Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kera habayeho: Dore Ibintu 10 Bishop Rugagi yibukirwaho n’abanyarwanda

Ubwanditsi , 2 months ago

Bishop Rugagi Innocent umushumba mukuru w’amatorero y’Abacunguwe (Redemeed Gospel Church Rwanda ) wabaye ikimenyabose mu myaka yatambutse kubera ibitangaza n’ubuhanuzi bye n’udushya yagiraga ari no muri ubwo buryo IYOBOKAMANA.COM twabateguriye ibintu 7 bikomeye uyu mushumba ubu utakigaragara mu Rwanda azajya yibukirwaho .

Bishop Rugagi Innocent umwe mu bihaye Imana bamamaye mu Rwanda, azwiho cyane ibitangaza Imana yagiye imukoresha birimo nko gusengera abarwaye indwara zananiranye nko kutabona,kutangenda ,Cancer na Diabethe ,gukubita abantu hasi mucyo yise Delivrance n’ibindi byinshi .

Bishop Rugagi Innocent abanyarwanda ntibazamwibagirwa kuko yari umushumba warangwaga n’’udushya twinshi umuntu atarondora nonaha ngo abirangize ,muri ibi umuntu yavugamo 10 bikurikira :


Imodoka Bishop Rugagi yaguze igaca ikavugwaho cyane mw’itangazamakuru kubera byinshi yagiye ayivugaho

1.Bishop Rugagi Innocent yigeze yaka akabakristo amaturo ababwirako bari kujugunya ubukene bwabo akabahesha umugisha wo kugura imodoka ihenze ya Ranger Rover: Uyu mushumba icyo gihe yabwiye abakristo ngo bazane amafaranga bafite bayashyire mu giseke kuko baraba bari kujugunya ubukene kandi yigeze anababwirako bamuha amaturo nawe akabahesha umugisha wo kugura imodoka ihenze yo mu bwoko bwa Ranger Rover .

2.Bishop Rugagi Innocent yigeze avugako we na Perezida Paul Kagame baca agahigo ko kwemerera abanyarwanda ibintu bagahita babisohoza:

Icyo gihe abivuga yabihiereye ku kuba yari yateguye amasengesho abwira abakristo ko azabashyireraho imodoka zizajya zibacyura aho bataha icyo gihe yagize ati :”Ntimubona ko imodoka nemeye zihari ,erega njyewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame duca agahigo ko kwemerera abanyarwanda ibintu tugahita tubisohoza .

Ibi ariko ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye kuko ntibumvaga uburyo uwihaye Imana akwiriye kwigereranya n’umukuru w’igihugu mu gihe umwe akora Politique undi agakora iby’iyobokamana.


Bishop Rugagi iyigeze abwira abakristo ko agiye kujya azura abapfuye

3.Bishop Rugagi Innocent yigeze kuvuga ko agiye kujya azura abapfuye:Mu byo abanyarwanda batazibagirwa kuri Bishop Rugagi Innocent ni igihe yahagaze ku maguru ye abiri akavugako akurikije imbaraga z’Imana afite agiye kujya azura abapfuye.

Icyo gihe abantu benshi bavuze kuri iyi mvugo bumvikanye basaba uyu mushumba ko niba akoreshwa n’Imana by’ukuri ibi byo kuzura abantu atajya abikorera mu rusengero ahubwo akajya mu bitaro bitandukanye agasengera imirambo maze igasubira kuba mizima.

4.Bishop Rugagi Innocent yaguze imodoka ihenze ya Ranger Rover biba inkuru ikomeye mu Rwanda:Uyu mushumba yagiye arangwa no gukunda gushyira mw’itangazamakuru ikintu cyose akoze ,aha benshi bazamwibukira ku nkuru yaciye ururundogoro muri Rubanda igihe agura imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover agashyira imbaraga zikomeye mu kubivuga mw’itangazamakuru kuburyo benshi badashobora kumwbagirwa kubw’iyi modoka.

5.Bishop Rugagi Innocent yavuzeko azashinga Television y’itorero rye anabigeraho: Bishop Rugagi yavuzeko azashinga Television kandi abigeraho arayitangiza ku mugaragaro ayita T7 n’ubu ikaba ikora neza ndetse by’umwihariko akaba yarabaye umukozi w’Imana ufite Television ye ku giti cye nyuma ya Apotre Gitwaza nawe ufite iyitwa Authantique TV.

6.Bishop Rugagi Innocent yavuzeko agiye kugura indenge :Mu mwaka ushize wa 2018 Bishop Rugagi Innocent yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa ku mugabane wa Amerika avuyeyo aza afite amafoto y’uburyo yasuye uruganda rukora indege agiye kubaza ibiciro maze icyo gihe abwira abakristo ko umushinga ugezweho aruw’uko agiye kugura indege .

Icyo gihe benshi mu bumvishe iyi nkuru ntibemeranijwe nawe kuko babifataga nk’ibinyoma kuko ntibumvaga ukuntu umuntu yaba ageze kurwego rwo kugura indege mu gihe abakristo b’itorero ashumbye birirwa basendera kubwo kutagira urusengero rwe bwite .

7.Bishop Rugagi Innocent yabwiye abakristo ko agiye kubasiga akigira gukomereza umurimo w’Imana hanze y’u Rwanda :

Bishop Rugagi mu mezi ahera umwaka wa 2018 yabwiye Abakristo b’itorero ashumbye ko nibakomeza kubura ubwishyu bwaho basengera azabata akigira gukomereza umurimo w’Imana mu mahanga ya kure kuko atakomeza gukorana n’abantu bari kurwego rwo kubura amafaranga yo kwishyura urusengero cyokoze abizezako bibaye ngombwa akagenda azajya aboherereza amafaranga yo kwishyura.


Imodoka ya Bishop Rugagi ifite Plaque 777 yahuje uyu mubare n’ubuhanuzi kuri Perezida Paul Kagame

8.Bishop Rugagi yahuje Plaque y’imodoka ye n’iyerekwa yagize kuri Perezida Paul Kagame kubijyanye na Mandat ya gatatu yo kuyobora u Rwanda:

Hari kuwa 07/07/ 2017 ubwo Bishop Rugagi yavugaga ku mubare 777, Ati: “Ubundi umubare 777 nawuhawe n’Imana ko ari umubare udasanzwe. Ubwo nabibwiwe mu mwaka wa 2013 ko 07/07/201 ariwo uyu munsi ko azaba ari umunsi udasanzwe kuko uzaba ari uw’ibisubizo ndetse n’uwo gusohoza amasezerano yari atarasohora.

Bishop Rugagi icyo gihe yavuzeko ubwo buhanuzi bwahereye ku modoka ye nshyashya yagaragayeho uwo mubare kuko ikiyiranga ari 777, byahise bigaragara ko uyu koko ari umubare w’ubuhanuzi Imana yavuze. Bishop Rugagi icyo gihe yavuzeko Perezida Kagame rero nawe ni umuyobozi ufitanye isano n’ubu buhanuzi kuko ubu umubare agiye kwuzuza ni 777( Manda y’imyaka 7 inshuro 3=777) Iyi myaka azayobora u Rwanda izaba iy’umugisha udasanzwe ku Rwanda.”

9.Bishop Rugagi yibukirwa kuburyo yigeze abwira itangazamakuru ko mu ndamukanyo ye na bamwe mu bapasiteri bagenzi be haba harimo uburyarya :

Icyo gihe Bishop Rugagi yavuze ko hari abapasiteri bamushinja gukorana n’imyuka mibi nyamara bahura bagasuhuzanya babwirana ngo ‘Yesu ashimwe’.

Nubwo icyo gihe atatangaje amazina y’abapasiteri yikoma, Bishop Rugagi, yeruye ko hari intambara yo kurwanira abakirisitu, bamwe bagasebanya.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 28 Gashyantare 2018, Bishop Rugagi yagize ati “Iyo uvuze ko nkorera shitani cyangwa ngo ibyo mpanura ni ibinyoma utabifitiye gihamya, ni Umwuka wera uba urimo gutuka kandi Yesu yaravuze ngo muzababarirwa icyaha icyo aricyo cyose ariko utuka Umwuka wera ntazigera ababarirwa iteka ryose.”

Abajijwe uko bigenda iyo ahuye n’abamushinja gukoresha imyuka mibi, Bishop Rugagi yagize ati “Turaganira tukaryaryana, Aleluya kuri ya mvugo yamenyerewe ‘Yesu ashimwe’ ariko mu mutima tubizi neza uko bimeze. Eee turaryaryana niko kuri ntabwo nabeshya. Hari nabo duhugura nyabuna ntuzongere kuvuga ibyo si byiza.”
Ntiyeruye ngo avuge ko abavuga ko akorera shitani babiterwa n’ishyari ariko yagaragaje ko abatangiye amatorero mbere ye hari ibyo afite badafite, asa n’uganisha kuri televiziyo yatangije.

10.Bishop Rugagi Innocent amezi arenze 3 atari mu gihugu cy’u Rwanda ,itorero rye ntaho risengera rifite ,abakristo babaye nk’intama zitagira umwungeri :

Nkuko yari yabiciyemo amarenga ko ashobora kwigendera ,Bishop Rugagi yaje gufata rutemikirere arijyendera amakuru akaba avuga ko aherereye mu gihugu cya Canada aho yakomereje itorerero gusa ikibabaje kuva yagenda abari abakristo b’itorero rya Redemeed Gospel Church mu Rwanda ntaho gusengera bafite babaye nk’intama zitagira umwungeri, ku uburyo ibi nabyo uyu mushumba atazabyibagirwaho kuko ari umwe mu bihaye Imana mu Rwanda babaye ikimenyabose bikarangira itorero risigaye mu bitabo gusa .




Bishop Rugagi mu kandi gashya ka vuba yibukirwaho n’uburyo yagurishije abakristo udutabo yise utw’ubuhanuzi avuga ko tuzafasha abakobwa kurongorwa vuba ,Abashomeri bakabona akazi, abarwaye indwara zikomeye nka Canseri , Diyabeti,Sida n’izindi bagakira


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO