Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ineza igira amaguru, amaso, akanwa n’amatwi, iyo ugiriye umuntu neza ntituza iriruka ikagera mu ijuru-Bishop Dr Masengo

Ubwanditsi , 4 months ago

Bishop Dr Fidèle MASENGO, Umushumba mukuru w’amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda , asanga ineza igira ingingo zitandukanye nk’amaguru, amaboko amaso amatwi n’ibindi, ngo kuko iyo ugiriye mugenzi wawe neza ihita yihuta ikagera mu ijuru.

Bishop Dr MASENGO yabigarutseho mu nyigisho yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019.

Ni inyigisho yahaye umutwe ugira uti “Umugisha ntabwo uyoba”

Uyu mushumba umenyereweho kwigisha ijambo ry’Imana akoresha amagambo yuje ubwenge n’impanuro, ubutumwa bw’uyu munsi yabukuye mu gitabo cya 2 Samuel 9:1

Bukeye Dawidi arabaza ati "Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?"

Bishop Dr MASENGO yahishuye ko akimara gusoma iki cyanditswe cyera ngo yasanze “ineza igira amaguru, amaboko, amaso, akanwa n’amatwi.”

Akomeza avuga ko “Iyo ugiriye umuntu neza, ntituza kandi ntihagarara. Iriruka ikagera mu ijuru, n’imbere y’Imana yashyika ikavuga, ikabwira Imana amakuru yawe yose ukuntu wagiriye umuntu wayo neza maze ikagusabira umugisha, igapakira ikawukuzanira.”

Akomeza avuga ko ngo aho waba utuye hose ineza idashobora kuyoba cyangwa se ngo umugisha wawe iwujyane ahandi.

Ati “Igishimishije ntabwo iyoberwa aho utuye. Niyo waba warimutse utuye ku wundi mugabane, cyangwa uri mu bwihisho kubera ibihe urimo, umugisha wawe ukugeraho utayobye Kd utarangisha inzira.”

Ineza yawe izakugarukira kandi umugisha wawe ntuzayoba. Tegereza.

© Devotion posted-by Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO