Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Israel Mbonyi yavuze amagambo akomeye kuri se,Avuguruza byinshi byavugwaga


Yanditswe na     Ubwanditsi
12 September 2018 saa 02:40'

Isrel Mbonyi yavuze amaganmbo akomeye kuri se,Avuguruza byinshi byavugwaga kuri we ana se ko batumvikana ariko we akaba yahamije ko nta muntu yigiraho nka weko ndetse ashaka non kuzagera ikirenge mu cye.

JPEG - 191.2 kb
IsraeL Mbonyi akunda ababyeyi be cyane

Umuhanzi Mbonyicyambu Israel wamenyekanye nka Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakunzwe kandi bakomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana hano mu Rwanda.

Uyu musore ni kenshi byagiye bivugwa ko atumvikana na se ndetse hakaba hari n’ibinyamakuru byinshi byo mu Rwanda byagiye byandika bivuga ko uyu musore yatotezwaga na se mu gihe yari atangiye kuririmba ndetse ngo na n’uyu munsi bakaba badacana uwaka ,ari nabyo byatumye Israel Mbonyi ajya kwikodeshereza indi nzu akava iwabo.

Gusa uyu musore yatunguranye avuga amagambo akomeye kuri se umubyara ndetse bigaragara ko yanavuguruje amakuru yose yamuvugwagaho kuko yavuze ko yemera ndetse yifuza no kuzatera ikirenge mu cya papa we umubyara.

Mu minsi ishize nibwo uyu musore yashize ifoto ya papa we k’urubuga rwe rwa Instagram maze yandika amagambo agira ati:” Thats my Best friend , my Teacher , my Mentor , my blessing , My Father ... I Love you PAPA And I want to be like you when I grw up . “

JPEG - 73.8 kb
Mbonyi yishimira kugira ababyeyi nkabo afite

Ugenekereje mu Kinyarwanda Israel Mbonyi yanditse agira ati:”Iyi niyo nshuti yanjye ikomeye,Mwalimu wanjye,uwo nigiraho,umugisha wanjye,papa wanjye,….ndagukunda papa kandi dashaka kuzaba nka we ninkura”

Ibi rero bisa naho byaje bivuguruza amakuru menshi yavugwaga kuri uyu musore avuga ko atumvikana na papa we.

Israel Mbonyi ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana,akaba amaze gushyira ahagaragara imizingo 2 y’amajwi,ariyo:Number one na Intashyo.

Israel Mbonyi ni umusore ukunda ababyeyi be cyane kuko nawe kenshi ahamya ko byose abikesha ababyeyi be.

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.