Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kicukiro: Bwa mbere mu mateka y’amatorero hacanywe amatabaza 7 nk’ikizere cyo kubaho-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
11 September 2018 saa 10:06'

Mu karere ka Kicukiro mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu w’ikicaro haraye hatangijwe amasengesho yiswe ngo "Ongera ubeho Special Week" atangira hacanwa amatabaza 7 ahagarariye amatorero yo muri Efeso nk’icyimeyetso cyuko itorero rigomba kuba urumuri no gutuma abantu barushaho kugira ikizere cyo kubaho.




Ongera ubeho Special Week yatangijwe hacanwa amatabaza arindwi ahagarariye amatorero

Aya masengesho ya Ongera ubeho Special Week azamara icyumweru yatangijwe ejo ku mugoroba wo kuwa 10 Nzeri 2018 atangizwa n’umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ahari hateraniye imbaga y’abakristo benshi doreko byahuriranye nuko buri wambere hasanzwe haba amasengesho yiswe "Ijoro ryo gutabaza".

Amatorero 7 yo muri Efeso yavuzwe mw’itangizwa ry’iki giterane harimo itorero rya Efeso risabwa kugaruka mu rukundo rwa mbere risabwa kugaruka mu rukundo rwa mbere,irya kabiri n’itorero rya Simuruna risabwa kurinda cyangwa kuba umurinzi w’ubutunzi buri muriryo,irya gatatu ni itorero rya Perugamo risabwa kurwanya inyigisho z’ubuyobe muri ryo,irya kane n’itorero rya Tuwatira risabwa kuba umurinzi w’ibyo ryizera rigakomeza icyo ryumvishe ,itorero rya gatanu n’itorero rya Sarudi risabwa kuba maso rikarinda indangagaciro n’ubwere bw’itorero muri ryo,itorero rya gatandatu ni itorero rya Filadelifiya ryakinguriwe imiryango kandi risabwa gukomeza kwitondera ijambo naho itorero rya karindwi ni Lawodikiya risabwa kuva mukazuyaze rikagirana ubusabane n’Imana .


Rev.Kalisa Emmanuel hamwe na Rev.Kwizera Elise umuyobozi wa Paruwasi ya Gatenga

Nkuko Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali wari witabiriye uyu muhango wo gutangiza "Ongera ubeho Prayer Week" yavuzeko gucana aya matabaza buri tabaza rikaba rihagarariyue itorero muri 7 avugwa ari ikimenyetso kiza ati :"Ubundi inshingano aya matorero 7 yahawe ubwo yandikirwaga nizo itorero ry’Imana muri rusanjye rifite mw’isi btyo rero gutegura igiterane nk’icyi cyo kongera kuremba imibereho y’buryo bw’umwuka ku bantu ni iby’igiciro gikomeye.


UMVA KANDI UFASHWE N’IJAMBO RY’IMANA RYIGISHIJWE NA REV.KALISA EMMANUEL UMUSHUMBA W’URUREMBO RW’UMUJYI WA KIGALI ATANGIZA ONGERA UBEHO SPECIAL WEEK:

Mw’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Rev.Kalisa Emmanuel umushumba wa ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali yigishije amagambo akomeye kandi yafashije abakristo agendeye ku intego y’iki giterane yanditse muri Ezekiyeri 16 :6("Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mw’ivata ryawe ndakubwira nti "Nubwo uri mw’ivata ryawe ubeho").

Rev.Kwizera Elyse umushumba wa Paruwasi ya ADEPR Gatenga yavuzeko ubwo aya masengesho atangijwe kumugaragaro abantu bawiriye kuzajya bayitabira kuko Imana ifite umugambi wo kuyakoreramo imirimo n’ibitangaza bikomeye kandi ko n’abantu b’Imana bazabyungukiramo kuko bazongera babeho nkuko intego y’iki giterane ibivuga.

REBA UKUNTU UMUHANGO WO GUCANA AMATABAZA WAGENZE:


Mwarimu Anasthase uyobora umudugudu wa Karambo nawe yari yaje muri aya masengesho



Abayobozi bo mu Gatenga bari bahari hafi ya bose


Ev.Mwarimu Cyprien umuyobozi w’amasengesho ku mudugudu wa Gatenga yavuzeko Imana igiye kongera kubeshaho abantu muri "Ongera ubeho Special Week"




Iki giterane cyiswe "Ongera ubeho Special Week cyatangiranye imbaraga n’ubwitabire buri hejuru


Menya byinshi kuri iki giterane

Muri iki giterane cy’amasengesho hatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo by’umwihariko ihuriro ry’abanyamasengesho ryitwa "Group Abanyakabera " bazabana n’abakristo kuwa 14 Nzeri 2018 aho hazaba amasengesho yo gukesha ijoro ryose abantu bicaye ku karago basenga Imana.

Iki giterane kandi cyatumiwemo abandi bakozi b’Imana batandukanye bazwiho kuba abigisha beza b’ijambo ry’Imana ,muri aba umuntu yavugamo Rev Karagwa John umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR ,Rev.Kalisa Emmuel umushumba wa ADEPR mururembo rw’umujyi wa Kigali ,Rev.Karayenga Jean jacques umushumba wa ADEPR wungirije mururembo rw’amajyepfo ,Rev Masumbuko Josue umushumba w’itorero ryu’akarere ka Kicukiro ,Rev Kwizera Elise umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatenga hamwe Past Nsabimana Philippo umuyobozi w’uyu mudugudu wa Gatenga n’abandi bakozi b’Imana barimo abavugabutumwa batandukanye .

Si abagisha b’ijambo ry’Imana gusa batumiwe muri iki giterane kuko hazaba hari amakorali yose akorera umurimo w’Imana kuri uyu mudugudu wa Gatenga n’ukuvuga korali Ukoboko kw’iburyo,Korali Holy Nation,Korali Elayo,Korali Beura,Korali Nyota Alfagiri hamwe na korali Jehovah Jileh CEP ULK bazabana nayo ku munsi wo ku cyumweru kizasozwaho aya masengesho.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.