa maze mumyaka 24 mba mfite abana batatu maranye imyaka 15 n’umutware yitaba Imana kuburyo maze imyaka 25 ndi umupfakazi kandi sinacika intege mu murimo w’Imana ubu ndakomeye kandi ndakomeje ndetse n’abandi bairirmbyi namwe ndabakomeje ".

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BIROLI BY’ISABUKURU :









Madame Mukandoli Charlotte yafatikanije na Korali Hoziana ,abo mu muryango we ,abateranknga ba korali gukata umutsima nk’ikimenytso k’isabukuru y’imyaka 50 ari muri korali










Abaririmbyi ba korali Hoziana,Abana n’umuryango wa Mukandoli Charlotte hamwe na bamwe mu baterankunga ba Hoziana basangiye umutsima w’isabukuru mu byishimo bikomeye



Aba Mama bari mu kigero kimwe nicya Mukandoli Charlotte bari bamugaragiye ubona ari byiza cyane



Nyuma y’impano ya Bibiliya n’Inka Mukandoli Charlotte yahawe na Hoziana ku cyumweru ,abo mu muryango we bamuhaye izindi naho Perezida w’abaterankunga ba Hoziana avugako iyabo bazayimushyikiriza mu cyumweru gitaha

Menya muri Make amateka ya Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge:

Korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge nimwe muzababayeho mbere mw’itorero rya ADEPR itangizwa n’abantu bakeya maze uko imyaka yagiye ishira umubare wabo ujyenda wiyongera none ubu mu mwaka wa 2018 ifite abaririmbyi basaga ijana na makumyabiri bari mu byiciro bitandukanye n’ukuvuga urubyiruko,abagore ndetse n’abagabo .

Mu myaka iyi korali imaze yakoze ivugabutumwa mu gihugu cyose cy’u Rwanda ndetse na bimwe mu bihugu by’abaturanyi ,yanakoze Album 10 z’amajwi n’eshatu z’amasusho ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo gufashanya hagati yabo ,gufasha abatishoboye n’ibindi byinshi .

Korali Hoziana imizi yo kubaho kwayo yashinzwe muri Gasave kuko ariho yatangiriye maze igihe kigeze byabaye ngombwa ko n’abakirisito bari i Gasave baza gutangiza umurimo i Nyarugenge.Ubwo chorale ya Kigali (Gasave) yiremamo imitwe y’abaririmbyi ibiri umwe usigara i Gasave undi uza ujya i Nyarugenge gutangizayo umurimo w’abaririmbyi.

Nkuko amateka y’itorero ADEPR abigaragaza, Itorero rya Pentekote ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1940 ritangirira i Cyangugu.Umurimo w’ivugabutumwa waguka ugana i Gisenyi, ubu ni mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu mwaka wa 1968 nibwo Pasteur Kayihura Jaques yatumwe kujya kuvuga ubutumwa i Kigali, atangirira ahitwa i Gasave, ubu ni mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo. Aho i Gasave niho hatangiriye umurimo w’uburirimbyi mu rugo rwa Pasteur utangijwe n’umufasha we Mariya, Umukobwa wabo w’imfura Mukandori Charlotte bafashijwe na Missionnaire Leif Agnestrand.

uko imyaka yagiye ihita niko abaririmbyi n’abakirisito bagiye biyongera muri rusange n’ubutumwa bwiza bugera ku bantu batuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ubwo umutwe w’abaririmbyi uba uravutse witwa Chorale de Kigali.

Mu mwaka wa 1978 niho urusengero rwa Nyarugenge rwatashywe icyo gihe abakristo bo mu bice bya Muhima , Gikondo, Kiyovu, Nyamirambo basengeraga i Gasave byabaye ngombwa ko bimuka baza i Nyarugenge nubwo bari bake cyane.ADEPR Nyarugenge

Imiterere y’urusengero rwo hambere

icyo gihe byabaye ngombwa ko n’abakirisito bari i Gasave baza gutangiza umurimo i Nyarugenge.Ubwo chorale ya Kigali (Gasave) yiremamo imitwe y’abaririmbyi ibiri umwe usigara i Gasave undi uza ujya i Nyarugenge gutangizayo umurimo w’abaririmbyi.

Umutwe w’abaririmbyi waje i Nyarugenge watangiye witwa Chorale A arinayo yaje kuzitwa Hoziana yatangiye umurimo w’Imana ikoresha ingoma ya kinyarwanda nk’igikoresho cya musika, iyobowe n’uwitwa Seth SIMPIRIWE akunganirwa na Martin RUGEGAMANZI ndetse n’uwitwa Siphora.

Hamwe no gusenga Imana Missionnaire Leif yahaye Chorale Guitare Acoustique ubwo haba habonetse igikoresho cya muzika cya mbere gifasha chorale mu miririmbire. Mu mwaka w’1980 nibwo habayeho gushaka izina rya chorale bumvikana kuyita Hoziana.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.