Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Israel Mbonyi yahumurije abakristo ko atazabahombera ngo abarize amarira nk’ayo Mani Martin na Nyamitari babarijije


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 June 2018 saa 09:01'

Umuhanzi Israel Mbonyi n’umwe mubazaririmba mu gitaramo cyo Kumurika Umuzingo w’indrimbo 16 z’Umuhanzi KNC yanatumiyemo icyamamare Yvone Chaka Chaka ,benshi mu bakristo babonye Israel Mbonyi ku mpapuro zamamaza iki gitaramo ntibabyiyumvisha ukuntu umuhanzi wa Gosepel atumirwa mu bitaramo binywebwamo inzoga n’ibindi bikorwa bitandukanye bidashyira izina ry’Imana hejuru gusa ku ruhande rwa Mbonyi we siko abibona kuko avugako ari uburyo bwiza bwo gukora ivugabutumwa.


Israel Mbonyi yemeje aya makuru ko azaririmba muri iki gitaramo kizahuza KNC ,Yvone Chaka Chaka,Bruce Melodie n’abandi

Bamwe mu bahanzi ba Gospel n’abakristo babonye Israel Mbonyi ari mu bazaririmba muri iki gitaramo cyateguwe na KNC intero yabo yahise iba ngo " Erega amarira Mani Martin na Nyamitari baturijije musenge Israel Mbonyi nawe ntazayaturize kuko turamukunda kandi n’umukozi w’Imana twubaha ariko ku bona nawe atangiye kwitabira ibitaramo by’isi tugire Imana ntazagire iherezo nk’irya ba Mani Martin kuko nabo bava mu muziki uhimbaza Imana byatangiye bitabira ibitaramo bisanzwe wababaza bakakubwirako ari ivugabutumwa bagiye gukora nyamara birangira baduhombeye.

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu kugeza ubu uwavuga ko ariwe utwaye idarapo y’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana bakunzwe mu Rwagasabo ndetse no hanze y’igihugu cyane ahari abantu bumva ururimi rw’ikinyarwanda aririmbamo ntiyaba abeshye doreko igikundiro cye kirenga urwego rw’abakristo ugasanga n’abadakijijwe bamukunda kubera indirimbo zikora ku mitima ya bose ,iyi turufu akaba ari nayo KNC yahereyeho ashyira uyu muhanzi mu gitaramo cye kugirango abakunzi ba Israel Mbonyi nabo azabigarurire.


Israel Mbonyi ngo kuririmba mu gitaramo abantu barimo kunywa inzoga n’uburyo bwiza bwo gukora ivugabutumwa

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye na Israel Mbonyi tumubaza niba koko aya makuru ari ukuri ko azaririmba mu gitaramo KNC yatumiyemo umuhanzikazi w’icyamamare Yvone Chaka Chaka ,Israel Mbonyi atazubaje yagize ati:" Yego ni ukuri nzaririmbamo kuko naratumiwe kandi ndabyishimiye ".

IYOBOKAMANA.COM twabajije Israel Mbonyi impamvu yamuteye kwemera kwitabira iki gitaramo mu gihe cyitari icyo kuramya no guhimbaza Imana doreko kizaba kinyobwamo ibisindasha yadusubje muri aya magambo ati :"Ntabwo ari abantu bazima bakeneye umuvuzi ndetse na muganga ntaba akeneye abazima ahubwo umurwayi na muganga nibo bakenerana bityo rero iki gitaramo nzaba nkirimo nk’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu kristo kuko n’umwanya mwiza wo guhindirira abantu kuri Yesu ".

Isarael Mbonyi abwiwe ko ibi bisubizo bye abihuriyeho n’abandi bahanzi bari bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma bakaza kubivamo kandi nabo bakaba baratangiye gutya bitabira ibitaramo by’isi ,uyu muhanzi yagize ati:"Ndizeza abakristo ko ntazareka kuririmba indirimbo zo guhimba Imana rwose ntabwo nzabahombera kandi icyo nasaba abantu nuko bareka kureba mw’isura mbi ubwitabire bwanjye muri iki gitaramo kuko n’uburyo bwiza bwo gukora ivugabutumwa".

KNC azamurika Album mu bitaramo bizaba tariki ya 27 na 28 Nyakanga 2018 kimwe kizabera muri Kigali Convention Center, ikindi kibere muri Parikingi ya Stade Amahoro.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.