Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Kabuga :More Worship Ministries yogeje abana ibirenge banashimangira ivugabutumwa rihindura riri mu kuramya no guhimbaza Imana -Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 October 2018 saa 03:36'

Itsinda rya More Worship Ministries mu mpera z’icyumweru twasoje bari bafite igitaramo gikomeye bise ngo “Kabuga For Jesus”,iki gitaramo cyahembuye imitima y’abakitabiriye ndetse hanakorerwamo igikorwa cyo koza abana ibirenge by’umwihariko imbaraga zo kuramya no guhimbaza Imana zituma haboneka abihana ntayandi magambo basomewe muri Bibiliya.

Ku mugoroba wo ku cyumweru taliki ya 28 Ukwakira 2018 i Kabuga kw’itorero rya Zion Temple i Kabuga habereye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyanyuze bikomeye abakitabiriye bataha batabishaka kubwo gufashwa n’ibihe byiza byo kuramya Imana hmawe na n’abaramyi bagize More Worship Ministries.


More Worship Ministries k’ubufatanye n’iri torero rya Zion Temple i Kabuga bakoze igitaramo cy’amateka

Iki gitaramo kiswe “Kabuga for Jesus” cyari cyateguwe na More Worship Ministries k’ubufatanye n’iri torero rya Zion Temple i Kabuga cyatangiye kw’isaha ya saa kumi kirangira saa moya z’umugoroba ariko kirangira abantu batabishaka kubwo gufashwa n’ibihe byiza byazanywe no kuramya no guhimbaza Imana bivuye ku mitima y’abaramyi n’abahanzi bibumbiye muri More Worship Minstries.

Muri iki gitaramo itsinda rya More Worship ryakoze igikorwa cyo koza abana ibirenge nk’ikimenyetso cyo kubatoza gukura baca bugufi nsetse no kuzavamo abaramyi beza bejo hazaza bigira ku birenge bya bakuru babo babanjirije .


Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries

Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries yagize ati:”Igikorwa cyo kuza abana baririmba muri korali ntoya muri uru rusengero rwa Zion Temple i Kabuga n’ikimeyetso cyo gutoza aba bana gukura baca bugufi ndetse no kubategura kuzavamo abaramyi beza bazagera ikirenge mucya bakuru babo kandi nkurikije ko twabikoze duhagaze mu kwizera ndetse tukaba twaranafashe umwanya uhagije wo kubisengera bityo turizera tudashidikanya ko bizagira ingaruka nziza kubuzima bw’umwuka bw’aba bana bogejwe ibirenge.

More Worship Ministries yashinzwe n’umuhanzi kazi Diana Kamugisha mu ntego yo guteza imbere ibijyanye no kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gutanga impuguro kubaramyi no gushaka iterambere ryatuma uyu murimo w’uburirimbyi utera imbere kandi ibikozwe byose bikaba bigamije gushyira hejuru icyubahiro cy’Imana.

REBA MU BURYO BW’AMASHUSHO UKUNTU BYARI UBUDASA UBWO MORE WORSHIP YARIRIMBAGA MURI IKI GITARAMO "KABUGA FOR JESUS":

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GITARAMO :



Diana Kamugisha umuyobozi wa More Worship Ministries yanyuzwe bikomeye n’imigendekere y’iki gitaramo


Pastor Murara Eric uyobora Zion Temple i Kabuga n’umufasha we banyuzwe n’imigendekere y’iki gitaramo






Dj Spin yasusurukije bikomeye abitabiriye iki gitaramo cya Kabuga for Jesus












More Worship yogeje abana ibirenge nk’ikimenyetso cyo kubatoza guca bugufi no kubarera ngo bazavemo abaramyi beza
























Abaramyi ,abahanzi n’abandi bantu bose bagize More Worship Ministries bakoze ivugabutumwa rikomeye i Kabuga

















Abantu bingeri zitandukanye bitabiriye iki gitaramo ari benshi cyane gufashwa ku rwego rwo hejuru biganza ibintu byose




Muri iki gitaramo umuriro wo kuramya no guhimbaza Imana wakoze ku bantu barihana barasengerwa

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.