Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali:Kubahiriza uburenganzira bwawe mu gusenga ntibikwiye guhungabanya uburenganzira bw’abandi ,intandaro y’ifungwa ry’insengero 700


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 February 2018 saa 02:16'

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumaze gufunga insengero 714 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu gikorwa cyatangiye mu cyumweru gishize, zizira ko ubuyobozi bwasanze zitujuje ibisabwa ngo zibashe gukora.

Ibyo bikorwa remezo byifashishwa mu gusenga byagiye bigaragara ko bitujuje ibyangombwa birimo nk’iby’isuku, kuba bidatanga umutekano ku bahasengera no kuba hasengerwa mu buryo butemewe.

Icyo gikorwa cy’igenzura kiri gukorwa n’ubuyobozi bw’uturere bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ari narwo rufite amatorero n’amadini mu nshingano.

Umuyobozi Ushinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, Justus Kangwagye, yabwiye The New Times ko izo nsengero zasabwe guhagarika ibikorwa byazo kugeza igihe zizuzuriza ibisabwa byose.

Yagize ati “Amasengesho akwiye gukorwa mu buryo bufite gahunda kandi hagakurikizwa ibisabwa. Kubahiriza uburenganzira bwawe mu gusenga ntabwo bikwiye guhungabanya uburenganzira bw’abandi. Basabwe guhagarika ibikorwa byabo kugeza bujuje ibisabwa.”

Kangwagye yavuze ko bishoboka ko hari n’izitazongera gufungura vuba kuko zikorera mu nyubako ishobora guteza ibyago abayirimo bityo abahakorera bagomba gushaka ubundi buryo.

Ahandi ngo byagiye bigaragara ko badafite parikingi y’ibinyabiziga ugasanga babisiga mu muhanda cyangwa bigateza ikibazo ku migendekere y’ibindi. Abandi bafungiwe ni abasengeraga mu mahema.

Yakomeje agira ati “Amateraniro abera mu mahema nayo yasabwe guhagarika ibikorwa. Ku bijyanye n’isuku byo ntabwo ushobora guteranira ahantu hatari amazi yo gukaraba intoki, hatari ubwiherero n’ibindi,”

Izindi nsengero zidafite ibyangombwa by’umutekano nazo zasabwe kubishaka vuba cyangwa nazo zikazagerwaho n’izi ngaruka.

Kangwagye avuga ko gushinga itorero bisaba icyemezo cy’igihe gito kimara amezi 12, umuntu agasabwa kuba yashatse icyemezo cya burundu mu mezi icyenda mbere y’uko icyangombwa yahawe mbere kirangira.

Gusa ngo abantu benshi ntibaka ibyo byangombwa by’igihe kirekire, ahubwo bagendera mu kuvuga ko buri muntu yemerewe gusenga ntibashake ibyangombwa bikenewe.

Yakomeje agira ati “Ntabwo bakwemererwa gukora barenga ku mategeko.”

Mu Karere ka Kicukiro hamaze gufungwa insengero 156 muri 352; muri Gasabo hafunzwe 355 muri 699 naho muri Nyarugenge izimaze gufungwa ni 203 muri 300.


Hari inyubako ubuyobozi bwagiye busanga ziteye inkeke ku bazisengeramo. Iki ni icyumba cy’amasengesho cyafunzwe mu Karere ka Gasabo

Ku munsi wa mbere i Kimironko muri Gasabo hafunzwe insengero 14 zirimo izubakishije amahema

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.