Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kibeho:Kizito Mihigo yongeye gususurutsa ibihumbi by’abakristu

Ubwanditsi , 1 week ago

Umuhanzi Kizito Mihigo uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana n’izerekeye ubumwe n’ubwiyunge, yataramiye ibihumbi by’abantu bari bateraniye i Kibeho mu kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa yahabereye.

Bimaze kuba akamenyero ko ku itariki ya 27 na 28 Ugushyingo buri mwaka, umuhanzi Kizito Mihigo aba ari iwabo i Kibeho, agataramira abakristu ibihumbi baba baturutse mu bihugu bitandukanye baje mu rugendo nyobokamana.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, nibwo i Kibeho hatangiye kuba ibyo Kiliziya Gatolika yite ibonekerwa rya Bikira Mariya.

Uwo munsi umukobwa witwa Alphonsine Mumureke wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa aho i Kibeho, yagize atya ahaguruka ku meza mu gihe cyo gufungura, aragenda apfukama mu nguni, areba hejuru, amara iminota isaga cumi n’itanu aganira n’umuntu abandi batumva.

Nyuma yaje kugwa igihumure, aho azanzamukiye abwira abandi ko yavuganaga na Bikira Mariya, ko yamubwiye ko yitwa Nyina wa Jambo. Alphonsine yaje gukurikirwa n’abandi, barimo Nathalie Mukamampaka, na Marie Claire Mukangango bose uko ari batatu bakaba baremewe na Kiliziya nk’ababonekewe by’ukuri.

Icyicaro cya Kiliziya Gatolika i Vatican cyatangaje icyo cyemezo mu mwaka wa 2001, ni ukuvuga nyuma y’imyaka 20 ibonekerwa ritangiye. Kuva muri uwo mwaka i Kibeho habera isabukuru y’ibonekerwa, ubu bakaba bizihije isabukuru y’imyaka 38.

Muri uku kwezi mu gitaramo cye ngarukamwaka, umuhanzi Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo ze zivuga ku butumwa bwatanzwe i Kibeho, nk’iyitwa Nyina wa Jambo, Yohani yarabyanditse, Ubutumwa yadusigiye, Umurwa w’Umwamikazi n’izindi.

Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2019, ibi birori byasojwe n’igitambo cya Missa cyayobowe na Musenyeri Célestin Hakizimana, umwepiskopi wa Gikongoro.


Kizito yataramiye ibihumbi by’abantu bari bateraniye i Kibeho


Kizito uvuka i Kibeho, buri mwaka arahataramira



Kizito Mihigo mu gitambo cya misa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO