Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Korali Bethlehem y’i Gisenyi yagabiwe inka i Matimba-Reba amafoto 100 yaranze iki gitarane

Ubwanditsi , 1 month ago

Mu mpera z’icyumweru gishize ,Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Matimba ryakoze igiterane gikomeye gitanga umusaruro wo kubona abantu benshi bari barijanditse mu biyobyabwenge bemera kubireka ndetse hanaboneka imiryango 30 yabanaga itarasezeranye yemera gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana by’umwihariko Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi yari yatumiwemo ihabwa inka y’inzungu

Itorero rya ADER Paruwasi ya Matimba ho mu karere ka Nyagatare bakoze igitarane gikomeye bari batumiyemo Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi mu ntego yo gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya amakimbirane mu miryango ndetse no kwamagana no kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Iki giterane cy’ivugabutumwa cyabaye kuva kuwa gatandatu taliki ya 09 gisozwa ku cyumweru talikli ya 10 Werurwe 2019 kikaba cyaritabiriwe n’abakozi b’Imana bavuye impande n’iumpande z’igihugu nka Korali Bethrehem ya ADEPR Gisenyi n’andi makorali atandukaye akorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi ya ADEPR Matimba.

Ubwo iki giterane cyasozwaga Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi yatunguwe no guhamagarwa imbere maze Korali Ivugabutumwa ikorera umurimo w’Imana muri iyi Paruwasi ya Matimba ibaha inka y’inzungu mju rwego rwo kubashimira ndetse no kwagura umubano nabo.


Bwana Muhire Innonent umuyobozi wa Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi

Muhire Innonent umuyobozi wa Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko bashimishjwe cyane no kugabirwa inka na Korali y’i Matimba kuko bibaremamo imbaraga zuko gukorera Imana nta gihombo kirimo.

Ati:"Bethlehem twarishimye cyane kubw’inka twahawe kuko ni umutungo uba wiyongereye mu yindi kandi rwose natwe tuzabitura kuko batubereye inshuti nziza.

Uyu muyobozi wa Korali Bethlehem yakomeje avuga ko Korali iri mu mashimwe kuko Imana yabashoboje kugura ibyuma bya Muzika bijyanye n’igihe ati:"Ubu mvuze ngo dufite ibyuma bya muzika bigezweho kandi bihenze kuko twabiguze Miliyoni zisaga Makumyabiri biri mu bwoko bwa Marque MTF biri Complet kandi ndagira ngo mbwire abantu bategura ibitaramo n’ibiterane ko bashobora kubidukodesha tukabibaha.

REBA AMAFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE IKI GITERANE
:











Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR hamwe n’abashumba bayoboye itorero mu ntara y’iburasirazuba bari muri iki giterane


Madame Mugwaneza Christine umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Matimba nawe yitabiriye iki giterane




Hashyizweho ikibo cyo gutanga ubuwisungane mu kwivuza ku batishoboye haboneka izo abantu 150



Korali Bethlehem nk’imwe mu makorali afite ibyuma bya muzika bigezweho mu Rwanda ifite aba Thachnicien b’abahanga









Iki giterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi bsagaragaza gufashwa kurwego rukomeye




Iki giterane gisize umusaruro wo kubona abihannye bakareka ibiyobyabwenge bagapfukama bagasengerwa










































Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye igiterane isiga inkuru nziza i Matimba ya Nyagatare


















Korali Ivugabutumwa ya ADEPR Matimba yanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane iha impano inagabira inka y’inzungu Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi


















Iki giterane kitabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose

Amafoto:Mutuzo Innocent/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO