Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali: True Promises yibarutse umwana mu gitaramo bise Himbaza live concert

Ubwanditsi , 4 months ago

Ku mugoroba wo ku wa 06 Mutarama 2019 nibwo mu ihema rya Kigali Selena Hotel habereye igitaramo cyateguwe na True Promises bise “Himbaza live concert” aho iri tsinda ryibarutse umwana (Umuntu) umwe wakiriye Yesu nk’umwami n’Umukiza.


Trues Promises yanyuze bikomeye imitima y’abitabiriye igitaramo cyabo

True Promises imenyerewe cyane mu muziki wo kuramya Imana no kuyihimbaza hano mu Rwanda, mu mpano zikomeye berekanye mu gitaramo cyabo, yaba gukina ikinamico ariko igamije kwereka abantu uburyo satani atwara abantu ariko na none bagasoza berekana uko Imana yisubiza abantu bayo, sibi gusa kuko iki gitaramo cyasize Uwitwa Denyse yakiriye agakiza ndetse akanasengerwa.

Iki gitaramo cyatangiye mu masaha y’I saa kumi hejuru gato y’isaha yari yagenywe kuko iki gitaramo cyagombaga gutangira saa Cyenda. Igitaramo cyatangijwe na Gisele Precious, nyuma yaho haza Sam Rwibasira n’abandi bagenda bakurikira…

kugeza ubwo iri tsinda ryaje kujya kurubyiniro maze abantu batari bake bafashwa n’indirimbo zabo bararyoherwa….. kugeza ubwo Umwigisha w’ijambo ry’Imana wari uteganjwe yaje, yigisha ikigisho cyafashije benshi umwe mubitabiriye witwa Denyse aza kwihana yemera kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.


Uyu mubyeyi yakiriye agakiza avugako yishimiye kuza mu muryango w’abana b’Imana

Mu marira menshi uyu mu mubyeyi yishimye cyane maze agira icyo avuga. Amwe mu magambo yatangarije uwo bari kumwe yagize ati “Ndishimye cyane kandi nishimiye kuza mu mu ryango w’abana b’Imana, True Promises ndayikunda cyane.”.

Umuyobozi wa True Promises yavuzeko bagiye kumukurikirana. Yagize ati “ Turishimye cyane ku bwa mwene data twakirirye mu muryango mugari w’abana b’Imana ndetse na True Promisese Imana imuhe imigisha myinshi, kandi tuzamuvugisha ndetse nashaka no kuza kuba muri twe tuzamwakira.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu batari bake bari baje kwihera ijisho amatsinda atandukanye ya hano mu Rwanda nka New Melody, Alarm Ministries, ndetse n’abahanzi batandukanye nka Sam Rwibasira, Arsene Tuyi, Gisele Precious, ndetse n’umuvugabutumwa Tom.



Ubwitabire bwari bwinshi cyane muri iki gitaramo







Trues Promoses yafatiaknije na New Merodies ,Gisele Precious na Sam Rwibasira


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO