Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iterambere nyakuri ry’itorero si inyubako z’ibitabashwa no gukoresha ubwenge bwa ki muntu-Rev.Dr.Antoine Rutayisire

Ubwanditsi , 1 month ago

Rev.Dr Antoine Rutayisire umushumba w’itorero ry’Abanglicani Paruwasi ya Remera yavuzeko iterambere ry’itorero ry’Imana ridashingiye kukubaka ibitabashwa birimo Amahoteri,Inzu z’ubucuruzi n’ibindi bikorwa remezo by’akataraboneka amatorero ashyize imbere mu Rwanda ko ahubwo iterambere nyakuri ry’itorero ari ukugaruka kurufatiro hakimikwa Yesu kuko ariwe mwami w’itorero.

Rev.Dr Antoine Rutayisire ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’urubuga rw’ivugabutumwa rwa Zaburi nshya ubwo bari bamubajije uko abona itorero ry’Imana ryo mu Rwanda muri iyi minsi naho rikwiriye gushyira imbaraga .


Rev.Antoine Rutayisire umushumba wa EAR Paruwasi ya Remera yavuze ko iterambere ry’itorero ridashingiye kubikorwa Remezo

Rev.Antone Rutayisire yavuzeko iyo umuntu avuze iterambere ry’itorero abantu benshi bumva inyubako z’ibitabashwa nk’amahoteli ,inzu z’ubucuruzi ,amashuri n’amavuriro,Ama Guest House n’ibindi bikorwa remezo nyamara ko iterambere nyakuri ry’itorero rishingiye ku kwimika Yesu akaba umwami w’itorero rigahangayikishwa no guharanira ko igikozwe cyose kiba gishingiye ku guhesha Yesu icyubahiro .

Ati:" Ubundi iterambere nyakuri ry’itorero ni ugusubira inyuma tukibuka ko ibyo dukora byose bikwiriye gushingira k’urufatiro rwa Kirsto kuko ibyo dushyira imbere nk’itorero ntabwo Yesu we aribyo areba ahubwo twagombye kumenya ko itorero ari irya Kristo kuko ariwe waryitangiye bityo rero itorero rikwiriye guhangayikishwa no kumenya ko ibyo dukoze byose biri mw’izina rya Yesu ndetse tukagaruka kw’ijambo ry’Imana tukirinda kwigisha ibintu by’udukoryo n’amacenga no gusetsa ahubwo itorero rikwiriye kugaruka kukuyoborwa n’umwuka wera ndetse mubanyetorero hakabaho gukundana kuko Yesu yavuzeko nidukundana ariho tuzaba tubaye abigishwa be nyakuri".

Rev.Antoine Rutayisire abajijwe n’umunyamakuru uko abona ubumwe n’ubwiyunge mu banyetorero ryo mu Rwanda yavuzeko kugeza ubu ikibazo cy’amacakubiri mu madini n’amatorero bikiganjemo .

Ati:" Iyo urebye mu madini irondakoko rikirimo nk’urugero iyo amadini agiye gutora abayobozi usanga bareba byinshi birimo n’ubuhe bwoko ,yavuye he n’ibindi kuko niyo urebye mu binyamakuru no muri Rapport za Commission y’ubumwe n’ubwiyunge ubuona mu madini irondakoko n’amacakubiri bikirimo cyane bityo nubwo abantu bakubwira ngo ibintu byarahindutse ariko njye ntabwo mbibona gutyo ko byahindutse ahubwo abantu dukwiriye kwisubiramo tukagaruka ku musaraba wa Yesu ,tukarandura ivanguramoko y’ubuhutu n’ubututsi tukimakaza ko turi abana b’Imana tugashyiraho akadomo ntidushyireho Virgure .

Rev.Pastor Antoine Rutayisire yanavuze ku gusenga kwiza uko ariko aho yavuzeko umunyamasengesho nyakuri ari umuntu unezeza Imana ,ugaharanira kugira umtima wejejwe kandi ukaba umuntu witunganya n’abandi kandi ukaba umuntu ugira umutima nk’uw’Imana kandi agakunda gutega amatwi Imana.

Ati:"Gusenga kwiza n’ukubana n’Imana ukayitega amatwi nubwo abantu benshi bibwirako gusenga ari ukubwira Imana ibyo ikora ariko ubundi gusenga kwiza n’ukeicara ukba inshuti y’Imana ukaba mu bwiru bw’Imana ,ukamenya amabanga y’Imana ,ukabwira Imana nayo ikakubwira ".


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO