Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali:Hongeye kugaragara umuhanuzi uzaniye Perezida ubutumwa-Ese Perezida Kagame abivugaho iki?


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 September 2018 saa 05:43'

Nyuma y’abandi bahanuzi benshi bagiye bumvikana bivugwa ko bazaniye perezida Kagame ubuhanuzi,hongeye kugaragara undi mudamu wamuzaniye ubuhanuzi

Perezida w’igihugu ni umuntu ukomeye mu buryo buri wese atabasha guhakana ndetse bamwe mu bakozi b’Imana banahamya ko aba yarashyizweho n’Imana.

GIF - 131.2 kb
Hari abahanuzi baza muri Kigali bakavuga ko Imana yabatumye kuri perezida

Ni kenshi hagiye humvikana ubuhanuzi butandukanye ndetse n’abahanuzi batandukanye bavuga ko Imana yabatumye kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Muri iki gitondo cyo kuwa 05 Nzeri 2018 ku cyapa cyo ku gishushu aho bategera imodoka niho hagaragaye umuntu w’umudamu wasaga n’utamenyereye mu mujyi ari kugenda abaza uko yagera kwa Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame,aho yabazwaga icyaba kimujyanyeyo akavuga ko ari ubuhanuzi Imana yamuhaye ngo amuzanire.

Uyu mudamu utashakaga ko afotorwa,gusa akavuga ko yitwa Nyiraneza Belancille yatangaje ko aribwo ageze muri Kigali kuva yavuka akaba akomoka mu karre ka Nyamasheke akaba afite imyaka 44 y’amavuko.

Nyiraneza aganira n’umunyamakuru wa Iyobokamana.com yagize ati:”Njyewe iwacu ni I Nyamasheke,nkaba narahawe ubutumwa bw’umukuru w’igihugu ariko ikibazo mfite,hano nta muntu numwe wakurangira,ubu maze amasaha 2 hano nicaye nabuze nuwandangira,kandi Imana yambwiye ko bitagomba kurenza iki cyumweru”

Abajijwe uko yaje ndetse nuko yageze ku gishushu,yatangaje ko yahawe n’abantu basenganaga amafaranga,agatega noneho ngo bamubwira ko ibyiza yaza agahita abaza aho ADEPR ikoreraakaba ariho azajya arara mu gihe atarabona Nyakubahwa,ngo ariko yaje ejo kuwa kabiri arara k’umugiraneza,ndetse we yavuze ako atazi aho hantu ari uko hitwa.

Si ubwa mbere humvikana abantu benshi bavuga ko bazaniye Nyakubahwa ubuhanuzi.

Benshi muri abari aho bakomeje kwibaza uko Imana ishobora gutuma umuntu akagenda ameze nkuzerera,ndetse bamwe bagahamya ko ibaye ari Imana ishobora kumuyobora.

Ese Nyakubahwa Perezida Kagame avuga iki kuri aba bahanuzi?
Mu mwaka wa 2014,nibwo nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize icyo atangaza kuri aba bahanuzi mu gihe hari hamaze iminsi humvikana abantu benshi bavuga ko bashaka kubonana nawe ngo bamufitiye ubutumwa.

Ubwo Perezida Kagame yari arimo kuganira n’abari basoje itorero ry’abanyeshuri biga mu mahanga ,umwe mu bari basoje itorero yamubajije icyo avuga ku bahanuzi

Perezida Kagame yasubije muri aya magambo;”Ibyo byo navuga ko ntabizi ,izo ni powers zirenze iziri muri Constitution,ibyo birandenze ntabwo mfite uko nabisobanura,ibyo ntabwo biri muri category yanjye yo ku isi hano,uko ni ukwemera kundi kutari mu murongo wanjye,ibyo guhanura ngira ngo ni powers ziba assumed,aho ziva naho zigera rwose ntabwo nazimenya.

Nguhe urugero rumwe,kera najyaga ngira amahirwe,hari abantu bajyaga baza kundeba kuva nkiri mu buyobozi bundi,naho mbereye perezida,nahoraga mbona abantu bambwira ko bashaka kumbona,bambwira ko banzaniye ubutumwa,ngira ngo bw’ubwo buhanuzi,banzaniye ubutumwa bw’Imana,ko Imana yavuganye nabo ikabantumaho ariko ngezaho numva ataribyo,ndababwira nti niba koko muvugana n’Imana yabatumye,ubutaha niyongera kubantumaho muzayimbwirire ko nshaka direct Line,muzayibwire ko nshaka kwivuganira nayo,none se yampa inshingano yarangiza ntimvugishe.

Ndaha nyoboye abantu b’Imana kandi nanjye ndi uwayo,ni naho namenyeye ko hashobora kuba harimo ikinyoma kuko Imana ntabwo irobanura kandi akazi kose dukora byitwa ko ari akayo,none se njya nayobora abantu yarangiza ikajya kuvugisha ba bantu ntimbwire”

Mu bigaragara perezida Kagame ntabwo yemera iby’aba bahanuzi
REBA AMASHUSHO PEREZIDA KAGAME AVUGA KO ATABYEMERA
https://www.youtube.com/watch?v=stus4uxXVUg
Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.