Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ihohoterwa, iyicarubozo Abakristo bakorerwa n’abapasteri bari kubasengera rizashira bigenze gute?

Ubwanditsi , 4 months ago

Afurika ni umwe mu migabane ku isi ifite abanyamadini biyita ko bakomeye mu bijyanye no guhanura ndetse no gukora ibitangaza bitajya bipfa gukorwa n’abandi baturiye indi migabane, nko gusengera abantu indwara zigakira, bakabahumura, ndetse no guhagurutsa ibirema.

Mu buryo aba ba Pasteri babikoramo bushidikanywaho na benshi niba koko ari Imana bakorera bikabayobera, muri ubwo buryo besengeramo abantu twavugamo nko kubabwira kurisha nk’amatungo, kubatamika ibitambaro byabo bavuga ko Imana yabyejeje, kubatamika inzoka ndetse no kubasengera mu buryo budahesheje Imana icyubahiro babakandagira cyangwa se babakora ku bice bimwe by’umubiri.

Ibi ariko byiganje mu matorero yitwa ay’abarokore, bavuga ko bavutse ubwa kabiri, bayoborwa n’Umwuka Wera ndetse bakaba bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru gusa na none abantu bakunda gutanga izi nyigisho, abenshi bibanda ku iziganisha ku bitangaza, umugisha n’izindi zikora ku marangamutima ya muntu.

Ibi byatumye tubakusanyiriza tumwe mu udushya twagiye dukorwa n’aba bapasteri bo muri Afurika.

Ghana

Bishop Daniel Obinim, umuyobozi w’Itorero ryitwa Godsway Ministries avuga ko afite ububasha bwo gukora ibitangaza bitandukanye akanakiza ubugumba n’uburemba.

Hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mupasiteri akandagira ku nda z’abagore bivugwa ko babuze urubyaro, hari n’aho yagaragaye yafatishije ibiganza ku bitsina by’abagabo bivugwa ko bafite ikibazo cy’uburemba.

Hari n’andi mashusho yagaragaye uyu mushumba asengera umugabo wambaye ubusa igice cyo hepfo ubugabo bwe bugaragara. Hafashwe kandi amashusho arimo gukubita umusore n’inkumi bashijwaga gusambana.

Afurika y’Epfo

Pasiteri Lesego Daniel, Umuyobozi w’Itorero Rabboni Ministries i Pretoria, yasabye abayoboke be kunywa petelori, avuga ko yayihinduye umutobe.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umwe muri bo anywa iyi petelori akavuga ko iryoshye kandi ko nta nkurikizi yumva.

‘Pasiteri w’inzoka’

Pasiteri Penuel Mnguni w’imyaka 25 y’amavuko ni umuyobozi w’Itorero ‘End Times Disciples Ministries’ muri Afurika y’Epfo, azwiho gukora udushya turimo gutegeka abayoboke be kurisha nk’inka(kurya ibyatsi) kubanyukanyuka baryamye hasi cyangwa bicaye ngo arabasengera, kubashyira ku ngoyi n’ibindi bitandukanye yita ibitangaza.

Uyu mugabo wiyita intumwa ntatinya kugaburira abayoboke be amabuye, abemeza ko yayahinduye imigati.

Mu mwaka wa 2015 nibwo hasakaye inkuru n’amashusho amugaragaza agaburira abayoboke be inzoka n’imbeba akababwira ko yabihinduye chocolat.

Nyuma yo gukora aya mahano, abayobozi bo mu gace ka Soshanguve, aho urusengero rwe rwari ruherereye bahise bamwirukana.

Kenya

Iperereza ryakozwe na KTN TV yo muri Kenya mu mwaka 2014, ryerekanye amayeri y’umuvugabutumwa w’icyamamare witwa Victor Kanyari wo mu Itorero ryitwa Salvation Healing Ministry, uzwi cyane mu bavugabutumwa bacisha ubutumwa kuri televiziyo.

Victor akoresha ibyitwa ‘Permanganate de Potassium’, umuti ushobora kuvangwa mu mazi agahindura ibara, akabeshya abayoboke be ko amazi yahindutse amaraso kubera ko bakize indwara.

Kanyari akaba ari umuhungu w’umuvugabutumwakazi witwa Lucy Nduta, wigeze gufungwa mu 2009 kubera kurya utw’abakene abemeza ko atanga imiti ikiza SIDA.

Rwanda

Bishop Deo Niyonzima uyobora umuryango witwa ‘Bohoka Center International’ mu giterane yakoresheje mu mwaka wa 2015, abantu bari uruvunganzoka babyiganira kwakira impapuro z’isuku(Paper serviettes) yari yasengeye avuga ko zikiza indwara, imyaku, inyatsi n’ibindi. Bamwe baraziryaga abandi bakazitumbika mu mazi bakanywa bijejwe ko bari bubone ibitangaza.

Mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo aho bita Cyaruzinge mu mwaka wa 2015, havuzwe umugabo na nyina biyitaga abanyamasengesho bavuraga abarwaye indwara bavuga ko zikomoka ku badayimoni, mu izina rya ‘Yesu’ babateretseho imbabura iriho amakara yaka.

Haribazwa igihe ibi bizarangira dore ko bimaze gufata indi ntera cyane cyane ku bakristo bajyanywa no gusenga bakurikiye ibitangaza, rimwe na rimwe bagahabwa gukora ibintu bitandukanye bisa nk’ibivunanye ariko bakabikora ntacyo bitayeho mu rwego rwo kugira ngo babone ibyo baje gushaka.

Uyu mu Pasteri we yari aryamye ku bakristo ari kubasengera
Uyu we ari gutamikwa igitambaro yabwiwe ko Imana yagihaye umugisha
Bishop Deo Niyonzima ahereza abantu impapuro z’isuku yasengeye ngo bazirye
Aha abakirisitu batanguranwaga kurisha nk’inka
Obinim aha ngo yarimo ahumura impumyi
Pasiteri Penuel Mnguni aha yatamikaga abakirisitu inzoka
Bishop Daniel Obinim asengera abagore yabakandagiye ku nda
Pasiteri Lesego Daniel asengera abantu abakandagiye ku mugongo

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO