Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Icyo mfa na ADEPR nuko binjije ibizira mu itorero batera umugongo kuyoborwa n’umwuka wera –Pasiteri Majyambere Joseph


Yanditswe na     Ubwanditsi
31 December 2018 saa 08:04'

Pasiteri Majyambere Joseph umushumba mukuru w’itorero “Umuriro wa Pentecote “ ryabayeho nyuma yo kwiyomora ku itorero rya ADEPR kubera amakimbirane akomeye bagiranye mu myaka isaga 19 ishize yavuzeko kugeza ubu icyo apfa n’itorero rya ADEPR aruko binjije ibizira mu itorero ry’Imana ndetse bakaba barateye umugongo kuyoborwa n’umwuka wera.

Ibi uyu mushumba yabivuze ku cyumweru cy’umunsi w’ejo taliki ya 30 Ukuboza 2018 ubwo yaramaze gukora umuhango wo kwimika abakozi b’Imana mw’itorero rye barimo abapasiteri 4 ,abadiyakoni n’abadiyakonikazi bagera kuri 202.

Pastor Majyambere Joseph uzwiho kuba impirimbanyi ikomeye mu rugendo rutoroshye yanyuzemo ngo atangize iri torero rishinjye imizi kuko acyiyomora kw’itorero rya ADEPR yahuye n’urugamba rukomeye arafungwa ,aterwa ubwoba bwo kwicwa ,asabwa ko yakwemera kuva kw’izima agahakana imyemerere ye ariko abera ibamba ababimusabaga nkuko abigarukaho mu mbwirwaruhame yagiye avuga nyuma yo gutangiza iri torero.

Pastor Joseph Majyambere yabajijwe na IYOBOKAMANA.COM niba kugeza ubu hari ikibazo yaba afitanye n’ubuyobozi bwa ADEPR doreko ingoma y’abayobozi bamurwanije cyane ubu itakiriho maze asubiza muri aya magambo ati:” Nubwo bamwe mu bayobozi ba ADEPR bampemukiye bakangambanira ,bagashaka kumfungisha ndetse bakanabigerageza yewe bagacura imigambi itari myiza kuri njye ariko ko kugeza ubu mu buryo busanzwe nta kibazo mfitanye na ADEPR kereka mu buryo bw’umwuka kuko hari imiziro yinjiye mw’itorero ry’Imana ndetse kuyoborwa n’umwuka wera bikaba bisigaye byarabuze mu banyetorero”.

Yakomeje agira ati:” Kera itorero rya ADEPR niryo ryari icyitegererezo mu bumwe n’urukundo ariko ubu usigaye ujya kumva ukabona niho hasigaye habarizwa amakimbirane ,ubuhemu n’amacakubiri ndetse n’urukundo bikaba byarakamye mu bantu mbese kuyoborwa n’umwuka wera byatewe umugongo kandi ntawarenganya abakristo kuko ubwatsi abungeri bahaye intama nibwo zirisha “.


Pastor Joseph Majyambere umushumba w’itorero "Umuriro wa Pentecote" yashinze nyuma y’amakimbirane akomeye yagiranye na ADEPR

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

  • Icyo yanditse:

    Byashoboka cyane kubyo uvuze bwana Paster mukozi w’Imana ark siko byose biri kuko nkahantu uvuze ngo amakimbirane inzangano urukundo rucye ibyo ntahantu bitaba kuberako aharabantu h hatabura uruntu runtu kuberako nawe ugeze mwitorero uyoboye haribyinshi byagiye bihabera nkabyo ntubyirengagize kd urabizi gusa itorero ry’Imana uyoboye niryiza kd rifite umurongo muzima ark ikigaragara mwitorero uyoboye nuko amategeko yidini ndetse numurongo w’Itorero byubahirizwa cyane kurusha gukizwa nakwisabira ngo ingufu ukoresha wigisha amategeko yidini wongere nizindi nyinshi wigisha intama uyoboye gukizwa neza naho bitaribyo ubufarisayo buzakwinjirana kd kuzabwikiza byazahorana hatabaye imbaraga z’Imana murakoze amahoro y’Imana abane namwe

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.