Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero umuriro wa Pentecote ryimitse abakozi b’Imana basaga 200 basabwa kurwanya ibinyoma byonkejwe na benshi bikayobokwa

Ubwanditsi , 5 months ago

Itorero umuriro wa Pentecote ryimitse abapasiteri 4 n’abadiyakoni 202 basobanurirwa ko inshingano yo gukorera Imana ari inzira y’urugamba rutoroshye kandi ko bagomba kwicisha bugufi bakemera kuba abagaragu babo bashinzwe kuyobora ndetse bakanemera gukenyera bakomeje bagahangana n’inyigisho z’ibinyoma zigishwa henshi mu madini n’amatorero mu Rwanda .

Itorero umuriro wa Pentecote ryabayeho kuva mu mwaka w’ibihumbi bibiri nyuma y’amakimbirane akomeye abayobozi baryo bagiranye na ADEPR bahozemo icyo gihe biturutse kumahame yazanywe avugako mu gihe cy’ifunguro ryera buri mu kristo yajya akoresha agakombe ke nk’uburyo bw’isuku maze icyo gihe Pastor Maajyambere Joseph ari nawe mushumba w’iri torero ryiyomoye kuri ADEPR yanga aya mahame y’agakombe bituma ajya gutangiza iri torero rye .


Ibi biroli byitabiriwe n’abantu benshi cyane bavuye imihanda yose

Mu biroli bikomeye byitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abakristo b’iri torero Umuriro wa Pentecote bavuye imihanda yose y’igihugu aho iro torero rimaze kugera ,Pastor Majyambere Joseph yimitse abapasiteri 4 anasengera abadiyakoni n’abadiyakonikazi 202 baturitse mu midugudu yose igize iri torero aho riherereye mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Uyu muhango wo kwimika aba bakozi b’Imana wabaye ku cyumweru cy’umunsi w’ejo kuwa 30 Ukuboza 2018 ubera i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aharerereye ikicaro gikuru cy’iri torero.

Pastor Majyambere Joseph mbere yo gukora umuhango wo kwimika aba bakozi b’Imana yabanje kubasobanurira uburyo umuhamagaro w’Imana ari urugamba rutoroshye kuko umuntu ashobora no kwemera kurenganwa ariko agahagarara adateshutse ku nshungano ati :"Ndabwira Muneza Vianney, Hakizimana Jean Damascene, Rusigirwa Alphonse na Mutabaruka Epimaque mu giye kwimikirwa kuba abapasiteri ko ari umurimo utoroshye kuko njyewe narafunzwe ,nterwa ubwoba bwo kwicwa n’akandi karengane kenshi nagiriwe nzira umuhamagaro"


Pastor Majyambere Joseph umushumba mukuru w’amatorero y’umuriro wa Pentecote

Pastor Majyambere Joseph yakomeje abwira aba bimikiwe kuba aba Pasiteri ko bakwiriye kwirinda gukunda amafaranga ndetse bakarangwa no kwicisha bugufi bagahangana n’inyigisho zitandukanye n’amabwiriza ya Bibiliya ati :"Nkubu murabona ko twujuje urusengero rwa Miliyari ebyiri na Miliyoni magana inani ,mu by’ukuri iyaba nkunda amafaranga sinari kubura kuba njyenda nko muri V8 ariko kubwo gukiranuka nyuzwe nuko ndi kandi muramenye mutazaha inshingano z’ubwepisicopi(Pasiteri) abategarugori kuko ijambo ry’Imana ritabyemera nubwo byayobotswe na benshi mu bayobozi b’amadini n’amatorero.

Aba uko ari bane barahiriye ko bazakora umurimo bashinzwe n’itorero Umuriro wa Pentikote mu Rwanda kandi bagakora ibyo bashinzwe bagendeye ku ijambo ry’Imana n’amabwiriza y’itorero ndetse n’abadiyakoni n’abadiyakoni kazi biyemeza kuzakorera Imana mu kuri no mu mwuka baharianira itorambere ry’itorero ry’Imana .

Pasiteri Majyambere yavuze ko Itorero rye rimaze gushinga imizi hirya no hino mu gihugu kandi rimaze kugira abayoboke benshi kandi ko uko bwije n’uko bukeye Imana igende yiyerekana ati:"Hano ku kicaro twujuje urusengero rwa Miliyari ebyiri na Miliyoni magana inani ubu hakaba hateranira abantu basaga 1000 bagenda biyongera umunsi ku munsi .


Pastor Majyambere Joseph yasabye abahawe ubu Pasiteri kumwigiraho kuko yanyuze mu bibazo bikomeye

Pastor Majyambere uvuga ko yafunzwe inshuro zirenga eshatu azira ubutumwa bwiza, yabibukije ko bahawe inshingano mu gihe kitoroshye cy’iminsi y’imperuka aho bazahura na byinshi bibaca intege, kurenganywa bazira Kristo n’ibindi. Icyakora yabasabye kumufatiraho icyitegererezo nk’uko nawe agifatira kuri Yesu Kristo. Yabasabye kandi kudakunda amafaranga nk’uko nawe atayakunda. Kwicisha bugufi, kuba hafi y’abakristo bagiye kuyobora, gukiranuka muri byose, ni bimwe mu byo bigomba kubaranga nk’abahamagariwe umurimo w’ubutambyi.

Itorero Umuriro wa Pentekonte ryashinzwe mu mwaka w’2000 nyuma y’aho Pastor Majyambere yari yanze gushyira umukono kuri gahunda nshya ya ADEPR yo gukoresha agakombe gato gahabwa buri mukristo mu gihe cy’Igaburo Ryera. Pastor Majyambere we avuga ko abakristo bose bagomba gusangirira ku gikombe kimwe nk’uko Yesu Kristo yasize abisabye intumwa ze kujya zibigenza gutyo iteka nkuko byanditse mw’ijambo ry’Imana dukura muri Bibiliya twifashisha.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO