Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali: Umuryango w’ivugabutumwa AEE wifashishije umupira w’amaguru n’umuhanzi Dany Vumbi bashyitsa ubutumwa bukomeye kurubyiruko-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 August 2018 saa 02:08'

Umuryango w’Afurika w’ivugabutumwa (AEE) ukomeje gukataza mu bikorwa byo guteza Imbere urubyiruko birimo,kurwanya imirire mibi ndetse no guhashya ukugwingira mu bana b’abanyarwanda binyuze mu mushinga wa “Gikuriro Program “nkuko babishimangiye ubwo abana bo mu murenge wa Kigali bakinaga umukino w’umupira w’amaguru ndetse bakanataramirwa n’umuhanzi Danny Vumbi mu ntego yo kubabonera hamwe ngo bahabwe ubutumwa bwihariye.

“Gikuriro Program” umushinga ukorera muri AEE(Umuryango w’Afurika w’ivugabutumwa )mu mpera z’icyumweru twasoje bakoze ibikorwa bikomeye by’imyidagaduro ku rubyiruko aho bakinnye umukino w’umupira w’amaguru ndetse bagataramirwa n’umuhanzi Danny Vumbi mu ntego yo guhuriza urubyiruko hamwe ngo babone uko bahabwa ubutumwa bujyanye no kurwanya ibiyobyabwenge,kurwanya imirire mibi no guharanira kugira isuku no guhashya ukugwingira mu bana b’abanyarwanda.

Ibi bikorwa by’imyidagaduro byari bifite intego yo guhuriza urubyiruko hamwe ngo rubone uko ruhabwa ubutumwa byabaye kuwa gatandatu taliki ya 11Kanama mu murenge wa Kigali ahari hahuriye imbaga y’urubyiruko k’urubyiruko ahabaye imikino yahuzaga akagari ka Nyabugogo n’akagari ka Ruliba ari nabo bahataniraga umwanya wa mbere wo kwegukana igikombe bari bamaze iminsi barushanwa mu gikorwa kiswe Health Youth Fair,kikaza kwegukanwa n’akgari ka Ruliba.

Ibi birori byatangiye ku isaha ya saa yine byaranzwe no kwidagadura Ibi biro byabereye ku kibuga cy’urwunge rw’amashuri rwa Karama ,hakaba hari hateraniye n’inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Kigali ndetse n’itsinda ry’abagize Gikuriro Program by’umwihariko muri iki gikorwa kandi haririmbyemo,umuhanzi Danny Vumbi wanishimiwe n’abantu benshi ndetse hanahembwa amakipe kugera kuyagize umwanya wa 3.

M’ubutumwa benshi mu mabafashe amagambo bagiye bagarukaho bibanze cyane ku mikurire y’umwana ndetse banagira Inama ababyeyi uko bafata umwana mu minsi 1000 ya mbere ari nako bagenda bagaruka ku rubyiruko babagira inama yo kudakoresha ibiyobyabwenge kandi bakagira isuku.

Pasteur Rene umuhuzabikorwa w’iyi Porogaramu ya Gikuriro muri AEE yavuze ko iyo ushaka kuzagira ejo heza h’igihugu,itorero ubitangirira mu kwita ku bana n’urubyiruko kandi ugashishikariza umuryango nk’irerero ryiza kwita ku mibereho myiza y’umwana arindwa gukurana imico mibi yo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kwangiza umwana mu kubyiruka kwe .

JPEG - 141.5 kb
Pastor Rene Umuhuzabikorwa wa "Gikuriro Program" muri AEE

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati :”Gikuriro Program” ni gahunda nziza ifasha umuryango na Societe Nyarwanda muri rusange kurera neza urubyiruko kuko ruhuzwa rugahabwa imana n’impanuro zarufasha kwigobotara ibizazane byibasira urubyiruko n’ibindi byose byabuza umwana gukura neza afite indangagaciro zibereye umunyarwanda bityo tukaba twarahisemo kuza mu murenge wa Kigali kuko ariho hasa n’agace k’icyaro mu karere ka Nyarugenge,twebwe rero gahunda yacu ni ugufatanya na Leta kurwanya imirire mibi,kwita kw’isuku n’ibindi bikorwa byinshi bibumbatiye iterambere ry’abaturage.

Gikuriro Program rero ikaba igizwe n’ibintu byinshi birimo ubuhinzi ndetse n’ubukungu aho dukangurira abantu guhinga ibiryo bishobora gufahsha abana gukura neza ndetse,Iyi gahunda rero twita cyane ku bana,abagore batwite tukabakangurira ibyo bakwiye gukotra kugira ngo ubuzima bw’umwana burusheho kumera neza.

Ubu mu gihe tumaze muri iyi gahunda tubona hari ibigenda bihinduka,cyane ko twita cyane ku kuba buri munyarwanda wese yagerwaho n’iyi gahunda akayimenya akanumva inama zitangwa bityo tukagira u Rwanda n’abanyarwanda bameze neza".

JPEG - 143.7 kb
Umushyitsi mukuru (Vincent) atanga igikombe

Naho Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Kigali,Hakizimana Vincent ari nawe wari umushyitsi mukuru yavuze ko ashimira cyane Gikuriro ,Mu magambo ye Hakizimana yagize ati:”Mubyukuri ibi ni ibintu byiza cyane,kuko ari uburere bwiza buba buhabwa urubyiruko ndetse bakanagira ambiance ,bityo natwe ni nawo mwanya mwiza uba uhari ngo tubabwire gahunda ya Leta nk’amatora n’ibindi.

Gikuriro Program ni umushinga ukorera muri AEE(Umuryango w’Afurika w’ivugabutumwa ) iterwamo inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye nka CRS (Catholic Relief Services ) umuryango Mpuzamahanga w’Ubutabazi w’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bo muri Amerika, ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaholandi wita ku Iterambere (SNV) ndetse na USAID(Umuryango Mpuzamahanga w’Abanyamerika wita ku Iterambere).

Dore amwe mu mafoto y’iki gikorwa

JPEG - 105.1 kb
Umuhuzabikorwa wa Gikuriro Program muri AEE yanasabiye umugisha perezida Kagame
JPEG - 160.5 kb
Abanyacyubahiro bari benshi

JPEG - 130.2 kb
Uhagarriye urubyiruko mu mrenge wa Kigali
JPEG - 141.5 kb
Pastor Rene Umuhuzabikorwa wa "Gikuriro Program" muri AEE
JPEG - 142.3 kb
Ikipe ya Ruliba yahawe igikombe
JPEG - 176.4 kb
Byari umunezero

JPEG - 143.7 kb
Umushyitsi mukuru (Vincent) atanga igikombe

JPEG - 136.8 kb
Byari byiza

Ushinzwe imiyoborere Myiza mu murenge wa Kigali Umuhanzi Danny Vumbi ari kuririmba

JPEG - 145.2 kb
Abayobozi bajya gusuhuza abakinnyi
JPEG - 164.3 kb
Akagari ka Nyabugogo n’akagari ka Ruliba bahatanira umwanya wa 1

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.