Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ijambo rya Apotre Gitwaza ryateje intambara y’amagambo hagati ya Nkusi Arthur nabo kwa Prophet Sultan


Yanditswe na     Ubwanditsi
10 August 2018 saa 04:01'

Nyuma y’amagambo Gitwaza yatangaje ko abanyamadini benshi barya amafaranga y’abayoboke bababeshya ibitangaza,ubu hariho iteranwa ry’amagambo hagati ya y’umunyamakuru Nkusi Arthur n’umwe mu bayoboke ba Prophet Sultan Eric.

Mu minsi ishize nibwo havuzwe inkuru nyinshi kuri Apotre Paul Gitwaza aho ibinyamakuru bimwe na bimwe byanditse bivuga ko uyu mukozi w’Imana yamennye amabanga akomeye y’abakozi b’Imana batekera abantu imitwe bitwaje ubuhanuzi.

Kuwa 05 Kanama 2018 mu giterane cyateguwe na Hope in Jesus Ministries cyiswe “Ebenezer Revival Conference” niho Apôtre Dr Paul Gitwaza yigishije icyigisho kigira kiti “Ni wowe muhanuzi w’ubuzima bwawe.”

JPEG - 51.2 kb
Apotre Paul Gitwaza yavuze ko hari abarya abantu amafaranga yabo bitwaje ibitangaza

Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko muri iyi minsi abantu babaye babi kugeza no kubapasiteri bazwi nk’abahanuzi. Bityo, ngo abantu birirwa bajya kubwira abapasiteri imishinga yabo, ibyo batekereza, amabanga y’ubuzima bwabo,….ngo baba bakwiye kwitonda kuko ngo bose si ko ari abizerwa bo kubwirwa bene ibyo.

Apôtre Dr Paul Gitwaza yavuze ibyo we yiboneye agira ati: “Nabonye abantu musangira ubusa, Imana yaguha amazi muri kumwe bagashaka kukwicisha, inama zigakorwa, intambarazikabyuka kuko ufite agacupa k’amazi. Abantu bakunda kubana bakennye, iyo mwese muri abatindi murabana, ariko iyo umwe aguze urukweto ikibazo kiravuka. Nonese abo bantu batifuza ko ugura inkweto bazakwifuriza kubaka inzu?”

Nyuma y’izo nkuru nibwo abanyamakuru Isheja Sandrine na Nkusi Arthur babivuzeho mu gitondo mu kiganiro cyabo,ndetse Arthur akaza gushyira ifoto kurubuga rwe rwa Instagram avuga ko Apotre Gitwaza yavuze ko ashinja Apotre Saltan ko ajya yishyuza ibitangaza ndetse ko ngo hariho ibiciro

Nyuma y’iyo foto umwe mu bayoboke ba Prophet Sultan yandikiye Arthur Nkusi, amubwira ko ibyo bakoze atari byo kandi ko ngo Saltan ari umukozi w’Imana ndetse atajya anishyuza ibitangaza.

Mu ijambo ryo kwihimura Arthur Nkusi yavugiye kuri radio muri iki gitondo cyo kuri tariki ya 10 Kanama yavuze ko uwo muntu wamwandikiye avuga ko babeshye yamukurikiranye agasanga ndetse ngo ari umwe mu ba hafi ba Prophet Sultan

JPEG - 155.8 kb
Umunyamakuru Arthur Nkusi yikomye uwamwandikiye

Mu magambo ye Nkusi Arthur yagize ati:"Njyewe nashyize post kuri instagram yanjye mvuga ukuntu apotre Gitwaza yikomye mugenzi we Saltan avuga ko yishyuza ibitangaza,ngiye kubona mbona umuntu aranyandikiye ambwira ko twabeshye ko ndetse Apotre Gitwaza nawe yabeshye,nyuma naje guhita nkurikirana uwo muntu nsanga ashobora kuba ari umwe mu bayoboke ba Saltan ndetse nsanga ashobora kuba ari umwe mu bantu b’imbere bo kwa Saltan kuko nabonye bafitanye amafoto mesnhi avuga ko ari Daddy we,so ntimukazajye muvugira abantu mwiyise abandi kuko nta muntu utaziko Saltan yishyuza ibitangaza."

GIF - 206.1 kb
Prophet Sultan Eric avugwaho kwishyuza ibitangaza

Iyi ntambara y’amagambo rero ikaba ibaye nyuma y’amagambo yavuzwe cyane kuri uyu mukozi w’Imana Saltan bivugwa ko kurusengero rwe hariho ibiciro byo guhanura.

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.