Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali:Ubuhamya bw’umuntu wafashe kuri Television umukozi w’Imana ari kubwiriza agakira indwara ikomeye-Video

Ubwanditsi , 2 months ago

Umukobwa wo mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyamagabe yatunguye abantu bwo yazaga i Kigali aje gushima Imana kubera igitangaza Imana yamukoreye ikamukiza indwara ikomeye ubwo yarimo akurikira inyigisho z’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco acisha mu kiganiro kitwa "Ijambo ribohora " akora kuri TV one buri wa kabiri kuva saa yine z’ijoro kugera saa tanu(22h00-23h00).

Uyu mukobwa wohereje ubu buhamya yabutangiye mu masengesho aba buri wa gatatu mw’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda kw’ishami ry’i Kigali i Nyamirambo mu miduha maze ubwo bari mumasengesho y’iki cyumweru babona uyu mukobwa avugako ashaka gutanga ubuhamya bw’imirimo ikomeye kandi itangaje Imana yamukoreye .



Uyu mukobwa ufite indangururamajwi yavuye Nyamagabe aje gutanga ubuhamya bw’uburyo yakurikiye inyigisho kuri Television agakira indwara ikomeye

Uyu mukobwa mbere yo kuvuga ishimwe rye yabanje kuvuga uburyo yagize kwizera gujkomeye agukuye ku kuba akunda gukurikira buri gihe inyigisho n’ibitangaza Imana ikoresha Bishop Harerimana Jean Bosco maze arareba abona kumubona imbonankubone bitoroshye niko gufata intego yuko mu gihe araba asengera abandi kuri Television nawe ari bufate aho aribwa kandi yizera ko Imana iri bumukorere igitangaza .

Muri aya magambo uyu mukobwa yagize ati:"Hallelua,Mpagaze hano nshima Imana ko ari umukozi w’umuhanga kandi ntaho itakura umuntu kandi igakora imirimo n’ibitangaza ati:"Igikomeye nshima Imana nuko mu kwezi kwa gatatu narwaye cyane njyera kure kuburyo buri minota 10 nabaga ndutse amaraso menshi cyane noneho bnitewe nuko buri wa kabiri saa yine z’ijoro nkurikira ikiganiro cya Bishop Harerimana Jean Bosco nashashe umukeka imbere ya Television maze Bishop atangiye gusengera abantu nanjye ndizera mpita nkira ubu burwayi bwari bunkomereye none ndi iberege ndashima Imana ikorera mu mukozi wayo.


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda Imana iri gukoresha ibikomeye

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba w’itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda, umukozi w’Imana umaze kumenyekana mu gukoreshwa imirimo n’ibitangaza bikomeye aho asengera abantu barwaye indwara zari zarananiranye bagakira yaba abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze yarwo nkuko bigenda bitangwa mu buhamya bw’abari barwaye bakize iki kiganiro cye kitwa "Ijambo ribohora" gitambuka kuri TV One kikaba gikomeje gutuma abantu benshi yaba abari mu Rwanda no hanze yarwo babohoka.

Bishop Hareriaman Jean Bosco muri aya masengesho yabaye kuwa gatatu taliki ya 09 Mutarama 2019 yabwiye abakristo ko bakwiriye guharanira kuva mu bantu bashaka Yesu bakajya mubantu baba aho Yesu ari .Yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse muri Mariko 1:35 yavuzeko abantu bakwiriye kuva mu bashaka Yesu bakajya aho ari nkaho yatanze urugero ko umuntu wese aba akeneye Yesu kandi kugira ngo amubone agamba kubiharanira .

REBA VIDEO UYU MUKOBWA ATANGA UBUHAMYA:

img12004|center>

Uyu mukobwa ufite indangururamajwi yavuye Nyamagabe aje gutanga ubuhamya bw’uburyo yakurikiye inyigisho kuri Television agakira indwara ikomeye







Bishop Harerimana Jean Bosco afata umwanya uhagije wo gusengera abantu Imana ikiyerekana bikomeye


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • BIKEM , 11 January 2019 , saa 11:21'

    Icyo yanditse :

    Imana ishimwe nukuri kandi ihe umukozi wayo umugisha utagabanije

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO