Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali:Bishop Harerimana Jean Bosco yatangije igiterane cy’iminsi 4 cyatangiranye ibitangaza n’ubuhanuzi bikomeye-Amafoto

Ubwanditsi , 1 month ago

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06 Werurwe 2019 ,itorero rya Zeraphath Holy Church mu Rwanda riyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Harerimana Jean Bosco ryatangiye igiterane cy’amasengesho y’iminsi 4 cyatangijwe no kwigaragaza kw’Imana mu buryo bukomeye aho habonetse abantu benshi bakize indwara zitandukanye .

Ni igiterane cyatangiranye imbaraga zikomeye n’ubwitabire bukomeye kuburyo kurusengero rwa Zeraphath Holy Church kubona aho umuntu ahagarara bitoroshye birasaba ko abantu bazinduka kugirango babashe kubona ibyicaro.

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuze ko iki giterane uzakibamo n’umutima ushikamye azabona imbaraga z’Imana

Bishop Harerimana Jean Bosco atangiza iki giterane yabwiye imbaga y’abakitabiriye ko Imana itazabura kwiyereka umuntu wese uzayiba imbere n’umutima ukunze kandi wihannye unizeye ati:"Kenshi abantu barasenga ntibasubizwe kuko basengera ku miziro ariko iyo umuntu yihannye kandi akagira kwizera byanze bikunze Imana iramwiyereka".

Bishop kuri uyu munsi wa mbere yigishije amagambo y’Imana ashimangira ineza ya Yesu nkuko intego y’igiterane ivuga ngo"Humura Yesu arakiza" maze arangije afata umwanya uhagije wo gusengera abantu bafite ibibazo bitandukanye bamwe mu barwayi barakira ,abandi bihana ibyaha bareka ingeso zabo mbi ndetse anahanurira benshi mu bari bitabiriye .



Iki giterane cyatangiranye ubwitabire buri kurwego rwo hejuru kuburyo indi minsi utazajya azinduka azagorwa no kubona ikicaro

Iki giterane kirakomeje ku munsi w’ejo aho kizatangira kw’isaha ya saa cyenda z’umugoroba(15h00) ,Bishop akaba yasabye abantu kuzinduka kugira ngo babashe kubona ibyicaro no kubona umwanya uhagije wo kumva ijambo ry’Imana no gusengerwa ku byifuzo baba bazanye imbere y’Imana.

Iki giterane cyatumiwemo abandi bakozi b’Imana barimo Rev.Samuel Kairu umushumba w’itorero rya Covenant Worship Church muri Kenya hamwe n’umuhanzikazi Liliane Kabaganza bose bazagera mu Rwanda ku munsi w’ejo.

Iki giterane kiri kubera aho iri torero rikorera mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo mu Miduha ahasigaye hitwa mu migisha cyatangiye kuri uyu wa gatatu w’italiki ya 06 kikazagera ku cyumweru cyo kuwa 10 Werurwe 2019 kikazajya gitangira kuva kw’isaha ya saa cyenda kugera saa moya z’umugoroba(15h00-19h00).

Itorero rya Zeraphath Holy Church rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu, rimaze kumenyekana kubera ibitangaza biriberamo mu masengesho ahakorerwa rikanagira iri shami ry’i Kigali riherereye i Nyamirambo ahitwa mu miduha ahasigaye hitwa mu migisha.

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE UYU MUNSI WA MBERE :






Bishop Harerimana Jean Bosco uzwiho gukunda kuramya no guhimbaza Imana yacinye akadiho afatikanije na Fire Team ,itsinda riramya rikanahimbaza Imana muri Zeraphath Holy Church Rwanda





















Bishop Harerimana Jean Bosco yafashe umwanya abwiriza ijambo ry’Imana ,asengera abarwayi,ahanurira abantu


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • James , 10 March 2019 , saa 14:28'

    Icyo yanditse :

    Ibyo byose ndi umugabo wo kubihamya kuko umunsi was mbere nari mpari, hagaragaye imbaraga z’imana, hakoretswe ibitanganza byibshi tubyirebera, Imana ikomeze I’ve Imana.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO