Kizito Mihigo yataramiye abakristo bwa mbere nyuma yo gufungurwa (Amafoto)


18 November 2018 saa 13:59'
Nyuma y’amezi abiri ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame, umuhanzi Kizito Mihigo yagaragaye bwa mbere ataramira abakunzi be.
Iki giitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi muri Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Rwanga i Nyamirambo. Kizito Mihigo yabanje kuririmba anacuranga mu gitambo cya Misa aho yafatanyaga na Chorale Saint Augustin.
Nyuma ya Misa, yatanze igitaramo cy’indirimbo ze zikunzwe muri Kiliziya nka Arc en Ciel, Nyina wa Jambo, Inuma, anaririmba ubugira kabiri iyo aherutse gushyira hanze yise Aho kuguhomba yaguhombya. Iyi ndirimbo abakirisitu baje kumusaba no kuyisubiramo mu gusoza.
Tariki ya 15 Nzeri 2018, Kizito Mihigo nibwo yafunguwe nyuma y’imbabazi yahawe na Perezida Kagame.
Uyu muhanzi yatangaje ko agiye kuzenguruka paruwasi zitandukanye mu Rwanda ataramira abakirisitu.
img11471|center>