Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Inkundura hagati y’agakiza no gushaka umugati,Kwivamo nk’inopfu no gucikamo ibice bimwe bu bitera Leta gukemanga amatorero


Yanditswe na     Ubwanditsi
7 September 2018 saa 03:12'

U Rwanda ni igihugu kiri mu nzira y’amajyambere,ndetse usanga buri rwego rwose ruri kuzamuka uko bwije nuko bukeye,gusa muri iyi nkuru turaza kwibanda cyane ku mpamvu zikomeye zituma Leta ubwayo idashira amakenga amatorero n’amadini byiyongera ubutitsa kandi bivuga ko ari ugukorera Imana.

Buri wese utekereza neza yibaza impamvu leta yaba yivanga mu byo gufunga insengero ,aha bamwe bakibaza bati ese ntabwo leta ishaka ko igihugu kigira umugisha kubera abakozi b’Imana benshi?Gusa iyo usesenguye neza usanga leta y’u Rwanda iha uburenganziura busesuye abantu basenga ndetse ikanabubaha cyane.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mpamvu zikomeye zituma leta ishidikanya bikomeye ku matorero menshi ari mu Rwanda.

Ubwinshi bw’Amadini, uburo bwinshi butagira umusururu?

Kuwa 13 Ugushyingo 2015, ubwo Leta n’Abanyamadini bagiranaga ikiganiro cyo kurebera hamwe byinshi biyavugwamo, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu kigendera kuri Politiki yemerera uburenganzira buri wese harimo no gusenga.

Prof Shyaka yavuze ko ubwinshi bw’amatorero n’amadini mu Rwanda ari umusaruro mwiza ariko uwashaka yavuga ko harimo ikibazo ibyo we yise ‘akadosiye’.

Yagize ati “Twabyita ko ari umusaruro mwiza ariko n’undi washaka yavuga ko harimo akadosiye.”

Gusa icyo gihe Prof Shyaka yavuze ko nubwo bitakwitirirwa bose ariko hari ushinga itorero ameze nk’ushinze ikigo cy’ubucuruzi ‘company’ ariko avuga ko umuntu akwiye kwibaza niba ari iterambere ryagezweho cyangwa niba hataba harimo ikibazo gikomeye.

Yakomeje agira ati “Twebwe nk’abagaragu banyu ibyo amategeko asaba iyo byuzuye turabandika,ariko se nka mwe nk’abakozi b’Imana kugira ngo uyu murimo ukorwe neza byakorwa bite […] hari aho bigera bikaducanga.”

Inkundura hagati y’agakiza no gushaka umugati
Benshi mu bemeramana mu Rwanda bavuga ko bigoye kumenya uwo wayoboka akakugeza mu bwami bw’Imana cyangwa uwakuyobya akaguta mu manga.

Mu minsi ishize nibwo Umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba,yatangaje ko hari uburyo batera imboni umuntu ugambiriye kubyaza umusaruro (umugati) itorero nkaho benshi basigaye bayashinga bagamije inkunga z’Abanyamahanga aho nawe abona harimo icyo Prof Shyaka yise ‘Akadosiye’.

JPEG - 84 kb
Umuyobozi muri RGB ushinzwe imitwe ya Politiki n’imiryango ishingiye ku madini, Aime Barihuta Haba

Mu magambo ye Barihuta yagize Ati “Umu-Pasiteri ashaka kwandikisha umuryango we, abishyiramo imbaraga cyane buri kanya akubwira ngo ejo hari abaterankunga bazanzanira amafaranga, ugasanga ikihutirwa si gushaka gufasha abaturage kumenya Imana ahubwo akenshi usanga hari ikintu cy’amafaranga kiba cyihishe inyuma.”

Gusa abajijwe impamvu abo bahabwa ibyangombwa kandi bigaragara ko batagambiriye ineza ya rubanda maze asubiza ko itegeko riteganya igihe ntarengwa cyo guhabwa ibyangombwa ku muntu wujuje ibisabwa, bityo bikaba bigorana kugenzura akantu kose.

Iyo urebye mu Igazeti ya Leta nᵒ 04 yo kuwa 25/01/2016, amadini abiri mashya yakiriwe, yavuze ko ingengo yayo y’imari ishingiye ku icya cumi n’amaturo.

Barihuta avuga ko nubwo bavuga ko bazakura ingengo y’imari mu cya cumi usanga ahubwo amafaranga bakoresha aba yavuye mu baterankunga bo hanze, ikintu afata ko nacyo ko cyatera impungenge igihugu.

Ati “Aho niho twibaza niba abohereje ayo mafaranga nta n’izindi nyungu baba bafite wenda batanagaragariza abo bihayimana. Iyo udafite amafaranga waruhiye, ibyo uzakora n’ibyo abaguhaye amafaranga bagutekerereje.”

Kwivamo nk’inopfu no gucikamo ibice
Muri iyi myaka itatu ishize amwe mu matorero n’amadini yagiye arangwa n’ibibazo byinshi harimo gucikamo ibice no gupfa ubuyobozi, gukora nta byangombwa no gukorera mu manegeka, gucyocyorana hagati y’abashumba cyangwa abashakanye bituma rimwe na rimwe bagirana amakimbirane akomeye itorero rigafunga imiryango cyangwa rigacikamo ibice.
Ikindi benshi bavuga ko kiri mu bibazo by’ingutu ni ukwizamura mu ntera kwa ba Pasitoro, ba Bishop, ba Apôtre, abahanuzi, n’ibindi abantu bafata nk’ibibazo byugarije itorero

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.