Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Korali Evangelique y’ i Gisenyi yanyuze abanya Kigali naho Rev.Masumbuko Josue asaba abakristo kwambara ibigunira bakirukana ibyago 2 byugarije u Rwanda-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 November 2018 saa 04:57'

Korali Evangelique ya ADEPR Paruwasi ya Bethifage mu mpera z’icyumweru gishize yakoze ivugabutumwa rikomeye mu mujyi wa Kigali aho yari yaje mu giterane cy’ububyutse cyari cyateguwe na ADEPR Kicukiro Shell k’umudugudu wa Eden maze Rev.Pastor Masumbuko Josue wari umwigisha ku cyumweru asaba abakristo ko bakwiriye gusenga batisengesheje bakambara ibigunira bakirukana dayimoni ituma ikibazo cyo gufata abana ku ngufu gikaza umurego ndetse n’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge bikiyongera .



Korali Evangelique ya ADEPR Bethifage i Rubavu yanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane kuri ADEPR Edeni /Niboye

Iki giterane cyamaze iminsi 4 kuko cyari cyatangiye kuwa kane w’italiki 8 kirangira ku cyumweru cyo kuwa 11 Ugushyingo 2018 ,korali Evangelique y’i Gisenyi ikaba yarahabonetse mu minsi ibiri ya nyuma yacyo itaramira abantu kuwagatandatu nimugoroba noneho ku cyumweru mu gitondo biriranwa n’abakristo mu materaniro maze nyuma ya saa sita bakora igitaramo gikomeye ifasha abantu cyane mu ndirimbo zabo nka Nta shyano ,Twicaraga,Iyo Mirindi ni yande,Ubuntu bwawe n’izindi nyinshi zongeye gushimangira igikundiro kizanwa n’ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo zabo.

Rev.Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere ADEPR Kicukiro wari umwigisha w’ijambo ry’Imana ku cyumweru yavuzeko abakristo bakwiriye gusenga batisengeje bakambara ibigunira bakirukana dayimoni ituma ikibazo cyo gufata abana ku ngufu gikaza umurego ndetse n’urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge rukiyongera mu Rwanda.

JPEG - 403.8 kb
Rev.Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere muri ADEPR Nyarugenge yasabye abakristo gusenga birukana Dayimoni itera abantu guhohotera abana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Muri aya magambo uyu mukozi w’Imana yagize ati :" Iyo wumvishe inkuru zo hirya no hino mu ntara zigize i gihugu wumva ngo umuntu w’umugabo yafashe umwana ku ngufu ,ukumva ngo umubyeyi yafashe ku ngufu umwana yibyariye ,mu by’ukuri biteye inkeke ikomeye njyewe mbona ari Dayimoni ikwiriye kwirukanwa n’abanyamasengesho aho bukera n’ukwambara ibigunira tukiyiriza ubusa kugirango ibi bicike burundu .

Uyu mukozi w’Imana yakomeje avugako ikibazo cyo gufata abana ku ngufu gihangayikishije cyane cyo kimwe n’icy’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ati:"Umuntu nasenga ngo Dayimoni iteza iteza abantu gufata abana ku ngufu itsindwe ntazibagirwe no kwirukana iteza urubyiruko rwacu kwishora mu biyobyabwenge kuko byombi biteye inkeke kimwe.



Uwafashijwe akazamura amaboko ni Pastor Mugabo umuyobozi w’umudugudu wa Niboye/Edeni

Pastor Mugabo umuyobozi w’umudugudu wa Niboye/Edeni yavuzeko bari bateguye iki giterane mu ntego yo gusaba Imana ububyutse no gusobanurira abakristo uburyo bakwiriye kurushaho guharanira gukora ibyiza buri munsi no gukorera Imana n’umutima ukunze kandi wejejwe hagendewe kw’ijambo ry’Imana ryanditse muri Yohana 9:4 "Nkwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa ,bugiye kwira n’igihe umuntu atakibasha gukora".

Ati:Turashima Imana ko intego yacu yagezweho kuko iki giterane gisize abakristo basobanukiwe n’umumaro wo gukorera Imana hakiri ku manywa ndetse gisize ububyutse mu mitima yabo binyuze mw’ijambo ry’Imana ry’abavugabutumwa batandukanye ndetse n’indirimbo z’amakorali yaha kuri Edeni by’umwihariko korali Evangelique y’i Rubavu ikaba yaratubereye umugisha ukomeye.

JPEG - 403.8 kb
Rev.Masumbuko Josue umushumba w’itorero ry’akarere muri ADEPR Nyarugenge yasabye abakristo gusenga birukana Dayimoni itera abantu guhohotera abana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko











Korali Evangelique ya ADEPR Bethifage i Rubavu yanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane kuri ADEPR Edeni /Niboye



Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye iki giterane banyurwa n’ibihe byiza byakiranze

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.