Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imbamutima za Bishop Rugagi ku kwegukana ikamba kwa Shanitah yigeze guhanurira kuba Miss Rwanda 2018 ntibyaba

Vincent Nsengiyumva , 9 hours ago

Bishop Rugagi Innocent, Umuyobozi Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church Rwanda, yagaragaje imbamutima ze nyuma y’uko Umunyana Shanitah yigeze guhanurira kuba Miss Rwanda 2018, yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Tariki 09 Nzeri 2019 nibwo Umunyana Shanitah yambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 ahigitse abakobwa 14 bari bahataniye iri kamba.

Mu 2018 ubwo yari mu bakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018, Bishop Rugagi Innocent yamuhanuriye ko azegukana ikamba ku bw’amahirwe make ntibyaba ahubwo yibera Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018.

Icyo gihe Bishop Rugagi ntiyorohewe n’abamukwenaga nyuma y’aho hagiye hatangazwa ko yahanuriye Umunyana Shanitah ko azaba Miss Rwanda 2018, bikarangira atabigezeho, aba Igisonga cya Mbere.Abenshi bamunengaga guhanura ibinyoma.

Nyuma y’uko Umunyana Shanitah yongeye kugaragara mu bakobwa 14 bahataniraga ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, bikarangira tariki 09 Nzeri 2019 anaryegukanye, Bishop Rugagi yanditse ku rukuta rwa Facebook ashima Imana yafashashije uyu mukobwa kwegukana iri Kamba.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya nshima Imana ku byo yakoze ku bwawe, Umunyana Shanitah.Umuco, ubupfura, ubwitonzi ugira no kubaha Imana byari bigukwiye ko Imana ikunezeza kuko wabiharaniye.”

Bishop Rugagi yakomeje avuga amagambo asa n’ubuhanuzi abwira uyu mukobwa ko Imana izamukorera n’ibindi bikomeye kurenza ibyo yamukoreye.

Ati “Byari bigukwiye ko Imana ikunezeza kuko wabiharaniye kandi ibikugejejeho si aho gusa ahubwo hari ahandi uzegezwa nayo. Nejejwe no kuvuga ngo ‘Congratulations.”

Bishop Rugagi yakomeje asabira Shanitah ko Imana imujya imbere ndetse anamwibutsa ko ntawe uyizera ngo imukoze isoni.

Bishop Rugagi uyobora itorero Redeemed Gospel Church Rwanda, ubu yibera muri Amerika, aho yagiye kwibera nyuma y’uko iri torero rifunzwe nyuma yo gusanga ritujuje ibisabwa.

Bishop Rugagi ubwo yahanuriraga Umunyana Shanitah ko azaba Miss Rwanda 2019


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO