Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali : David Wald inzobere mu muziki yanenze abaririmbyi b’indirimbo z’Imana badukana kuririmba basimbaguruka ,bacura udutebetebe nk’abisi-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 September 2018 saa 05:11'

Bwana David Wald w’umwongereza akaba umwarimu muri ACT(Africa College of Theology) ishuri rya Bibiliya ,uyu akaba afite impamyabushobozi ya Maitrise mu bijyanye n’umuziki" yanenze bamwe mu baririmbyi baririmba indirimbo z’Imana mu Rwanda biyita abaramyi nyamara bakabiherekesha kwadukana ibimenyetso nko gusimbagurika no gucura udutebetebe baba bariganye mu ndirimbo z’isi .



Bwana David Wald w’umwongereza akaba umwarimu muri ACT(Africa College of Theology) ishuri rya Bibiliya yahuguye abaririmbyi b’indirimbo zo guhimbaza Imana mu Rwanda

Ibi Bwana David Wald yabivuze kuwa gatandatu w’icyumweru twasoje hari kuwa 08 Nzeri 2018 ubwo yari yatumiwe guhugura no kwigisha ibijyanye n’uburyo bwiza bwo kuramya no guhimbaza Imana mu gikorwa cyiswe "Breakfast" cyari cyateguwe na More Worship Ministries iherutse gutangizwa ku mugaragaro n’umuhanzikazi Diana Kamugisha.

Iki gikorwa cya More vWorship "Breakfast "umuririmbyi wese uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yari yemerewe kukizamo aho abagera kuri mirongo ine bakitabiriye bavuye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda cyane cyane abaramyi babarizwa muri More Worship Ministries aho bahuye bagafata umwanya wo kuganira ,kwibiwirana gusangira ifunguro rya mugitondo ndetse banakurikira inyigisho zikomeye zuje inama n’impanuro z’ubuhanga ku muntu wese uririmbira Imana.

Izi nyigisho zikaba zaratanzwe na Bwana David Wald umwongereza w’inararibonye muri Muzika akaba n’umwarimu muri ACT(Africa College of Theology) ishuri rya Bibiliya ,uyu akaba afite impamyabushobozi ya Maitrise mu bijyanye n’umuziki"

Mu ighe kingana n’isaha n’igice iyi nararimbonye muri Muzika Bwana David Wald yamaze ari kuganira n’aba bairirmbyi yababwiye byinshi ku mumaro w’umuziki mu buzima bw’ibiremwa aho yavuzeko umuziki ukorana cyane n’amarangamutima y’umuntu kuko ushobora ku wumva ubuzima bwawe bugahinduka ati :"Nka Dawidi yaracurangaga gusa imyuka mibi igahumnga muri Sawuli ndetse niyo nk’umukozi w’Imana agiye kubwiriza ijambo ry’Imana akabanzirizwa n’abairirmbyi b’abahanga usanga bimuhaye imbaraga zikomeye zo kuvuga no gusobanura ijambo .

Bwana David Wald yakomeje avugako ubundi icyo bita kuramya no guhimbaza Imana kigomba gutangirira mu mutima w’ubikora kuko kuririmba no gucuranga n’abataririmbira Imana barabizi cyane ati:"Njya mbabazwa n’abahanzi usanga ngo baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yewe bakanitwa abaramyi nyamara bajya kuririmba ugasanga badukanye imbyino ,gusimbaguruka no gucura udutebetebe babikopeye mu bairirmbyi b’isi kuburyo hatagize igikorwa mu minsi micye bitazaba byoroshye gutandukanye muzika yo guhimbaza Imana na muzika y’indirimbo z’isi.

Bwana David Wald muri iki kiganiro yasabye abahanzi bari bitabiriye kurushaho gushyira imbere kubaha Imana no guca bugufi kurusaha gushyira imbere guharanira icyo bita Hit kuko iyo ukoreye Imana neza byose urabibona nkuko ijambo ry’Imana ribuvugako abashaka ubwiza ,icyubahiro no kudapfa bakwiriye kubishakisha gukora ibyiza badacogora.







Bwana Bwana David Wald yakoresheje uburyo bwose asobanura uburyo bwiza bwo kuramya no guhimbaza Imana ,aha uwamusemuriraga ni Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries











Abaitabiriye More Worship barasangiye ,barahugurwa ndetse hanasengerwa abari bavuye i Musanze kugirango bajye kuba umusemburo w’abandi bayitangizeyo kumugaragaro

Amafoto :V.I.P Photography ya Ganza Fidele

UMVA KANDI UFASHWE N’INDIRIMBO "NTIDUTSINDWA " MORE WORSHIP MINISTRIES BAHERUTSE GUSHYIRA HANZE :

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.