Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali : Umuvugizi wa ADEPR yashimangiye ko Porogramu ya"Ambassadors Foot Ball "ikora kuri Roho n’umubiri by’urubyiruko-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
16 July 2018 saa 06:08'

Ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 15 Nyakanga 2018 mu karere ku Kibuga cya Ferwafa i Remera habaye ibikorwa byo gukina hagati urubyiruko rw’abana b’abahungu n’abakobwa bigishwa indangagaciro za Gikrsito binyuze muri Porogaramu yitwa "Ambassadors Foot Ball" aho ubuyobozi bwa ADEPR bwavuzeko iyi Porogramu ifite intego y’ivugabutumwa,ikaba irerero ryiza ,ikanasigasira umuco wo kubaka amahoro.

Iyi mikino yahuje amakipe y’amwe mu mahuriro yo mu rurembo rw’umujiyi wa Kigali yarifite intego yo gushaka amakipe abiri imwe y’abahungu n’imwe y’abakobwa zizaserukira umujyi wa Kigali zikazahura n’izindi 10 zizaturuka mu zindi ntara noneho hagatorwamo abiri ahabwa ibihembo nk’ayahize izindi ku rwego rw’igihugu.

Ambassadors Foot Ball ni Porogaramu ifasha urubyiruko kubwirizwa ijambo ry’Imana n’indangagaciro za Gikristo no gufasha abana gukura batozwa umuco w’imibanire myiza,gusakaza amahoro mu bandi,kumvira ababyeyi n’ababayobora,bigirira ikizere ndetse n’ibindi byinshi.

Izi nyigisho zose bazihabwa biciye muri uyu mukino w’umupira w’amaguru aho abana bakina bagasabana ,bakabwirizwa ijambo ry’Imana maze mu gihe bagahugiye mu bindi bikorwa bibi nk’ibiyobyabwenge n’urundi rugomo ahubwo bagahugira ku kwigishwa inzira nziza nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo nabikiye ijambo ry’Imana mu mutima wanjye kugirango ntagucumuraho kandi n’ubushakashatsi bukaba bwerekana ko icyo umwana yigishijwe akiri muto agikurana.

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR ari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali

Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’itorero rya ADEPR ari hamwe n’ubuyobozi bwa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali hamwe n’umushumba wa ADEPR akarere ka Kicukiro n’abashumba b’amaparuwasi nka Ruyaga ,Kimuhurura ndetse na Pastor Seneza Jean Paul uyobora iyi Paorogaramu ya Ambassadors Football Club hamwe n’abandi bakorana bose bitabiriye iki gikorwa bareba uko abana bakina ndetse banakora isuzuma ryo kumenya ko intego zayo zigerwaho aho abana bavuze imirongo myinshi yo muri Bibiliya bafashe mu mutwe babyigishijwe muri iyi Porogaramu.

Nyuma y’imikino hagati y’amakipe yose n’ukuvuga amakipe ane y’abahngu ndetse n’ane y’abakobwa zimaze kugenda zikina ikipe y’abahungu yahize izindi ari nayo izaserukira umujyi wa Kigali yabaye iyo mw’ihuriro rya ADEPR Paruwasi ya Ruyanga ndetse n’iyabakobwa iba iyo muri iri huriro.


Pastor Seneza Jean Paul umuyobozi ushinzwe guhuza ADEPR n’abafatanyabikorwa akaba ari nawe ukuriye iyi Porogaramu yavuzeko Ambassadors Foot Ball imaze amezi asaga 8 kandi igenda igera kuntego zayo zo gukora ivugabutumwa rirambye mu rubyiruko no kuremamo abana umuco ukomeye wo kwigirira icyizere ari nako biriushaho kugenda byaguka mu giuhugu hose kuko ubu iyi Porogaramu ikorera ku mahuriro 25 mu gihugu hose aho buri wa gatandatu abana bahura bagakina hagamijwe kuboneraho ubu buryo bwiza bwo kubaha izi nyigisho .

Pastor Seneza yagize ati :"Umupira w’amaguru abana barawukunda ariko ntabwo intego ikomeye ari ukubigisha gukina gusa ahubwo n’ukubakinisha noneho tugahita dukora ivugabutumwa ryo kubatoza umuco mwiza wa Gkirsto n’indangagaciro ziboneye urubyiruko rw’u Rwanda kandi rwose umusaruro uragaragara kuko dufite ubuhamya bwinshi bw’ababyeyi babonye impinduka z’abana babo kubera kuba muri iyi Porogaramu ndetse hari n’abihannye bakira agakiza turababatiza yewe hari n’abari barataye ishuri none ubu barisubijwemo.

Rev.Karuranga Ephrem wari umushyitsi mukuru muri ibi biroli yavuzeko ashima cyane abayobozi b’iyi Porogaramu ya Ambassadors Foot Ball kuko baragenda bagera kuntego kuko biragaragara ko abana bari gukura bubaha Imana ati:"Iyo ababyeyi b’abana badahari abana baba bari mu ntoki z’abatoza babigisha umupira w’amaguru banabatoza indangagaciro z’umukristo n’umunyarwanda ubereye u Rwanda.


Rev.Karuranga Ephrem hagati wari umushyitsi mukuru muri ibi biroli yavuzeko ashima cyane abayobozi b’iyi Porogaramu ya Ambassadors Foot Ball

Ati:" Ambassadors Foot Ball ni urushundura rwiza cyane rwo kuroba abakristo kuko aba bana iyo bakuranye agakiza nibo uzasanga ari abanyetorero beza n’abanyarwanda bujuje indangagaciro mbese iki gikorwa gikora kuri Roho n’umubiri by’umwana kuko yaba indangagaciro z’ubukristo ndetse n’izubumuntu bisanzwe byose bitezwa imbere n’inyigisho zitangirwa muri iyi Porogramu bityo turasaba abayobozi b’iyi Porogaramu ko batabigira iby’ADEPR gusa ahubwo bikajya biba ibyo abana b’u Rwanda bose .

Iyi mikino izahuza amakipe 12 azaturuka mu ntara zitandukanye z’igihugu cy’u Rwanda ku mahuriro ya Ambassadors Foot Ball izaba kumataliki ya 06 kugeza kuwa 08 Kanama 2018 ,ikazabera mu mujyi wa Kigali ahazatorwamo amakipe abiri yahize izindi agahembwa n’izindi zigashimirwa doreko intego rusanjye ari ukubiwiriza ubutumwa bwiza ,gusakaza amahoro no gushimangira umuco wo kwigirira ikizere mu bana b’urubyiruko.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:








Ubuyobozi bwa ADEPR ku rwego rw’igihugu,rw’umujyi wa Kigali,rw’akarere n’amwe mu ma Paruwasi yo muri uru rurembo ndetse n’abafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa











Abana bibumbiye mu makipe atandukanye y’amahuriro ya Ambassadors Foot Ball bagaragaje ubuhanga mu gukina umupira w’amaguru banagaragaza indangagaciro z Gikristo batojwe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.