Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Umuvugizi wa ADEPR yasabye abakristo kutizihiza Pentecote by’umuhango -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
20 May 2018 saa 11:07'

Itorero rya ADEPR mu rurembo rw’umugi wa Kigali ryakoze igiterane gikomeye cyaranzwe n’ibyishimo byaturutse ku ndirimbo z’amakorali yari yabukereye ndetse kikaba kitabiriwe n’uruvunganzoka rw’Abakristo hamwe n’abayobozi bakuru b’iri torero, ejo ku wa gatandatatu tariki ya 19 Gicurasi, uyu mwaka wa 2018.


Guhera kubuyobozi bukuru bwa ADEPR ,abo ururembo rw’umugi wa Kigali n’abashumba batandukanye bitabiriye iki giterane

Ni igiterane cyararanzwemo udushya twinshi harimo ubuhanuzi, indirimbo z’amakorali, kubatizwa mu mwuka wera, kwihana kw’abantu, dore ko abasaga 50 bakiriye agakiza ndetse n’impuguro z’abayobozi bakuru b’itorero, akaba ari naho Rev.Karuranga Ephrem umuvugizi w’iri torero yasabye abakristo ko badakwiriye kwizihiza Pentecote by’umuhango.

Yagize ati: " Abakristo benshi, bibuka ko umwuka wera akorera mu itorero, ku munsi wa Pentekote gusa. Ariko itorero ry’Imana dukwiye kumenya ko Pentekote atari umuhango, ahubwo ko igomba guhora mu mitima yacu no bikorwa byacu kuko umwuka wera ariwo udushoboza gukora umurimo w’Imana umunsi ku munsi."


Rev.Karuranga Ephrem yumuvigizi wa ADEPR yasabye abakristo kutizihiza Pentecote nk’umuhango

Yanongeyeho ko kandi abakristo bagomba gukomeza kugirira icyizere mwuka wera, kuko agikora nkuko yakoraga.

Yagize ati: " Umwuka wera aracyahari mu itorero, aracyafasha itorero, nabashishikariza rero gushaka, no gukomeza kubana nawo, ndeste no kuyoborwa nawo kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo ababana n’umwuka w’Imana nibo bana b’Imana."

Ku ruhande rw’ururembo rw’umujyi wa Kigali, Rev. Kalisa Emmanuel umuyobozi wa ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali yumvikanye asa n’ushimangira ko kuri bo Pentekoti ari ishingiro rikomeye ry’itorero rya ADEPR.

Yagize ati:" Pentekote niyo yabyaye itorero, kandi n’imbaraga zashigikiye ijambo ry’imana, rituma umuntu yizera kandi akabaho ubuzima bwubaha Imana buri munsi."


Korali Hoziana ya ADEPR Nyaregenge iri muzasusurukije imbaga yitabiriye iki giterane

Nkuko byari biteganijwe, kuri gahunda amakorali akunzwe muri iri torero harimo Korali Hozianna na Sholom z’Inyarugenge,Jehovah Jileh CEP ULK ,Berarel ya ADEPR Murambi,Siloam ya ADEPR Kumukenke ,Sauni yo mu Cyahafi,Ijwi ry’umwami Yesu ya ADEPR Kacyiru ,Elayo ya ADEPR Gatenga ,Abakorera Yesu ya Rukurazo ,Duhuzumutima ya ADEPR Muhima ,Faradja ya ADEPR Kimihurura, na Garedi ya ADEPR Kicukiro Shell yose yaririmbye yibanda ku nsangamatsiko ya Pentekote, binyura imbaga y’abakristo basaga ibihumbi 3000 bitabiriye iki giterane.

Nubwo iki giterane cyabaye ejo ku wa gatandatu, naho umunsi nyirizina wa Pentekote ukaba wizihijwe uyu munsi ku cyumweru tariki ya 20, Gicurasi aho mu nsengero zose za ADEPR mu gihugu zakomozaga ku butumwa bwo kumanuka k’umwuka wera.

REBA IJAMBO RY’IMANA RYIGISHIJWE NA REV.KARANGWA JOHN UMUVUGIZI WUNGIRIJE WA ADEPR :

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITERANE :


Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR niwe wigishije ijambo ry’Imana



Uwo hagati ufatanye n’umuvugizi ni Rev.Muntu Benjamin umuyobozi wungirije mururembo rw’umugi wa Kigali wayoboye iki giterane







Rev.Karuranga Ephrem na Rev.Karangwa John na Madamme Umuhoza Eurelie abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR bifatikanije n’imbaga y’abakristo muri iki giterane









Abayobozi ba ADEPR mururembo rw’umugi wa Kigali n’abashumba b’amaparuwasi bari babukereye muri iki giterane


Madamme Umuhoza Aurelia DAEF wa ADEPR asengera ijambo ry’Imana


Bishop Sibomana wahoze ari umuvugizi wa ADEPR nawe ntiyatanzwe kuza kwihera ijisho ibiroli bya Pentecote
















Abantu b’ingeri zitandukanye n’amakorali bari babukereye muri iki gitaramo cya Pentecote

sengujoe@gmail.com

Zimwe muri Video zaranze iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.