Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Igihe kizagera uvuge uti; “Mpyisi nkigurira” yiyiii byarangiye – Pst Ezra Mpyisi

Ubwanditsi , 5 months ago

Pasiteri mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi Ezira Mpyisa avuga ko abo abwiriza ubutumwa bakanga kumva ngo hari igihe kizagera bagasanga urugi rwarakinzwe bakomanga ngo abakingurire akababwire ko Imana yakinze.


Ibi Mpyisi yabivuze ashingiye ku ijambo ry’Imana rivuga ku mateka y’umwuzure wabayeho mu gihe cya Nowa ubwo yabwirizaga abantu ababwira kwihana ariko bakamwima amatwi, Imana ifata umwanzuro wo kurimbura isi bitewe n’ibi byari biyirimo ariko imutegeka kubaza inkuge kugira ngo azayugamemo imvura yarigiye kuzagwa. Nowa yasabye abantu kumufasha kuyibaza ntibabyumva kugeza igihe yinjiriye mu nkuge akinjiranano n’ibyo yari yamutegetse abantu bagakomeje kurebera, Imana birangira ikinze urugi rw’inkuge abasigaye umwuzure urabarimbura.

Nyuma yuko babonye imvura ikomeje kwiyongera ngo abantu bagiye ku rugi rwa ya nkuge bakomanga basaba Nowa gukingura ariko ntibyakunda kuko atariwe wari wakinze urugi. Pasiteri Mpyisi nawe avuga ko hari abo yirirwa abwira ibya Bibiliya ntibabihe agaciro ariko ngo umunsi umwe bazasanga Imana yakinze urugi bakomange babure ubakingurira.

Yagize ati; “Ba bandi bari banze kumva, ubu rero ndababwira ibya Bibiliya mukanga kubyumva, banze kubyumva[Abo ku bwa Nowa] umwuzure uje baraza kandi Imana yamaze gukinga urugi rw’ubwato, yabahaye Iminsi irindwi baranga, baraza barakomanga, “ Nowa dukingurire noneho turaje”, namwe abo bwira ibi mugashinga umutwe igihe kizagera uvuze uti, “Mpyisi nkigurira” yiyi bwarangiye.”

Mpyisi akomeza ashimangira ko hari abantu birirwa bahakana ko ibivugwa muri Bibiliya ku bijyanye n’umwuzure wo ku bwa Nowa bitabayeho ariko ahamya ko n’abashakashatsi babihamije bitewe n’ibisigazwa bagiye bavumbura munsi y’inyanja.

Agira ati; “Abantu rero bahakanye ko umwuzure utabayeho nk’uko mbabwira ibya Bibiliya mukabihakana, ubu aba Sayantisite (Scientists) baracukuye barasanga ibintu biri ikuzimu byarenzweho n’ubutaka n’amazi bemera ko umwuzure wabayeho.”

Avuga kandi ko kuba hirya no hino ku isi hagaragara ibihanamanga, ibitare ngo byatewe n’uwo mwuzure.

Amateka agaraza ko Hashize imyaka isaga 4.000 Umwuzure wo mu gihe cya Nowa ubaye. Ku bw’ibyo, nta muntu uriho muri iki gihe wiboneye uwo Mwuzure kuburyo ashobora guhagaraga agahamya ibyawo neza ariko inyandiko zitandukanye ndetse n’ubushakashatsi bukorwa bugaragaza ko wabayeho.

Muri 2010, Abahanga b’Abakirisitu batangaje ko babonye ahantu bakeka ko ariho buriya bwato(Inkuge) bwakukiye mu gihugu cya Turikiya gusa abandi bahanga bateye utwatsi ibyo byari byatangajwe bavuga ko ibyo bavuze bidafite ‘ibimenyetso bifatika’ bibyemeza.

Taliki ya 25 Ukwezi k’ Ukuboza, 2017 umuhanga wikorera ku giti cye wo muri California yageze ku mwanzuro w’uko ibyo yiboneye mu misozi miremire ya Ararat muri Turikiya byerekana ko ariho inkuge ya Nowa yahagaze. Ibi yabigejeje ku nteko y’abahanga 100 baroi bateraniye mu Turikiya ahitwa Ağrı abereka ko ibyo bagenzi be babonye muri 2010 bihuje nibyo nawe yiboneye kandi ko bishingiye ku bimenyetso bya gihanga atari amakabyankuru.

Pasiteri Ezra Mpyisi avuga ko igihe kizagera Imana igakinga urugi utarihanye ntibimukundire

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO