Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kimisagara :Alex Dusabe yahuje imbaraga na Korali Shalom y’i Nyarugenge, Siloam ya Kumukenke na Dominic Ashimwe bategura igitaramo cyo gukata Goliyati umutwe


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 December 2018 saa 15:45'

Umuhanzi Alex Dusabe yahuje imbaraga n’amakorali akunzwe arimo Shalom ya ADEPR Nyarugenge,Siloam ya Kumukenke n’abaramyi nka Dominic Nic na Papy Clever bategura igitaramo gikomeye cyo kurwanya no kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bifatwa nk’igihangange Goliyati ari nayo mpamvu hariho imvugo ivugako guhashya ibiyobyabwenge ari ugukata guliyati umutwe.

Alex Dusabe yateguye iki gitaramo yise ngo "Yesu Kristo ni imbaraga zibatura by’ukuri" ku bufatanye na ADEPR Kimisagara hamwe naya makorali n’abahanzi bazakiririmbamo .

Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 kibere mu mujyi wa Kigali ku Kimisagara kuri Maison des Jeunes (mu kibuga) kuva saa munani z’amanywa kugeza saa mbiri z’ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.


Alex Dusabe wateguye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge

Alex Dusabe mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzekoyateguye iki giterane mu ntego yo kuvuga ubutumwa bwiza ku bantu batarihana by’umwihariko hakarwanywa ibiyobyabwenge byabase abantu benshi cyane cyane urubyiruko.

Ati:Kimisagara ni hamwe mu hantu haboneka abantu cyane urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge niyo mpamvu twahisemo gutegura iki gitaramo muri aka gace kandi twagihaye imbaraga turangije tukigira ubuntu kugirango abantu baze bumve indirimbo z’ubutumwa bwiza banumve ubuhamya bw’abahoze bakoresha ibiyobyabwenge ubu babivuyemo bakaba barabaye abagabo nya bagabo ndetse banabwirizwe ijambo ijambo ry’Imana bahindukire bakire agakiza".

Abazitabira iki gitaramo bazaririmbirwa n’abahanzi barimo; Alex Dusabe, Dominic Ashimwe na Papi Clever. Hazaba hari kandi n’amakorali arimo; Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge na Korali Siloam ya ADEPR Kumukenke. Buri wese uzumva iyi nkuru nziza yahawe ikaze muri iki gitaramo ndetse asabwa no kurarika abandi.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Alex Dusabe wateguye igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge


Dominic Ashimwe na Papy Clever bazaririmba muri iki gitaramo


Korali Shalom imwe muzikunzwe muri ADEPR na Silom ya Kumukenke izwiho ubuhanga bukomeye zizahurira muri iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.