Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Itsinda rya "Yesu Kristo niyamamare hose Family " ryizihije isabukuru y’imyaka 5,basabwa kurushaho kugira urukundo rudafite umupaka-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
5 November 2018 saa 07:48'

Ku cyumweru cy’umunsi w’ejo taliki ya 04 Ugushyingo 2018 abanyamuryango bagize itsinda ryitwa "Yesu Kristo niyamamare Family" bakoze ibiroli bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu bamaze babayeho hanakorwa ubusabane hagati y’abanyamuryango aho buri wese yagabiye impano uwo yatomboye muri Cacauette bari baherutse gukina ,ibintu wabonaga bibereye ijisho binashimangira urukundo rw’abana b’Imana.

Muri ibi biroli byabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro abitabiriye ibi biroli bahawe impuguro zinyuze mw’ijambo ry’Imana riyigishijwe na Rev.Rurangirwa Emmanuel umwe mubanyamuryango biri tsinda aho yababwiyeko bakwiriye guharanira kurangwa n’indangagaciro za Gikirsto kandi urukundo bakundana hagati yabo rukarenga imbibi rukaba urutagira umupaka.

Abafashe amagambo bose muri ibi biroli bagiye bagaruka ku gushima Imana yabanye n’iri tsinda mu myaka itanu irangiye ikabashoboza gukomeza gutahiriza umugozi umwe no kwera imbuto zikwiriye abihannye hamwe no gukora ivugabutumwa rinyuze mu biterane ,gufasha abatishoboye ,gusura abarwayi n’ibindi byinshi bitandukanye .

Ndatimana Olivier umuyobozi w’iri tsinda rya "Yesu Kristo niyamamare hose Family" yavuzeko muri iyi myaka itanu Imana yabaguye cyane kuburyo ubu abanyamuryango bagize iri tsinda bagera ku bantu bari hagati ya 280 na 300 bari mu ngeri zitandukanye n’ukuvuga urubyiruko ,abubatse kandi baturuka mu madini n’amatorero atandukanye kuko nta dini bashingiraho yewe iyi group akaba atari itorero.


Rev.Rurangirwa Emmanuel wabwirije ijambo ry’Imana yahuguye abagize itsinda rya "Yesu Kristo niyamamare hose Family"

Rev.Rurangirwa Emmanuel wabwirije ijambo ry’Imana yahuguye abagize itsinda rya "Yesu Kristo niyamamare hose Family" yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Ibyahishuwe 2:1(Havuga uburyo abantu baba bakwiriye guhora barangwa n’urukundo ) ati:Kuba abantu nkamwe gutya muhura bitari idini cyangwa itorero kandi mugakorera mu bumwe murangwa n’ibikorwa by’urukundo rwose n’ibyigiciro kinshi kandi ndabasaba ko urukundo rwanyu rutagira umupaka ahubwo rukagera kuri bose mufasha abatishoboye ,mu sura abarwayi n’ibindi bikorwa byiza mbese icyo mbasaba n’ukubishyiramo imbaraga kuko nzi ko musanzwe mubikora".

Imana iyo ishaka guhamagara abakozi bayo ifite inzira zirenga igihumbi ishobora kunyuzamo kuko ibikorwa n’umumaro w’abantu bihurije kurubuga rwa Watssaap ariko ubu bakaba bakora ibikorwa by’indashyikirwa mu murimo w’Imana nibyo gushimwa kandi nibyo kuba ikitegererzo ku yandi matsinda ahuririra kuri Social Media kuko ibi bigaragazako abantu bishyize hamwe bagahuza umugambi mwiza byanze bikunze babigeraho nkuko Itsinda ryitwa "Yesu niyamamare hose Family " ryahujwe na Watsaap ariko ubu bakaba bafatiye runini umurimo w’Imana.


Abanyamuryango ba Yesu Kristo ni yamamare hose Family bishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 bamaze

"Yesu Kristo Niyamamare Hose Family" n’itsinda rigizwe n’abantu basaga magana atatu baherereye hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byo kw’isi ,iri tsinda ryabayeho kuva mu mwaka wa 2014, bakaba baratangiriye kurubuga rwa Watsaap abayigize bakaba biganjemo abavugabutumwa,(Evangelistes ) ,abapasiteri batandukanye, aba Bishop batandukanye, ndetse n’abahanzi n’abandi bantu bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’iyobokamana.

Iri tsinda kandi rigizwe n’abakristo baturuka mu matorero atandukanye doreko nta torero rishingiyeho kuko intego basize imbere ari ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo aho muri iyi myaka bamaze bagiye bagaragaza umusaruro munini wo kuzana abantu kuri yesu, ndetse usanga abayigize ubwayo bose ibi bihe byo gukunda gusenga aribyo bibaranga cyane kuko umuhamagaro wabo aruwo gusenga,gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Kristo no gufasha abatishboye nkuko ikivugo cyabo kigira kiti"Kora ndebe iruta cyane vuga numve".

REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BIROLI BYO KWIZIHIZA ISABUKURU Y’IMYAKA ITANU ITSINDA RYA "YESU KRISTO NIYAMAMARE HOSE FAMILY" RIMAZE RIBAYEHO :



Rev.Rurangirwa Emmanuel niwe wabwirije ijambo ry’Imana asaba abagize iri tsinda kurangwa n’urukundo rutangira umupaka
























Ibi biroli byari byitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zitandukanye mu bagize itsinda rya "Yesu Kristo niyamamare Hose Family"






Abagize itsinda rya "Yesu Kristo niyamamare Hose Family" banafashe umwanya wo gusenga Imana




Muri ibi biroli byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 Itsinda rya "Yesu Kristo niyamamare Hose Family" rimaze ribayeho banasangiye ibyo kunywa n’ibyo kunywa













Muri ibi biroli bahannye impano zitandukanye nk’ikimenyetso cy’urukundo buri wese aha uwo yatombye muri Cacauette












Banafashe ifoto z’urwibutso

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    AMAHORO YIMANA ABANE NAMWE BASHA NUKURI TURABAKUNDA IMANA BANDANYA KUBAJIMBERE GOSE NUKURI KANDI TURIKUMWE NANEJEREJWE
    NIGIKOGWA COKWIBUKA UKO GROUP YAMAZE IMYAKA ITANU NUKURI IMANA SHYIMWE CANE NUKURI.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.