Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Israel Mbonyi yashimagije Ama G the Black anavuga bwa mbere k’umukobwa banganye

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuhanzi Israel Mbonyi umaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yagarutse ku bahanzi akunda mu Rwanda ashima ubutumwa Ama G the Black atanga ndetse anakomoza ku mateka ye mu rukundo n’uko ahagaze ubu.

Uyu muramyi yahishuye ko ajya yumva n’umuziki usanzwe by’umwihariko uwo mu njyana ya Rap. Ni mu kiganiro yagiranye na KT Radio mu rugendo arimo rwo kumenyekanisha indirimbo nshya yakoze kuri nkuru ya Zakayo wo muri Bibiliya.

Umunyamakuru yamubajije ku bahanzi akunda mu Rwanda, abanza kuvuga ku bo mu muziki wo kuramya no guhimbaza ahereye kuri Aimé Uwimana, Dominic Ashimwe, Patient Bizimana, yavuze ko amukundira uburyo yandika ibisigo byo kuramya; Serge Iyamuremye n’abandi.

Mu bahanzi bakora undi muziki Mbonyi, yabanje akubita agatwenge, ahita avuga ati "N’abandi ndabakunda, nkunda ukuntu AmaG The Black yandika indirimbo z’ubuzima na Bruce Melodie nkunda ukuntu ari umuririmbyi mwiza."

Uyu muramyi yanakanyujijeho aririmba amwe mu magambo agize igitero cya Ama G the Black, undi na we amushyira kuri Instagram amushimira. Mbonyi yongeye gushimangira ibyo yamuvuzeho aramubwira ati "Uririmba ibintu byiza byiza kandi bifitiye sosiyete yacu akamaro muvandimwe. Uri umugabo cyane kabisa."


Israel Mbonyi ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio

Mbonyi yavuze ko umuntu udakunda aba atazi Imana, gusa yemeza ko ubu nta mukobwa bari kumwe ati "Ntabwo araboneka" ariko abajijwe niba hari n’uwo ari kugerageza aravuga ati "UuuMmm..., ntawe nta wuhari."

Yongeyeho ati "Iby’urukundo umuhanzi w’indirimbo z’Imana numva ko aba akwiye kubishyira hanze. Kuko numva iby’umukunzi ntacyo biba biri bufashe abantu bakeneye kumva ubutumwa bw’Imana mba nshaka gutanga."

Israel Mbonyi yakomeje agira ati "Urukundo rero ni rwiza kandi nanjye ndakunda. Uwo twakundanaga ntabwo tukiri kumwe. Twakundanye nkiri hanze, ngeze no mu Rwanda turaguma turakundana ariko ubu ntabwo tukiri mu rukundo."


Israel Mbonyi n’umunyamakuru Gentil Gedeon wamwakiriye mu kiganiro yavugiyemo iby’amateka ye mu rukundo

Mbonyi yatangiriye kuririmbira Imana binyuze muri korali, impano yiyumvisemo akiri muto. Yatangiye kuririmba by’umwuga muri 2010. Ni urugendo yatangiriye mu gihugu cy’u Buhinde, aho yigaga akabifatanya no gukora indirimbo zaje gutuma amenyekana ziganjemo “Yankuyeho urubanza”, “Ndanyuzwe”, “Number one”, “Ku migezi”n’izindi.

Kugeza ubu uyu muhanzi amaze gushyira ahabona album iyo yise “Number One”, ndetse n’iyayiguye mu ntege yise “Intashyo” yasohotse mu Ukuboza, 2017. Kugeza ubu akaba yashyize ahabona indirimbo ya mbere yise “Nkwiye Kurara Iwawe” izagaragara kuri album ya gatatu


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO