Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Igiterane Refresh Women Rwanda 2018 cyatangijwe n’umusangiro wiswe "Mutagatifu" ,hafatwa intego yo kurushaho kumurikira amahanga -Amafoto

Ubwanditsi , September 2018

Ku nshuro ya 15 ,Itorero rya New Life Bible Church ryatangiye igiterane cy’ububyutse gihuza abari n’abategarugori kizwi nka "Refresh Women Rwanda" ,gitangizwa abari n’abategarugori b’u Rwanda biyemeza kurushaho kuba urumuri rumurikira amahanga n’abandi banyarwandakazi batarakizwa.

Iki giterane kikaba cyatangijwe n’umusangiro wiswe mutagatifu wabereye muri Grand Legacy Hotel ku mugoroba w’ejo kuwa kane taliki ya 19 Nzeri 2018 aho abari n’abategarugori bahuriye bambaye imyenda yera bagasabana ,bagasangira nk’ikimenyetso cyuko bizaba bimeze mw’ijuru ndetse baniga ijambo ry’Imana rigamije kugira abo rihindurira kuri Yesu.


Pastor Florence Mugisha atangiza igiterane yavuzeko abari n’abategarugori aribo shingiro ry’umuryango mwiza u Rwanda rwifuza

Pastor Florence Mugisha atangiza iki giterane ku mugaragaro yavuzeko impamvu bakoze Dinner abari n’abategarugori bakambara imyenda y’umweru bishushanya ko no mw’ijuru abantu bazaba ari abera.

Ati:"muri uyu musangiro tuba dufite intego yo kwamamaza umwami Mana ndetse no gushishikariza abantu gukurikira inzira y’agakiza kuko tuba twatumiyemo abantu batandukanye b’ingeri zose barimo n’abatabona umwanya wo kuza mu nzu y’Imana bityo dusangira nabo iby’umubiri ariko tukanasangira ijambo ry’Imana kandi bigatanga igisubizo cyiza kuko benshi barahindukira bakanahigira byinshi".

Pastor Florence Mugisha yakomeje avugako abari n’abategarugori bakwiriye guhaguruka bakaziba icyuho cy’ahatuzuye kandi bagatahiriza umugozi umwe wo gukorera Imana mu buryo bwose ,bakabwiriza ubutumwa bwiza bashize amanga maze abanyarwandakazi bakaba urumuri rumurikira amahanga bityo abahindutse bagaharanira guhindura abandi batarakizwa,ibi bigatuma umuryango nyarwanda urushaho kuba mwiza bityo iterambere ry’umwari n’umutegarugori rikaramba.

Nyuma yuko ku mugoroba wo ku wakane iki giterane gitangijwe n’uyu musangiro cyakomeje kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 nzeri 2018 gikomereza kurusengero rwa New Life Bible Church ahari hateraniye abari n’abategarugori benshi bakurikiye inama n’impanuro bahawe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Apostle Love waturutse muri Canada wibanze ku guhugura abantu umumaro w’indyo yuzuye ndetse n’umumaro wa Siporo mu buzima bwa minsi yose.

Mw’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Rev.May Salami waturutse mu gihugu cy’Ubwongereza yavuzeko iyo abantu bahuje imbaraga Imana ibakoresha iby’ubutwari bityo ko Refresh Women Rwanda igomba kuba umuyoboro w’ivugabutumwa ryagutse cyane cyane mu bari n’abategarugori bo kw’isi yose.

Iki giterane kirakomeje iminsi yacyo yose, aho ejo ku wagatandatu kizatangira kuva kw’isaha ya saa cyenda z’umugoroba noneho ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2018 ari naho kizarangira n’abagabo bakazaba bemerewe kukizamo kuko iminsi isanzwe n’umwihariko w’abari n’abategarugori .


REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE ITANGIZWA RY’IKI GITERANE:



Mu musangiro wabaye ku munsi w’ejo hakaswe umutsima nk’ikimenyetso cyo gufungura kumugaragaro Refresh Women Rwanda 2018


Pastor Dr.Charles Mugisha n’umufasha we Pastor Florence Mugisha bafungura ku mugaragaro Refresh Women Rwanda 2018

N’icyumba cyabereyemo uyu musangiro hari hateguwe mu buryo naho heraga







Imyambaro y’umweru niyo yari yemerewe kugera muri ibi birori gusa ,abantu bari baberewe cyane bishushanya uko mw’ijuru bizaba bimeze

Umuhanzikazi Diana Kamugisha mw’ikanzu y’umweru yasusurukije bikomeye abitabiriye ibi birori





Mu mpuguro n’ijambo ry’Imana ,Rev.May Salami waturutse mu gihugu cy’Ubwongereza na Apostle Love waturutse muri Canada bafashije bikomeye abitabiriye iki giterane





Abitabiriye iki giterane kuri uyu wa gatanu bafashijwe cyane n’indirimbo n’ijambo ry’imana n’impuguro by’abakozi b’Imana batandukanye



Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana(Worship Team ) muri New Life Bible Church ryagiye mu mwuka rirangije rishyira n’abantu mu mwuka

Photograph :Richard Karegeya/New Life Bible Church


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO