Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ikuzo Emmy umunyamakuru wa Radiyo Umucyo yasezeranye n’umukunzi we Confiance Kayihura-Amafoto


Yanditswe na     Ubwanditsi
13 July 2018 saa 06:02'

Ikuzo Emmy, umunyamakuru w’ibiganiro bya Gikristo kuri Radiyo umucyo yasezeranye imbere y’amategeko na Confiance Kayihura bari bamaze imyaka isaga ibiri bakundana .



Ikuzo Emmy na Confiance Kayihura buri wese yarahiriye undi ko azitwararika amasezerano bagiranye

Ikuzo Emmy uri mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Gikristo bamaze kwigwizaho abakunzi benshi yasezeranye na Confiance Kayihura kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga mu Murenge wa Kicukiro, bari bashagawe n’inshuti n’abavandimwe ubukwe bwabo bukaba buteganyijwe tariki 21 Nyakanga 2018.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kicukiro mbere yo kubasezeranya bukaba bwabahaye impanuro zikomeye zo kuzabana mu mahoro Kandi bagahora baharanira guhesha agaciro amasezerano bagiraniye imbere y’amategeko.


Ubuyobozi bw’umurenge wa Kicukiro mbere yo kubasezeranya babane kubaha inama n’impanuro

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM , Ikuzo Emmy yavuze ko igihe cyari kigeze kugira ngo atere indi ntambwe mu buzima, arushinge n’uwo umutima we washimye kandi yakunze ubuziraherezo kuko yize kandi akanyurwa n’imico ye .

Ikuzo Emmy yagize ati :"Mu myaka igera kuri ibirimaze mu rukundo n’umukunzi wanjye namushimye muri byose yaba mu mico no mu myifatire mbese yujuje indangagaciro z’umunyarwandakazi n’umukristo mwiza ,ibi ari nabyo byatumye mfata umwanzuro wo kumukunda iteka tukibanira burundu tukazatandukanwa n’urupfu cyangwa kristo Yesu agarutse".


Ikuzo Emmy yahamije ko imico myiza yabonye k’umukunzi we ariyo yatumye afata icyemezo cyo kumugira umugorore

Ikuzo yakomeje agira ati :" uyu Confiance niwe munezero wanjye uzambyarira umuryango kandi niwe namaze igihe ntegereje none arashize araje ndagirango mbabwireko Kayihura confiane aje ari umukobwa wambere wahize abandi ubwiza imbere yanjye

Confiance Kayihura mw’ijwi ryuje ibyishimo aseka cyane yagize ati: Njyewe umukunzi wanjye nabonye nta wundi muntu namugereranya nawe kuko yujuje byose numvaga nifuza ku musore uzambera umugabo ati :”Twembi turaziranye kuko turemerana peee, nanjye sinzamuhemukira nzamukunda iteka kuko nawe yemeye kunkunda kandi icyo namubwira nuko yakunze umukunda n’iyo nsenga Imana mba nyisaba ngo ikomeze kumundindira iteka maze vuba cyane duhuze imiryango amatara yaka kumugaragaro .

Ubukwe bw’aba bombi bukaba buzakomeza ku wagatandatu taliki 21 Nyakanga 2018 aho mu masaha ya mu gitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa mu muryango wa Confiance Kayihura ku Kicukiro hafi y’umurenge naho nyuma ya saa sita hakaba gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Bethesida Holy Church ku Gisozi noneho nibava mu rusengero abatumiwe bakirirwe mu busitani bwa Glory to God Temple Kicukiro.

REBA AMWE MU MAFOTO ABEREYE IJISHO YARANZE UYU MUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y’AMATEGEKO :










Ikuzo Emmy na Confiance Kayihura mu muhango wo gusezerana bari bagaragiwe n’inshuti n’abavandimwe n’imiryango n’ababyeyi


Bahawe Certicat y’amasezerano bagiranye












Hafashwe amafoto y’urwibutso rw’uyu munsi wo gusezerana mu mategeko

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.