Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kigali :ADEPR Paruwasi ya Butare beretse abayobozi umusaruro wavuye mu byakozwe n’abanyeshuri bahize imyuga banatanga impamyabumenyi-Amafoto

Ubwanditsi , 2 March

Mw’itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Butare ho mu murenge wa Ndoba habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo y’imyuga no kumurika kumugaragaro ibyo aba banyeshuri bakoze birimo imyambaro,ama Tapi ndetse n’ibinyobwa .

Uyu muhango wabaye kuwa gatanu w’umunsi w’ejo kuwa 01 Werurwe 2019 ,ubera kurusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Butare ruherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba ahari hateraniye abayobozi b’itorero rya ADEPR ku nzego zitandukanye z’itorero niza Leta hamwe n’imbaga y’abakristob’iyi Paruwasi n’abanyeshuri biga muri iri shuri ry’imyuga yaba abakri kuntebe y’ishuri hamwe n’abarangije amasomo yabo banahawe impamyabumenyi .

Muri ibi biroli hari umushumba w’iyi Paruwasi ,Rev. Butera Celestin umushumba wa ADEPR mu karere ka Gasabo,Rev.Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi umuyobozi ushinzwe gahunda y’uburezi bw’abakuze (Adult Education Program Coordinator) ,Bwana Rev.Muntu Benjamin umushumba w’ururembo wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero hakaba hari na Bwana Rev.Kamanzi Callixste umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali waruhagarariye umuvugizi wungirije wa ADEPR utabonetse muri ibi biroli kubwo impamvu zitunguranye z’akazi.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi barimo 15 barangije amasomo ajyanye n’ubusozi hakaba n’abandi 22 baosaje amasomo yabo mu gukora amavuta ,Ama Jus yo kunywa akoze mu nkeri n’ibindi ,Gufunga impano(Cadeux) gukora ama Tap yo gusasa munzu zigezweho hamwe no gukora imitako n’ibindi bintu bitandukanye byose bishingiye kuri Made in Rwanda kuko bituruka mu bikoresho by’ino iwacu i Rwanda.


Bwana Rev.Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi umuyobozi ushinzwe gahunda y’uburezi bw’abakuze (Adult Education Program Coordinator) muri ADEPR

Bwana Rev.Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi umuyobozi ushinzwe gahunda y’uburezi bw’abakuze (Adult Education Program Coordinator) muri ADEPR mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yavuzeko itorero rya ADEPR rifite ibikorwa binyuranye bigamije iterambere ry’umuturage kandi nkuko inzego za Leta zigenda zivugurura gahunda z’uburenzi niko na ADEPR ishyira imbaraga mu kwita kuburezi bw’abakuze .

Muri ubu burezi bw’abakuze niho hazamo n’aya mashuri y’imyuga ati:"Bavandimwe ndabasaba twe guhabwa ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa ,ubwo itorero rya ADEPR na Leta yacu bashyize imbaraga mu kwita ku myuga namwe mwe gupfusha aya mahirwe ubusa ahubwo nimwige mukomeze kwiteza imbere kandi ibi nimwe bizagirira akamaro kuruta uwabigishije bityo rero mu kwiriye kwemera ku bwinshi mu kigishwa imyuga .


Rev.Gerard Habiyambere umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Butare

Rev.Gerard Habiyambere umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Butare yavuzeko iri shuri rimaze gutanga umusaruro kuko abantu basaga 217 bize iby’ubwubatsi bahawe impamyabumenyi zabo ,abasaga 61 bize iby’ubudozi bahawe impamyabumenyi zabo, abize iby’amahoteli hamaze gusohoka abantu 58 bose bahawe inyemezabumenyi zabo ,abize ibyo gukora amavuta ,amasabune ,ama Jus na Gateaux uko ari 22 bahawe impamyabumenyi zabo.

Ati:"Igiteranyo igiteranyo cy’abanyeshuri bose bamaze kunyura muri iri shuri ni 358 muribo 37 bahawe impamyabumenyi zabo uyu munsi abandi bazihawe mu myaka yashize ari nako natwe tugenda twongera ibyumba byigirwamo ,gushyiraho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya mu buryo buciriritse ,tumaze gushyiraho Atelier abanyeshuri bigiramo,mu rwego rwo gusigasira umuco w’igihugu n’itorero ubu dushyize imbere Made in Rwanda .

Bwana Rev.Kamanzi Callixste umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali mw’ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango yavuzeko ashima cyane Paruwasi ya Butare kuba ikora ivugabutumwa ryuzuye kuko mw’ivugabutumwa ntibavuga iberekeye n’ubugingo gusa ahubwo bita no kwiterambere ry’abakristo bakagendera mu ntego rusange itorero rya ADEPR rifite ryo kubwiriza ubutumwa bwiza ngo abantu bihane bazajye mw’ijuru ariko kandi bakaniteza imbere bava mu bukene no mu bujiji.


Bwana Rev.Kamanzi Callixste umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali

Ati:"Turashima cyane ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR kuba bashyigikira ibikorwa nk’ibi kuko binajyanye n’ubushake bwa Governoma y’u Rwanda kuko ishaka ko abantu biga ,bagaterambere mu bumenyi ngiro kandi aba bahawe impamyabumenyi mukwiriye kumenya ko mwakiriye urufunguzo rw’iterambere mwivana mu bukene bityo murasabwa kurukoresha neza kandi muzaharanire gukorera hamwe kandi buri gihe mu rwane intambara yo gutera imbere ".








Abayobozi beretswe ibyo abanyeshuri bize ishuri ry’imyuga iciriritse bakoze










Abayobozi ba ADEPR bashyikirije abanyeshuri impamyabumenyi z’amasomo y’imyuga bakurikiye babaha umukoro wo kubyaza umusaruro aya mahirwe



Hanafashwe amafoto y’urwibutso







Abashumba batandukanye bitabiriye uyu muhango muri Paruwasi ya ADEPR Butare


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO