Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Karongi: Umunyababanga mukuru wa ADEPR yabasobanuriye uburyo bwiza bwo gushima Imana naho Alex Dusabe abereka umuyoboro mwiza-Amafoto+Video

Ubwanditsi , December 2017

Mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Karongi mw’itorero rya ADEPR hakomeje kubera igiterane gikomeye cyo gushima Imana kubyo yakoreye abantu bayo muri uyu mwaka turi gusoza wa 2017 ,iki giterane kitabiriwe na Rev.Ruzibiza Viateur umunyamabanga mukuru w’itorero rya ADEPR aho yabigishije uburyo bwiza bwo gushima Imana nishimwe Imana yemera iryo ariryo.


Korali Bethesida ya ADEPR Karongi yaririmbye indirimbo y’amashimwe ifasha abantu bose ,umunyamabanga wa ADEPR ayibasubirishamo

Iki giterane cyateguwe na korali Bethesida ya ADEPR ya ADEPR Karongi nkuko isanzwe ibikora buri mpera z’umwaka kuko ubu muri uyu mwaka wa 2017 kibaye ku nshuro ya kane ,uyu mwaka bakaba baragihaye intego igira iti”Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye,irondorwa n’abayishimira bose”Zaburi 111:2.

Iki gitarane cyatangiye ku wakane taliki ya 14 kizarangira kucyumweru taliki ya 17 Ukuboza 2017 aho gikomeje kubera mubusitani bwa Bwishyuza bherereye mu mugi wa Karongi aho kirimo amakorali atandukanye nka Bethesida nyiri kugitegura,Beura na Ishimwe,Asaf Choir n’itsinda rya Gatwaro Worship Team ndetse n’umurirmbyi w’ubutumwa bwiza Alex Dusabe guturuka mu mugi wa Kigali ,uyu akaba afite abakunzi benshi muri aka karere iki giterane cyiri kuberamo .


Umuhanzi Alex Dusabe yasusurukije abikarongi barafashwa bikomeye

Umuhanzi Alex Dusabe mu ighe yaririmbaga muri iki giterane yongeye gushimangira ko ari umukozi w’Imana uri kurwego rwiza ubwo kuko abnya Karongi bamweretse urukundo n’urugwiro bari bamufitiye cyane bigeze kundirimbo yitwa Umyoboro n’izindi nka Miliyamu n’izindi nyinshi abantu bamugfashije kuririmba no kubyina bashima Imana yabarinze umwaka ukaba urangiye.

Iki giterane kandi kirimo abakozi b’Imana batandukanye barimo abayobozi ba Paruwasi ya ADEPR Karongi ndetse na Rev.Hakizamungu Joseph umushumba w’ururembo wungirije muri iyi ntara y’Iburengerazuba hamwe na Rev.Ruzibiza Viateur umunyamabanga mukuru w’itorero rya ADEPR kandi kikaba kinategerejwemo Pastor Zigirinshuti Michel uzabwiriza ku munsi w’ejo kucyumweru .


Iki giterane kitabiriwe n’abantu batandukanye kandi ku bwinshi

Iki giterane kitabiriwe kurwego rwo hejuru aho abakristo bavuye impande n’impande muri aka karere ka Karongi baje kubwinshi bakereye gushima Imana yabarinze muri uyu mwaka ,ikarinda itorero ry’Imana n’igihugu muri rusange nkuko byakomeje kugarukwaho n’amakorali atandukanye yariirimbye muri iki giterane maze urwinge rw’umuziki mwiza n’amajwi y’umwimerere bigafasha abantu kujya mu mwuka wo gukomeza gushima Imana.

JPEG

Rev.Ruzibiza Viateur umunyamabanga mukuru wa ADEPR niwe wari si umwigisha w’umunsi aho mw’ijambo ry’Imana yigishije yabwiye abakristo impamvu abantu bakwiye gushima Imana ndetse n’uburyo bwiza bwo gushima ,iri jambo ryakoze kumitima y’abakristo kuburyo bukomeye ndetse haboneka benshi bakira agakiza kuko mubyo yabasobanuriye harimo ko gushima Imana umuntu atayubaha ari umunuko kuriyo .

UMVA KANDI UFASHWE N’IJAMBO RY’IMANA RIYIGISHIJWE NA REV.RUZIBIZA VIATEUR MU GITERANE CYA KORALI BETHESIDA I KARONGI :



Rev.Joseph Hakizamungu umushumba wa ADEPR mu ntara y’Iburengerazuba nawe yabwiye abakristo ko bakwiriye gukora umurimo hakiri kumanywa



JPEG

Iki giterane cyanuze abayobozi ba ADEPR bakitabiriye banezezwa no kubona uburyo abakristo bakereye gushima Imana




Korali Beura ya ADEPR Mugambazi mu karere ka Rurindo iri gususurutsa imitima y’abaitabiriye iki giterane kurwego rwo hejuru

REV.PASTOR HAKUZAMUNGU JOSEPH YAVUZE KUMPANUKA YAKOZE N’IMIBEREHO YABAYEHO MU KAGARE:

REBA UBURYO KORALI BETHESIDA YARIRIMBYE INDIRIMBO IKUBIYEMO AMASHIMWE Y’ABANYARWANDA:

REV.PASTOR HAKUZAMUNGU JOSEPH YAVUZE KUMPANUKA YAKOZE N’IMIBEREHO YABAYEHO MU KAGARE:

REBA UBURYO KORALI BEURA YA ADEPR MUGAMBAZI /RURINDO YAHAGURUKIJE ABANTU MU GITERANE I KARONGI :

REBA UBURYO ALEX DUSABE YASHIMANGIYE UBUHANGA AFITE MU KURIRIMBA:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO