Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Icyo ADEPR ,Anglikani na EPR bagiye gukora ngo ikibazo cy’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bangiwe gusenga gikemuke

Ubwanditsi , 4 months ago

Bamwe mu banyamadini cyane abafite aho bahuriye n’kibazo cy’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari KIST bavuzeko nyuma yuko bamenye ko abanyeshuri bangiwe gusenga bagiye kugira icyo babikoraho bigakemuka .

Aba banyeshuri bangiwe gusengera muri Kiminuza y’icyahoze ari Kist basanzwe bibumbiye mu miryango ya Gikristo nka CEP, EPR, RASA, GBU n’andi matsinda amenyerewe mu bikorwa by’amasengesho muri Kaminuza zitandukanye ziri mu gihugu.

Abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza baherutse kuganira n’Ikinyamakuru Ukwezi, bashimangiye ko babangamiwe no kubona babuzwa uburenganzira bwo gusenga kandi ibishingirwaho bikaba ntaho bihuriye n’ukuri.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko bibabaje kubona utubari twiyongera umunsi ku wundi muri iyi Kaminuza ariko abishyira hamwe basenga bo bakabibuzwa.

Umwe mu batanze aya makuru yagize ati: "Ubu nta tsinda na rimwe ryemerewe gusenga bose barahagaritswe. Ahubwo bakomeje kongera utubari muri Campus hari n’agaherutse gufungurwa vuba. Abibumbiye muri CEP, EPR, RASA(Rwanda Anglican Student Association), GBU n’andi matsinda amenyerewe mu bikorwa by’amasengesho muri Kaminuza bose ntawemerewe gusenga. Bababwira ko gusengera mu nyubako za Leta bitemewe"

IYOBOKAMANA.COM tukimara kumenya aya makuru byatumye duhamagara abayobozi bahagariye iyi miryango mu madini n’amatorero hamwe na bamwe mubayobozi b’amadini bafite imiryango ikomeye ibarizwa mu bigo by’amashuri twumva icyo babivugaho nicyo bagiye gukora.

Pastor Ndayizieye Emmanuel ushinzwe ivugabutumwa mu bigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye muri ADEPR

Pastor Ndayizeye Emmanuel uhagarariye ama CEP (Communaute des Etudiant Pentecotiste ) mw’itorero rya ADEPR mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko iki kibazo itorero rya ADEPR rikizi kandi riri gushaka uburyo bwo kugikemura kuko abanyeshuri bagomba gusenga .

Ati:"Ubu twaganiriye n’ubuyobozi bwa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge ku buryo bwo kuba badufasha kubona umwe mu midugudu aba banyeshuri bajya basengeraho nyuma y’andi materaniro kandi barabitwemereye kuburyo hari ibyiringiro ko mu minsi ya vuba baraba bafite aho basengera nkuko bisanzwe kandi no kuba bazongera gusengera mu kigo birashoboka kuko abo bireba bari kuvugana n’inzego zose bashaka uko byakemuka".

Bwana Munyankindi Epimaque umuyobozi w’urubyiruko mw’itorero rya EPR ku rwego rw’igihugu yavuzeko abona harabayeho kwitiranya itangazo rya Leta rihagarika amasengesho mu bigo bya Leta kuko abanyeshuri bagombye kutarebwa naryo.

Ati:”Ubundi muri Kaminuza umumaro w’imiryango ya Gikristo ntabwo ari ugusenga gusa ahubwo ni n’uburyo bwiza bwo kurera abanyeshuri bayoborwa inzira nziza kuko bigiramo byinshi byiza ndetse bikorohera abayobozi b’ishuri kubabona nko mu bikorwa bitandukanye nk’umuganda n’ubundi bukangurambaga bugamije ibyiza bifashisha amahuriro arimo n’imiryango ya gikristo aba ahari.

Bwana Munyankindi Epimaque umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu muri EPR

Uyu muyobozi yakomeje avugako nka EPR icyo bagiye gukora ari ugusaba abashumba b’ama Paruwasi cyane ayegereye Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari Kist kuko kugeza ubu ariho ikibazo cyatangiriye babe bashyiriyeho abanyeshuri umwanya bazajya bahabwa umwanya bagasenga noneho inzego bireba zirakomeza kuvugana n’ubuyobozi bw’ishuri nabwo buvugane na Minisiteri ikibazo gishakirwe umuti.

Celestin Ntahobari umuyobozi ushinzwe urubyiruko mw’itorero ry’Anglicani muri Dioseze ya Kigali mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko iki kibazo cy’abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa RASA(Rwanda Anglican Student Association) babujijwe gusenga kimwe n’indi miryango ya gikristo ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari KIST bakizi ariko ko bahise bashaka umuti wo kuba bafasha aba banyeshuri .

Ati:"Nk’itorero rya Anglikani mu mujyi wa Kigali tukimenya iki kibazo twahise tuvugana n’ubuyobozi bw’itorero mu mujyi maze twanzurako mu gihe ibi byaba bitarakemuka aba banyeshuri baba basengera kuri Catedrale ya Saint Etienne aho bazajya basenga buri wa gatanu saa moya z’umugoroba (19h00) tugategereza igihe bizakemukira kuko inzego bireba zigomba kubikurikirana.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Joseoh Niyongira , 8 January 2019 , saa 06:16'

    Icyo yanditse :

    Umuryango w’abanyeshuri ba EPR witwa PSA (presybyterian Students Association)

  • best future from Today (BFT) , 9 January 2019 , saa 01:35'

    Icyo yanditse :

    Turashimira ubuyobozo bwa iyobokamana.com bwakoze ubuvugizi kuko ubu Kaminuza yamaze gutangaza ko hari habayeho kutumvikana neza Ku bijyanye n’itangazo ryari ryatanzwe.

    Ibyiza gusa mu kubaka imbere neza @best future.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO