Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :Mu biroli bibereye ijisho Korali Goshen yafashije Penuel ya ADEPR Niboye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 -Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 July 2018 saa 07:46'

Ku cyumweru cy’ejo hashize taliki ya 29 Nyakanga 2018 kw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Kicukiro Shell ku mudugudu wa Eden/ Niboye habereye ibiroli bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 korali Penuel yaho imaze ibonye izuba ,n’ibiroli byitabiriwe na korali Goshen ya ADEPR Musanze hamwe na Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR washimye cyane ubwitange n’umurava iyi korali Penuel igaragaza mu murimo w’Imana.



Korali Penuel ya ADEPR Eden yizihije isabukuru y’imyaka 20 mu biroli bikomeye

Ibi biroli byabaye kuri iki cyumweru, byasozaga igiterane cy’iminsi 3 cyari kimaze iminsi kibera aha kuri uyu mudugudu wa Eden/Niboye cyari cyateguwe n’iyi korali Penuel mu ntego zo gushima Imana kubyo yakoze yanabakoresheje mu myaka 20 bamaze .Ni igiterane cyaranzwe n’ibihe byiza byo guhimbaza Imana doreko mu minsi yacyo ya mbere kitabirwaga n’andi makorali atandukanye nka Siloam yo mu Bibare ndetse n’izindi korali zo kuri uyu mudugudu nka Eden,Jeovah Jileh noneho Goshen y’i Musanze ihirirwa ku cyumweru maze nyuma ya saasita haba igitaramo gikomeye ari nacyo cyabereyemo ibi biroli .

Korali Goshen mu buhanga n’ubunararibonye imaze kumenyekanaho yataramiye abakristo kuva mu materaniro ya mugitondo ndetse no mu gitaramo cya nyuma ya saasita inyura abitabiriye inakira neza korali Penuel kuri Stage yinjiye mu karasisi gashimishije iririmba zimwe mu ndirimbo zayo zikunzwe irangije ikata umutisima nk’ikimenyetso cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20.

Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije wa ADEPR mu materaniro ya mbere ya saasita yateraniye kuri uyu mudugudu wa Eden ndetse aba ariwe uba umwigisha w’ijambo ry’Imana ,yigisha ijambo rifite intego to gusobanurira abakristo icyiraro kiremera umuntu ishimwe ry’umunsi w’ejo .

Uyu mushumba asobanura iri jambo yavuzeko "Ejo" ari umwe mu banzi bakomeye umuntu agira kuko amakosa n’ibyaha hafi ya byose abantu bakora babiterwa n’amajwi abongorera ababwirako Ejo habo hazaba hagoye nibatabigeza gutya,ejo ubuzima buzahagarara nibatarya ruswa ,ejo nta mugabo uzaba ukibonye nutishyingira ,aha uyu muyobozi yatanze ingero nyinshi zitandukanye agaruka kw’ijwi ribi abantu bumva rivuga ngo"Ejo " bizagenda uku nuku nutabikora gutya.



REv.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR yashimiye amakorali kubera ubwitange agira mu murimo w’Imana

Rev.Karangwa John umuvugizi wungirije wa ADEPR ushinzwe ubuzima bw’itorero yaboneyeho akanya ko gushima bikomeye korali Penuel uburyo yitanga mu murimo w’Imana ati:" Korali Penuel ndibuka nkiyobora ururembo rw’i Bugande mwaradusuye mu bihe bikomeye mudufasha amavuna twarimo icyo gihe haboneka benshi bakira agakiza kandi rwose icyo gihe ntibyari byoroshye ariko mwarakoze Imana ibahe umugisha.

Rev.Karangwa John kandi yabwiye korali Goshen ko akurikije amavuta ndetse n’ubutumwa bukomeye buri mu ndirimbo zayo ikwiriye kwereza amaso no mu rurembo rw’ibugande ikajya kuhakora umurimo w’Imana ati:" Goshen bana banjye mu mfashe kwagura ivugabutumwa mw’itorero ryacu rya Uganda, Goshen nayo imusubiza igira iti "icyo nicyo twahamagariwe nyakubahwa mushumba turiteguye kujyana inkuru nziza ya Yesu kristo ahariho hose."



Korali Goshen ya ADEPR Musanze yahanye impano Penuel doreko batanigiriye ivugabutumwa igihe kimwe

Agashya kabereye muri ibi biroli n’uburyo Korali Goshen yasanze ari impanga ya Penuel yayitumiye kuko nayo yatangiye umurimo w’Imana nka Goshen kuva mu mwaka w’i 1998 doreko nayo irimo gutegura ibiroli byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, ni mu gitaramo gikomeye kizabera mu mujyi wa Musanze kuwa 19 Nzeri 2018 muri Fatma Pastoral Center ,icyo gihe bakaba bazanamurika Album yabo y’amashusho bise ngo "Imirimo y’Imana".

Incamake z’amateka ya korali Penuel ya ADEPR Eden/Niboye yizihije isabukuru y’imyaka 20:

Korali Penuel ya ADEPR Niboye(Eden ) yabonye izuba ku wa 19 Nyakanga 1998 ivukira ku mudugudu wa ADEPR Kicukiro/Niboye (Eden) ikaba yaratangiranye n’ishingwa ry’uwo mudugudu ,icyo gihe yatangiranye n’abaririmbyi 8 ariko kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi 63,ariko muri aba bayitangje ubu hakaba harimo 2 .


Korali Penuel ya ADEPR Eden Imana yarayaguye bikomemye

Korali Penuel yatangiye ari iy’urubyiruko maze uko imyaka yagiye ishira bagenda bakura none magingo aya ubu igizwe n’ingeri zose kuko yagiye ishyingira ,iranashyingirwa ari nako yakira abaririmbyi abashya ubu hakaba harimo ingeri zose abasore,inkumi,abagabo ndetse n’abagore.

Mu myaka 20 imaze ibayeho ikaba imaze kugera kuri byinshi bitandukanye harimo ivugabutumwa ryo mu ntara zose zo mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu urugero ni nk’aho muri 2014 Korali Penuel yajyaga mu ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda mu ishami rya ADEPR ryari rimaze kuvukayo.

Mubyo tumaze kugeraho, harimo imizingo ibiri igizwe n’indirimbo z’amajwi,iya mbere yasohotse muri 2008 iya kabiri isohoka muri uyu mwaka.

Si ivugabutumwa chorale Penuel ikora gusa kuko dufatanyije n’ubuyobozi bw’Itorero ryayo rya ADEPR igira n’ibikorwa by’Isanamitima biherekejwe n’ibikorwa by’urukundo birimo kuremera abatishoboye barimo imfubyi ndetse n’inshike za Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

Ibyo Korali Penuel iteganya kugeraho harimo gutunganya indirimbo z’amashusho no gukomeza kwagura ivugabutumwa mu buryo bwose haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo tubifashijwemo n’Imana.

HAMWE NA REV.KARANGWA JOHAN MENYA ICYIRARO KIKUREMERA ISHIMWE RY’UMUNSI W’EJO:

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZARIRIMBWE N’AMAKORALI UYU MUNSI :

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BIROLI :







Korali Penuel mu mwambaro mwiza ,akarasisi keza n’imiririmbire myiza yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze ibonye iziuba
Pastor Rick Warren



Umuvugizi wungirije wa ADEPR yashimiye uruhare rw’amakorali mw’ivugabutumwa mw’itorero


Korali Goshen ya ADEPR Musanze yahanye impano korali Penuel ya ADEPR Eden/Niboye








Korali Goshen ya ADEPR Musanze yanyuze bikomeye abitabiriyre ibi biroli ishimangirako arimwe muzimaze gushinga imizi

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.