Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imana ihagurikijwe no kuguhanaguraho umwanda wasizwe n’abantu inakwihishurire mw’isura shya-Bishop Harerimana Jean Bosco

Ubwanditsi , 3 months ago

Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda umaze kuba ikimenyabose mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye kandi akaba umwigisha mwiza w’ijambo ryayo yigishije abakristo ijambo ry’Imana yahaye intego igira iti:" Imana ihagurikijwe no kuguhanaguraho umwanda wasizwe n’abantu inakwihishurire mw’isura shya.

Iri jambo ry’Iamana Bishop Harerimana Jean Bosco yaryigishije kuri iki cyumweru taliki ya 20 Mutarama 2018 ubwo yari mu materaniro y’abakristo yabereye muri iri torero rya Zeraphath Holy Church Rwanda kw’ishami ry’inyamirambo ahitwa mu miduha hasigaye hitwa mu migisha .

Asobanura iyi nyigisho uyu mukozi w’Imana yavuzeko hari igihe kigera Imana igasa n’iyihishe ku buzima bw’umuntu abantu bamubona abari inshuti ze bakamuvaho ,bagatangira kumuvuga bamusiga umwanda maze Imana yamwihishurira ikaza isubiza amasezerano yamuhaye batabyumva maze amateka agahinduka abavugaga bagahindura amagambo bagatangira kuryoherwa n’isukari Imana isize umuntu mukimbo cy’imyanda bari bamusize.

Yagize ati:"Imana iyo igiye guha umuntu amasezerano kenshi iyamuha abantu batabireba batanabyumva ariko iyo igiye kuyasohoza iriyeranja ikabisohoza babireba kugirango imirimo yayo yerekanirwe muriwe"

Bishop Harerimana Jean Bosco yifashishije ijambo ry’Imana yatanze urugero kuri Mariya nyina wa yesu uburyo Marayika yamuzaniye ubutumwa ko azasama inda y’umwuka wera maze byamusohoraho abantu bagatangira kumuvuga bamwita umusambanyi yewe batangira no kubuza Yosefu wari waramusabye ko ubukwe yabwica maze Marayika wazanye bwa butumwa agaruka aje guhanaguraho mariya icyasha abwira Elizabeth ko umwana Mariya atiwite ari umucunguzi w’amahanga .

Mariya yakomeje kubana ikigeragezo cye abantu baramuvuga ,baramwanga bamusiga umwanda maze Mariya amaze kubyara Yesu abari baramwanze baramugarukira,abamuvugaga batangira kuyoboka Yesu umucunguzi bamwe bagira ngo abakirize abana,abandi bagira ngo atubure imigati babone ibyo birira mbese icyubahiro cyose mariya yari yaratakaje cyamugarutseho kikubye inshuro nyinshi kuberako Imana yari yahagurikijwe no kumuhanaguraho umwanda yasizwe n’abantu ndetse inamwihishurira mw’isura nshya .


Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba wa Zeraphath Holy Church mu Rwanda

Bishop Harerimana Jean Bosco yakomeje atangira urugero ku mugaragu w’Imana yobu avuga uburyo satani yabwiye Imana ko Yobu impamvu akiranuka arukubera ubutunzi yamuhaye maze Imana iha satani uburenganzira k’umutungo wa Yobu maze satani atangira kugerageza Yobu yica abana be,inka ze ,amafaranga ye,umubiri we n’ubutunzi bwe bwose ariko satani atangazwa n’ukuntu Yobu atihakanye Imana n’ukuntu yari yamugerageje .

Ati :"Yobu umugore we nawe yaramusonze amugira inama yo kwihakana imana akipfira ariko Yobu ntiyareka Imana ye akomeza kuyinambaho kuburyo Imana yamugarutseho imukubira inshuro nyinshi ibyo yarafite ,imuha umubiri mwiza.imuha abana ,imuhaha ubutunzi bw’ubwoko bwose kuberako Imana yari yahagurikijwe no kumuhanaguraho umwanda yasizwe n’abantu ndetse inamwihishurira mw’isura nshya imuhindurira amateka.

Bishop Harerimana Jean Bosco nyuma yo kubwiriza ijambo ry’Imana yafashe umwanya muto wo gusengera abarwayi kuko umwanya urambuye awugira mu giterane gikomeza ku mugoroba buri cyumweru hamwe no mumasengesho yo kuwagatatu wa buri cyumweru .

Umuntu umwe wagize amahirwe yo gusengerwa na Bishop muri aya materaniro ya mbere ya saa sita n’umusaza w’imyaka 66 waje aturutse mu ntara y’iburasirazuba ku Rusumo warumaranye imyaka myinshi uburwayi bw’umugongo ndetse no kuribwa munda kuburyo bukomeye hamwe no kuba yari yaratwawe n’abadayimoni imbaraga zo gutuma abasha gutera akabariro kuko iyo myaka yose kuva yarwara yaratarabikora ariko Imana yamukijije ataha yitera hejuru benshi batangazwa n’igitangaza Imana ikoze.






Uyu musaza wasengewe na bishop Harerimana Jean Bosco yavuye iburasirazuba afite uburwayi bukomeye yaramaranye imyaka isaga 40






Bishop Harerimana Jean Bosco mbere yo kubwiriza ijambo ry’Imana itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rirabanza rikaririmba kuko akunda cyane kuramya imana no kuyihimbaza akagaragaza amarangamutima






Abakristo baba bakurikiye ijambo ry’Imana batuje kandi bagacengerwa naryo




Bishop harerimana Jean Bosco iri jambo yarisobanuriye abakristo barafashwa cyane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO