Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kigali :ADEPR yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge yifashishije uburyo bw’ingendo n’ibiterane by’ ivugabutumwa -Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
29 October 2018 saa 07:10'

Itorero rya ADEPR riri mu rugamba rwo kurwanya no kurandura ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge babinyujije mu biterane by’ivugabutumwa ari no muri ubu buryo mu rurembo rw’umujyi wa Kigali amwe mu ma Paruwasi mu mpera z’iki cyumwweru twasoje bakoze ibiterane bigamije guhangana n’iki kibazo cy’ibiyobyabwenge byibasiye cyane urubyiruko.

Kuva kuwa Gatandatu taliki ya 27 kugera ejo ku cyumweru 29 Ukwakira 2018 itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gasogi bari bafite igiterane gikomeye mu ntego yo kurwanya no kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge .


ADEPR mu biterane by’ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge yifashisha amakorali kuko akundwa na benshi

Iki giterane kikaba cyarasize umusaruro wo kubona abantu basaga 100 bakira agakiza nyuma yo kumva ubuhamya bwa bamwe mu bahoze banywa ibiyobyabwenge bagakizwa bakaba abakozi b’Imana ndetse banafashwa n’indirimbo z’amakorali atandukanye cyane cyane Korali Abakundwa na Yesu yari yaturutse kuri ADEPR Gasave yakoze ivugabutumwa rikomeye mu gace ko ku murundi ku munsi w’ejo ku cyumweru bituma haboneka benshi mu bahoze bakoresha ibiyobyabwenge bafata ingamba zo guhinduka bakira agakiza.

Igiterane nk’iki kandi ku cyumweru cy’umunsi w’ejo hashize cyabereye no muri Paruwasi ya ADEPR Kacyiru aho abakristo n’ubuyobozi bw’iyi Paruwasi bafatikanije n’inzego za Police hamwe n’ubw’umurenge wa Kacyiru bakora urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge ruturuka kuri Gare ya Kacyiru rwerekeza mu kagari ka Kibaza , mu mudugudu w’urukundo mu gace gahuriramo abantu benshi kandi hazwiho ko hakunze kuba abantu banywa ibiyobyabwenge cyane cyane urubyiruko.


Rev.Seth Munyamahoro umushumba wa ADEPR muri Paruwasi ya Gasogi

Rev.Seth Munyamahoro umushumba wa ADEPR muri Paruwasi ya Gasogi hamwe na Rev. Murekezi Viateur umushumba wa Paruwasi ya Kacyiru bavuzeko nk’itorero mu nshingano harimo kuvuga ubutumwa barwanya icyaha n’igisa nacyo.

Aba bashumba bagize bati :”I Gasogi twakoze igiterane k’iminsi ibiri aho kuwagatandatu cyabereye kw’isoko ryo ku murindi wa Kabuga noneho ku cyumweru tugikorera hafi y’urusengero dufatikanije na Korali Abakundwa na Yesu yari yaturutse kuri ADEPR Gasave ,ubutumwa bukubiye mw’ivugabutumwa ryakozwe muri iyi minsi ibiri bukaba bwasize habonetse abasaga 100 bakiriye agakiza harimo n’abavuze ko bakoreshaga ibiyobyabwenge ariko bakaba bemeye kubireka.

Naho Rev. Murekezi Viateur umushumba wa Paruwasi ya Kacyiru yavuzeko urugendo n’ivugabutumwa bakoreye mu gace kiganjemo abakoresha ibiyobyabwenge muri Kacyiru ryasize hari umubare w’abantu benshi bemeye guhindukira kandi bakaba bagiye kuba indorerwamo kuri bagenzi babo ,ibi bikorwa bikaba byatumye Bwana Vedaste umukozi w’umurenge wa Kacyiru waruhagarariye umuyobozi w’umurenge yavuzeko itorero rya ADEPR ari umufatanyabikorwa mwiza kuko ivugabutumwa bakora rishobora guhindura abantu bananiwe guhindurwa n’aba Police ndetse n’izindi nzego bityo rwose n’amadini n’amatorero nibyo gushimirwa cyane.


Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ushinzwe ubuzima bw’itorero

Rev.Muntu Benjamin umushumba wungirije wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ushinzwe ubuzima bw’itorero yavuzeko itorero rya ADEPR ryahagurikiye gukora ivugabutumwa rinyuze mu ngendo n’ibiterane by’ivugabutumwa barwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu mujyi wa Kigali bikaba bibera mu ma Paruwasi atandukanye cyane cyane agize itorero ry’akarere ka Gasabo.

Ati:” Mu biterane bibera hirya no hino mu ma Paruwasi haba ubufatanye n’inzego z’ibanze hamwe na Palice bakifatikanya murugendo bakanatanga ibiganiro noneho ADEPR natwe amakorali yacu akaririmba hakanatangwa ubuhamya bw’abakozi b’Imana bahoze mu biyobyabwenge bagakizwa noneho gukuza izi mbaraga byose bigatanga umusaruro wo kubona abantu biganjemo urubyiruko bemera kureka ibiyobyabwenge bagakizwa bagasengerwa bakavamo abakozi b’Imana.

Amwe mu mafoto yaranze iri vugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge :










Korali Abakundwa na Yesu ya ADEPR Gasave yafashije ADEPR Gasogi mw’ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge




Abashumba ,Abapasiteri n’inzego za Leta n’iza Police bitabira ibi bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge


Ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge biritabirwa cyane





Nyuma y’urugendo n’ivugabutumwa haboneka abihana bakakira agakiza

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.