Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Inda nini ,kurwanira icyubahiro no kutumvikana ni zimwe mu mpamvu zitera ubwiyongere bw’amatorero n’ubutekamutwe mu murimo w’Imana.


Yanditswe na     Ubwanditsi
15 August 2018 saa 03:02'

Uko iminsi igenda ishira niko abantu benshi bakomeza kugenda bibaza ku mpamvu insengero n’amatorero bikomeza kwiyongera cyane mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange,ndetse no mu minsi ishize ubwo Leta y’u Rwanda yahagarikaga amwe mu matorero agera mu bihumbi atujuje ibisabwa wasangaga menshi yiganje muyabayeho ashinzwe n’asbantu bagiye bicomokora mu yandi babitewe n’impamvu z’ubwumvikane buke n’ibindi by’inyungu zabo barwanira.

Muri iyi nkuru turaza kugaruka ku mpamvu zimwe na zimwe amatorero akomeza kwiyongera cyane.

1.Amafaranga/Ubutunzi

Akenshi abantu benshi bahamya ko hari abakora amatorero kugira ngo babone amafaranga,haba mu buryo bwo kugira ngo abayoboke bature,Impano ahabwa n’abo yasengeye ndetse n’ibindi byinshi.

Ibi rero ngo bikaba ari nabyo bituma akenshi umuntu wazanywe no gushaka ubutunzi mu murimo w’Imana akenshi ahatira abantu kwitanga ndetse nawe akabizeza imitungo myinshi ndetse no gutunga ibya mirenge.

2.Icyubahiro

Icyubahiro ni kimwe mu mpamvu ituma amatorero menshi ashingwa kuko umushumba akenshi aba afite abantu benshi bamwubaha cyane ndetse rimwe na rimwe atwara uko ashatse kuko baba bamufata nk’umukozi w’Imana,icyo avuze bakacyumva vunba cyane kandi bakacyubaha.


3.Umuhamagaro

Gusa nubwo izo mpamvu zose ziriho ntawatinya guhamya ko hari abashinga amatorero bitewe nuko ari Imana yabahamagaye cyangwa se ari ukuba bakorera Imana cyane bigasaba ko bashinga aho ubwoko bw’Imana buzajya buhurira.
Gusa biragoye kuba umuntu yamenya neza uwashinze itorero kubw’umuhamagaro cyangwa ibindi ariko n’ijambo ry’Imana riravuga ngo muzabamenyera ku mbuto zabo.

4.Kwigana

Akenshi no mu yindi minshi nga habaho kwigana ,ukabona inshuti yawe yakoze ikintu nawe ukagikora kandi nta gahunda wari ubifitiye,ukabikora kuko wenda yakubwiye inyungu irimo cyangwa se ikindi kintu kiza nawe ukabikora.

Nta watinya kuvuga ko rero no mu matorero nabyuo b ibamo kuko umuntu abona uwo basenganaga yarashinze itorero nawe akumva ko ari ngombwa kurishinga kugira ngo nawe abone inyungu mugenzi we yabonye.

5.Gushwanira mu murimo w’Imana

Iyi ni ingingo ikomeye cyane usanga yaratumye habaho amatorero menshi cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ibi akenshi biba iyo umwe mu itorero atumvikjana na bagenzi be bafatanije kuyobora itorero cyangwa se bakaba batumvikana ku mitungo bityo bigatuma bamwe bashobora kuvamo bakajya gushinga ayabo matorero cyangwa se bikabaho iyo umupastori cyangwa umuvugabutumwa yirukanywe mu itorero kandi yari afite abantu bamukunda agahita afata gahunda yo kujya gushing itorero rye .

Izi ni zimwe mu mpamvu nyinshi zikomeye zituma habaho ubwiyongere bukabije bw’amatorero mu Rwanda ndetse rimwe na rimwe bikazana ubutekamitwe mu bakiristu ndetse no gushwana kwa hato na hato mu bakozi b’Imana bityo bigatuma abantu bumva ubukiristu ari buke cyane.

Mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzabagezaho izindi mpamvu zikomeye ziyongera kuri izi 5

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.