Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Kaminuza y’u Rwanda yakomoreye abanyeshuri yari yahagarikiye gusenga ibashyiriraho amabwiriza bagomba kubahiriza

Ubwanditsi , 2 months ago

Mu minsi ishize nibwo inkuru yasakaye ivugako abanyeshuri ba Kmainuza y’u Rwanda mu cyahoze ari KIST mu karere ka Nyarugenge babujijwe kuzongera gukoreramo ibikorwa by’amasengesho nkuko byari bisanzwe, ibintu byari bihangayikishije abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza cyane cyane abakristo ariko ubu bakaba bamaze gukomorerwa n’ubwo bashyiriweho amabwiriza bagomba kubahiriza.

Aba banyeshuri bari bangiwe gusengera muri Kiminuza y’icyahoze ari KIST basanzwe bibumbiye mu miryango ya Gikristo nka CEP, EPR, RASA,PSA ,GBU n’andi matsinda amenyerewe mu bikorwa by’amasengesho muri Kaminuza zitandukanye ziri mu gihugu.

Mu ibaruwa Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Philip Cotton yashyize ahagaragara ejo kuwa 08 Mutarama, 2019, yemereye abanyeshuri gusenga ariko bagakurikiza amabwiriza yabugenewe.

Iyi baruwa iragira iti: “ Twebwe Kaminuza nkuru y’U Rwanda, tumaze kubona ibaruwa ivuye muri Minisiteri y’abakozi n’umurimo ibuza abantu bose gusengera mukazi, tunejejwe no kubamenyesha ko abanyeshuri bajya basenga ariko bakubahiriza ibi bikurikira:

1.Gushyiraho gahunda izwi mu masaha yo gusenga kandi atabangamiye amasomo.

2.Mu minsi isanzwe usibye iminsi y’ikiruhuko, ntibyemewe gusenga hagati ya saa 07:00AM na saa 05:00PM.

3.Mu mashami ya Kaminuza aho biga nijoro cyangwa muri Weekend, ntibyemewe gusengera hafi yahari gutangirwa amasomo.

4.Hagomba gutangazwa aho abanyeshuri basengera hakaba hazwi mu rwego rwo kwirinda udutsiko twazafatwa tukitwaza ko turi gusenga.

Gusenga ntibigomba kubangamira abaturanyi ba Kaminuza ni ukuvuga ko hagomba kwirindwa urusaku.”

Umuyobozi wungirije yasoje ashimira abanyeshuri uburyo bagiye kubahiriza aya mabwiriza kandi ko kwisanzura abasenga bitazabangamira umuntu uwo ariwe wese.

Iri tangazo rije nyuma yuko k’umunsi wejo bamwe mubanyamadini cyane abafite imiryango ya Gikristo ikomeye muri Kaminuza y’u Rwanda bari bagaragaje impungenge zizazanwa no kuba abana bangiwe gusenga.


Ngiri itangazo rya Kaminuza y’u Rwanda

Inkuru bifitanye isano:

Icyo ADEPR ,Anglikani na EPR bagiye gukora ngo ikibazo cy’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bangiwe gusenga gikemuke :http://iyobokamana.com/amakuru/nyamukuru/article/icyo-adepr-anglikani-na-epr-bagiye-gukora-ngo-ikibazo-cy-abanyeshuri-ba-kaminuza-y-u-rwanda-bangiwe


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Theogene , 9 January 2019 , saa 07:30'

    Icyo yanditse :

    Yesu ashimwe,

    Tunejejwe n’icyemezo cyafashwe n’umutima ukunda Imana rwose naho ubundi umuntu wese waba yanze gusenga cg Imana yaba afite ikibazo kidasanzwe cyo kwishyira mu mutego wo kwanga Imana bityo akizanira ingaruka zikomeuye atazakira mu buzima.

    Akabari,ubusinzi,ubusambanyi,...byiyongere ariko indangagagaciro zicike, oya rwose na leta nyiyabyemera.

    Imana ishimwe kdi ihabwe icyubahiro

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO