Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Itorero Assemblée de Dieu rigiye koroza abashumba baryo inka ngo batazicwa n’isari bakabura umusaruro mw’ivugabutumwa

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Ubuyobozi bukuru bw’Itorero rya "Pentecostal Assemblies of God" (Assemblée de Dieu ) butangazako itorero ryafashe ingamba zo koroza inka abashumba bayoboye amatorero yabo hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kubafasha kubona amata yo kunywa no kwikura mu bukene mu ntego yo gushyigikira gahunda ya girinka maze ibi bikagira ingaruka nziza ku musaruro w’ivugabutumwa bakora.

Ibi bikorwa byo gutanga Inka ku bashumba b’amatorero ya "Pentecostal Assemblies of God"(Assemble de Dieu) bizatangira kuri uyu wa gatatu Taliki ya 03 Mata 2019 bitangirire mu mutara mu karere ka Nyagatare ahazatangwa inka 5 ku bashumba bamwe mu matorero maze nyuma bizakomereze no mutundi duce nka Bugesera Kibungo ,Kigali n’icyahoze ari Kigali ngari ,Rusizi n’ahandi hatandukanye kuko kuri iyi nshuro ya mbere mu ma paruwasi atandukanye y’iri torero mu gihugu hazatangwa inka 22 buri yose ifite gaciro k’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda.


Rev.Pastor Kabandana Claver umuvugizi w’itorero ry’Assemble de Dieu

Rev.Pastor Kabandana Claver umuvugizi w’itorero ry’Assemble de Dieu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuzeko batekereje iki gikorwa babihereye ku byiza Perezida Paul Kagame akorera abanyarwanda birimo kubashyiriraho gahunda ya Gira inka munyarwanda.

Ati :"Natwe twaricaye maze dusanga dukwiriye guha inka abashumba b’amatorero yacu kugira ngo bajjye babona amata kuko twasanze bamwe muribo babaho mu buzima butari bwiza maze dufata intego yo kubunganira ku girango babone amata, Ifumbire n’ubundi bukire buturuka kuriyo maze ibi bikamufasha gukora umurimo w’Imana yorohewe kuko biba bigoye ko umuntu waguye isari wamubaza umusaruro mw’ivugabutumwa.

Uyu mushumba yakomeje avugako umurongo bihaye wo kugenderaho ari nk’uwigihugu cyacu kuko iyi nka nta muntu uzaba wemerewe kuyigurisha ati:"Tuzajya tuyiha umushumba noneho ayorore nimara kubyara icukije ayidusubize tuyehe n’abandi kuko intego yacu nuko buri mu shumba azayibona.


Rev.Pastor Ngabonziza Emmanuel Umuvugizi wungirije w’Amatorero ya "Pentecostal Assemblies of God"(Assemble de Dieu)

Naho kuruhande rwa Rev.Pastor Ngabonziza Emmanuel Umuvugizi wungirije w’Amatorero ya "Pentecostal Assemblies of God"(Assemble de Dieu) yabwiye itangazamakuru ko gutekereza gufasha aba Pasiteri ari ukugirango nabo bazabashe gufasha abandi kuko mu nshingano nyinshi z’aba Pasiteri harimo no gufaha abakristo.

Yagize ati:"Nk’iyo umu Pasteri agiye gusura umukristo kwa muganga ntiyavayo atamusigiye ikintu gifatika kirenze ku kumusengera bityo rero iyo umu Pasiteri afite ubukene bituma akora umurimo w’Imana nabi aha rero ibi byose n’ibindi nibyo twarebye dushyiraho iyi gahunda yo koroza inka aba Pasiteri.

Itorero rya "Pentecostal Assemblies of God"(Assemble de Dieu) ryatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’i 1990 ,ubu rikaba rimaze kugira amatorero hirya no hino mu gihugu aho habarurwa agera kw’i 186 ndetse rikaba rimaze kugira n’ibikorwa bifatika by’iterambere rigamije ivugabutumwa ,uburezi ,ubuvuzi n’ibindi byinshi .


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO