Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Igiterane ‘Refresh Women Rwanda’ cy’abari n’abategarugori cyatangiye, bibutswa ko ari abanyembaraga zihebuje-AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2019, muri Mariott Hotel mu Mujyi wa Kigali, nibwo hatangijwe umugoroba w’amasengesho ubimburira igiterane gikomeye cy’abari n’abategarugori cyiswe Refresh Women Rwanda, cyateguwe n’itorero rya New Life Bible Church, aho abitabiriye aya masengesho bigishijwe ijambo ry’Imana ndetse banibutswa ko bagomba kumenya imbaraga zidasanzwe bibitseho.

Ni umugoroba wahuje abari n’abategarugori biganjemo abasengera mu itorero rya New Life Bible Church, bafite amazina akomeye, basangira ijambo ry’Imana bigishijwe n’abavugabutunmwa banyuranye, banasangira amafunguro y’umugoroba.

Aya masengesho yabaye kuri uyu mugoroba ni ayo gutangiza igiterane ngarukamwaka gikomeye gihuza abari n’abategarugi kigiye kuba ku nshuro ya 19, aho uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti “The Wave of his Glory” bisobanuye ‘kugendererwa n’imbaraga z’Imana’.

Mu bavugabutumwa bakomeye bigishije ijambo ry’Imana muri uyu mugoroba harimo Pastor Grace Serwanga wo mu Bwongereza, Pastor Irene Kasirivu wo muri Uganda ndetse na Pastor Mugisha Florence akaba n’umugore wa Pasiteri Mugisha Charles bafatanya kuyobora Itorero rya New Life Bible Church.

Mu nyigisho aba bapasiteri batanze bose bagiye bitsa ku mbarga n’ububasha abari n’abategarugori bafite ariko abenshi bakaba batarisobanukirwa.

Pastor Grace Serwanga yavuze ko Refresh Women Rwanda ari umwanya mwiza wo kwiga ku ijambo ry’Imana no guhugurana nk’abari n’abategarugori, bagasobanukirwa zimwe mu nshingano zikomeye ndetse n’ubutware Imana yabaremeye.

Yashimangiye ko Abagore baremewe ubutware bo kuyobora, kwaguka ndetse no kororoka bakabyara abazubaka itorero ry’Imana.

Ati “Imana yabaremeye ubutware bwo kuyobora.Yaremye umuntu imufitiye umugambi wo kwaguka, kororoka no kumenya Imana. Tugende twaguke tubyare tunarusheho kumenya Imana.”

Pastor Mugisha Florence ufatikanya n’umutware we kuyobora itorero rya New Life Bible Church yavuze ko ibi biterane biba buri mwaka aho iby’uyu mwaka bifite intego yo gutoza ikindi kinyejana kumenya Imana, no gutoza uruhererekane rw’abana bato mu kumenya no gusobanukirwa Imana.

Yavuze ko ahorana icyifuzo cy’uko abari n’abategarugore b’u Rwanda bamenya Imana kurushaho maze bakabera Isi urumuri.

Avuga ko ibi biterane Imana yabibashyize ku mutima mu rwego rwo guhembura abantu bayo binyuze mu masengesho ndetse n’ubutumwa bwiza bubitangirwamo buri mwaka.

Ati “Refresh Women Rwanda ni ikintu Imana yadushyize ku mutima nka New Life Church y’uko igihe ari iki cyo kongera guhemburwa n’Imana. Ntekereza ko aricyo gihe cyacu cyo guhemburwa, atari uguhembuka kubera ko wahwereye, ahubwo guhembuka mu mwuka.”

Igiterane Refresh Women Rwanda kiratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, aho mu minsi ibiri ya mbere, kizitabirwa n’abari n’abategarugori. Kizasozwa ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 hakorwa icya rusange kizahuza abagabo n’abagore, ndetse Umushumba Mukuru wa New Life Bible Church Pastor Charles Mugisha akazatangamo ikigisho.

New Life Bible Church imaze imyaka 15 ikorera mu Rwanda ni Minisiteri y’Umuryango wa Africa New Life Ministries. Ifite Icyicaro Gikuru mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Pastor Mugisha Florence ufatikanya n’umutware we kuyobora itorero rya New Life Bible Church,yavuze ko ahorana icyifuzo cy’uko abari n’abategarugore b’u Rwanda bamenya Imana kurushaho

Pastor Grace Serwanga yashimangiye ko Abagore baremewe ubutware bo kuyobora

Pastor Irene Kasirivu wo muri Uganda nawe yigishje ijambo ry’Imana

Banakase umutsima wo kwishimira inshuro ya 19 iki giterane kigiye kongera kubaho

Ijoro ry’amasengesho ryatumiwemo abagore bafite amazina akomeye mu matorero atandukanye

Pastor Grace Serwanga (umwirabura) wo mu Bwongereza ari mu bavugabutumwa bakomeye batumiwe muri iki giterane cy’abagore n’abakobwa



ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO