Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali : Madame Espe Buriza yagabiwe ikanzu na Bishop Dr .Halloway Stanfill yatuweho amagambo nk’ayumwitero wa Eliya na Elisa-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 September 2018 saa 06:32'

Madame Esprence Buriza umuyobozi w’umuryango w’ivugaubutumwa witwa Zoe Family Ministries yahawe impano y’ikanzu na Bishop Dr .Halloway Stanfill kuva muri Amerika amubwirako iyi kanzu ariy’umugisha ukomeye kuko yayikoranye ivugabutumwa ahantu henshi kandi Imana ikamukoresha ibitangaza ayambaye.

Ibi byabaye ku cyumweru cyo kuwa 02 Nzeri 2018 kuri Grand Legacy Hotel i Remera ahasorejwe igiterane cy’ivugabutumwa ryari ryateguwe na Zoe Family Ministries ari nacyo uyu mukozi w’Imana Bishop Dr .Halloway Stanfill kuva muri Amerika yari yatumiwemo nk’umwigisha w’ijambo ry’Imana .

Iki giterane cyari cyatangiye kuwa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018 gitangirira mu itorero rya Forsquare Gospel Church Kimironko cyitabiriwe n’abantu benshi noneho ku cyumweru ku munsi wacyo wa kabiri gikomereza I Remera muri Grand Legacy Hotel .

Ku cyumweru ahagana ku isaha ya saa tatu nibwo abagize Zoe Family Ministries ndetse n’abashyitsi bagiye gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali ku gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye maze Bishop Dr .Halloway Stanfill wari umushyitsi mukuru ahasengera isengesho rikomeye ryo gusabira Abanyarwanda ngo bakomeze gusigasira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge bitume u Rwanda rukomeza gutera imbere mu buryo bwose nkuko bigaragara ndetse nibyabaye ntibizongere kubaho.

Nyuma yo kuva ku rwibutso rwa Jenocide rwa Gisozi ku isaha ya saa munani z’amanywa bahuriye I Rmera muri Grand Legacy Hotel ahakomereje iki giterane ari naho cyasorejwe kw’isaha ya saambiri z’umugoroba.


Madame Esperence Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries

Madame Esperence Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries yatanze ubuhamya bw’uko bahuye na Bishop Halloway wo muri Amerika. Muri aya magambo Madame Esperance yagize ati:”Imana yampaye umugisha impuza n’uyu mukozi w’Imana ,yarantumiye njya iwabo muri Washington Dc ,ariko nahabonye ibintu bikomeye by’agaciro kenshi kandi byiza binkumbuza ijuru kuko nzi neza ko ibyiza byaho biruta kure iby’iyisi ndetse nabonye kumenyana n’uyu mukozi w’Imana ari iby’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye kuko ariho umwuka wera w’Imana.

Ati :”Ubundi abantu b’Imana dukwiye gusenga Imana ndetse tukanakoresha imbaraga n’ubwenge Imana yaduhaye kugirango twirinde kubaho dukennye,kuburyo waba ufite ibihumbi icumi gusa wakuraho igihumbi ukumva isi irikaraze,ahubwo tugire amafaranga menshi ndetse kuburyo watanga ibihumbi ijana ukumva ntakibazo ugize”.


Madame Espe Buriza yagabiwe iyi kanzu na Bishop Dr .Halloway Stanfill yatuweho amagambo nk’ayumwitero wa Eliya na Elisa

Nyuma yo gushima Imana Madame Esperence Buriza yahaye Bishop Halloway n’umugabo we impano yari yabageneye maze na Bishop Dr .Halloway Stanfill amuha impano y’ikanzu yajyaga ajyana kubwiriza ubutumwa ahantu henshi cyane ndetse anahamya ko amukunda cyane.

Mu ijambo rye Bishop Halloway yagize ati:”Madame Espe ndagukunda cyane,akira iyi kanzu nayijyanye ahantu henshi kuyivugana ubutumwa,ifite amateka akomeye kandi ni iy’umugisha”. Bishop Halloway wanigishije ijambo ry’Imana yasabye abantu ko bamuha ibyifuzo byabo akabisengera ndetse ngo anizeye ko bigomba gusubizwa vuba cyane.

REBA AMWE MU MUFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE IKI GITERANE:



Madame Esperence Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries yahaye impano Bishop Dr .Halloway Stanfill n’umugabo we









Madame Espe Buriza yagabiwe iyi kanzu na Bishop Dr .Halloway Stanfill yatuweho amagambo nk’ayumwitero wa Eliya na Elisa




Ku cyumweru mu gitondo abagize Zoe Family Ministries hamwe na Bishop Dr .Halloway Stanfill n’umugabo we basuye urwibutso rwa Jenocide ku Gisozi

Bishop Dr .Halloway Stanfill n’umugabo we bashyira indabo ku rwibutso





Iki giterane cyaririmbyemo abahanzi batandukanye nka Ben na Chance,Zoe Band,More Worship n’abandi benshi





Madamme Esperence Buriza umuyobozi wa Zoe Family Ministries yishimiye uko iki giterane cyagenze mu minsi yombi












Abakozi b’Imana batandukanye bitabiriye iki giterane bagaragaza kunyurwa n’ijambo ry’Imana rya Bishop Dr .Halloway Stanfill

Pastor Clarisse niwe wari umusemuzi wa Bishop Dr .Halloway Stanfill





Bishop Dr .Halloway Stanfill muri iki giterane yari yaje aherekejwe n’umutware we

















Iki giterane iminsi yacyo yombi kitabiriwe n’abantu benshi bagaragazaga umunezero kubwo kunyurwa n’ibihe byiza byaranze iki giterane

AMAFOTO :VIP PHOTPGRAPHY STUDIO

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.