Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Breaking News :Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana ,Don Moen yaba agiye gukora igitaramo gikomeye i Kigali


Yanditswe na     Ubwanditsi
18 September 2018 saa 02:35'

Company yitwa Kigali Praise Fest itamenyerewe cyane muruhando rwa Gospel mu Rwanda Biravugwa ko igiye kuzana mu rw’imisozi igihumbi umuramyi w’icyamamare Don Moen .

Nkuko tubikesha urubuga rwa Twitter rwiri tsinda ryitwa Kigali Praise Fest ,biravugwa ko uyu muramyi w’umunyamerika usa naho ariwe uyoboye isi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana agiye kuza ku rw’imisozi igihumbi aho azataramira abanyarwanda mu gitaramo batahise batangaza igihe kizabera

JPEG - 105.4 kb
Iyi niyo foto yakoreshejewe na Kigali Praise Fest bavuga ko Don Moen agiye kuza mu Rwanda

Mu magambo yanditswe n’iri tsinda kuri twitter yagiraga ati:"The Gospel Legend of all time, DON MOEN is* Coming to the Land Of 1,000 Hills (Kigali, Rwanda ) Live at @kglpraisefest More Details To Come...." Ugenekereje mu kinyarwanda bakaba bagize bati:"Icyamamare cy’ibihe byose mu ndirimbo zo guhimbaza Imana Don Moen giye kuza mu rw’imisozi igihumbi (Kigali,Rwanda) Amakuru arambuye araza vuba".
Iyi Link niyo igaragaza twitter y’iri tsinda https://twitter.com/KglPraiseFest

Ubwo twabonaga ubu butumwa kuri Twitter twageregeje gushaka uko twavugana n’iri tsinda ariko ntibyakunda,gusa Amakuru arambuye yo kuza k’uyu muhanzi turacyayakurikirana,turayabagezaho vuba...

Amwe mu mateka y’umuhanzi Don Moen

Donald James wamenyekanye ku mazina ya Don Moen yavutse tariki 29 Kamena 1950, avukira muri America, yashakanye na Laura mu mwaka 1973 akaba afite amateka akomeye mu bijyanye n’ubuhanzi, gutunganya imiziki ndetse n’ibwirizabutumwa.

Don Moen na Laura bafitanye abana 5 aribo: Melissa moen, Michael Moen, James Moen, John Moen na Rachel Moen.

Don Moen ni umupasteri, umuririmbyi, umwanditsi, atunganya umuziki (producer) akaba n’umuramyi w’indirimbo z’Imana ukwi cyane ku isi.

Mbere y’uko aba umukozi mu nzu itunganya umuziki ya Integrity Media, Don Moen yabanje kwiga ibyerekeranye n’umuziki muri oral Roberts University, aho yavuye ajya gukorera mu nzu itunganya imiziki yitwa Terry Law Ministries, aha akaba yarahamaze igihe kingana n’imyaka 10.

Don Moen, yahakoreye imizingo y’indirimbo (album) igera kuri 11. Album ye ya mbere yayishyize ku mugaragaro mu 1992, yaguzwe cyane haba muri Amerika ndetse n’ahandi hose ku isi.

Don Moen yakoranye na Integrity Media mu gihe kirenga imyaka 20 akora nk’umuyobozi wa Integrity Label Group, aha yahavuye mu Kuboza 2007, maze muri 2009 ajya gushinga umuryango we ku giti cye witwa Worsip In Action (WIA)

Uyu muryango wageze ku bikorwa byinshi birimo no kuba waramumenyekanishije cyane kugeza ubu akaba ari na we Perezida w’uyu muryango.

Don Moen yamenyekanye kubera indirimbo ze nziza kandi ziyubashye ari na zo zamuhaye amahirwe yo kwegukana ibihembo byinshi kandi binyuranye bitewe n’umurimo we ukomeye.

Yatoranyijwe inshuro nyinshi mu mamarushanwa anyuranye kubera indirimbo ze zakoraga ku mitima y’abantu kandi muri ayo marushwa yahabwaga ibihembo kenshi. Mu bihembo yahawe twavuga nka Dove Award amaze guhabwa inshuro icyenda zose, igihembo gifite agaciro mu buhanzi bw’indirimbo zahimbiwe Imana muri Amerika. Hari n’ibindi bihembo

Muri album zafashwe uyu muhanzi arimo kuririmba ku rubyiniro (Live Albums) harimo Give Thanks (1986), Worship with Don Moen (1992), Trust in the Lord – Live Worship with Don Moen (1994), Rivers of Joy (1995), Emmanuel Has Come (1996), Let Your Glory Fall (1997), God Is Good – Worship with Don Moen (1998), I Will Sing (2000), God in Us (2001), Thank You Lord (2004)

Muri Album yakoreye muri sitidiyo harimo God Will Make a Way yabaye iya mbere muri Amerika muri 2003 n’iyitwa With a Thankful Heart yabaye iya mbere muri 2011

Don Moen yandikiye indirimbo abantu benshi banyuranye aho twavuga nka : Claire Cloninger, Paul Overstreet, Martin J, Nystrom, Randy Rothwell, Ron Kenoly, Bob Fitts, Debby Graafsma, Paul Baloche, Tom Brooks, n’abandi benshi kandi na bo b’ibyamamare.

Yakoranye n’abaririmbyi b’icyitegererezo barimo Justo Almario, Carl Albrecht, Abraham Laboriel, Alex Acuna, Paul Jackson, Lenny Le Blanc na Chris Graham». Yanditse indirimbo zibarirwa mu Magana. Aho twavuga iyo yise our Father, Dieu est bon en tout temps, n’izindi nyinshi zakunzwe na benshi……

Uyu Don kandi yagiye yitabira ibitaramo mu bihugu bitandukanye mu bihugu byo ku migabane itandukanye nka Ghana, Afurika y’Epfo, Singapore, Philippines, Korea y’Epfo, Brazil, Canada, Australia, Uwongereza, Ubushinwa, Malaysia, Indonesia, Ubuyapani, Guatemala, n’ahandi henshi hatandukanye.

Don Moen yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka God Will Make a Way (Imana izaca inzira), Thank You Lord (Urakoze Mana), God Is Good All the Time (Imana ni nziza ibihe byose), Here We Are (Turi hano), Give Thanks (Mushimire) ndetse n’izindi nyinshi zakoze ku mitima yabakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ku buryo kugeza ubu indirimbo ze zikoreshwa cyane mu nsengero hirya no hino ku isi.

Kuri ubu Don Moen afite sitidiyo yitwa Don Moen Production ruri i Nashville, akaba ari na ho atuye we n’umufasha we Laura n’abana be batanu.

Muri 2017, hacicikanye ibihuha ko uyu mukozi w’Imana yitabye Imana ariko aza kubivuguruza we ubwe.

Imwe mu mbogamizi uyu mukozi w’Imana avuga ko yahuye na zo mu mirimo ye yo gukorera Imana ngo nuko agorwa no guhuza gahunda nyinshi n’akazi kenshi aba afite ndetse ngo ubwo abana bari bakiri bato yagorwana no gukora nshingano zo kubarera kubera ko akenshi yabaga ahugiye mu bikorwa by’umurimo w’Imana.

Kimwe mu byo ashima Imana nuko yamushoboje kuba icyamamare mu kuririmbira Imana kandi nyamara mu gihe yari atangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana abantu baramusetse bamubwira ko ntaho byamugeza bamwe bakamugira inama yo kujya kuririmba indirimbo zisanzwe kuko ari umuhanga mu by’umuziki.

Umuntu afata nk’icyitegerezo mu buzima bwe ni Pasiteri Ray Schaibly wamugiraga inama akiri ingimbi, avuga ko muri ibyo bihe by’ubugimbi umwana w’umuhungu aba ahanganye n’ibishuko bikomeye ariko ngo we yabashije kubisimbuka kubera inama za Pasiteri Ray witabye Imana muri 2002.

Uyu Pasiteri Ray ngo yasaga naho ari we mubyeyi wa Don Moen kuko ngo se wa Don Moen ntabwo yari umukirisitu, Ray yajyaga ajyana na Moen guhiga no kuroba amafi, akanamwigisha gucuranga gitari n’inanga akanamusaba kujyana na we ku ruhimbi kugirango bafatanye kuririmba. Kubera ibi, Don Moen avuga ko bishoboka ko atari kuba icyamamare nkuko bimeze ubu iyo hataza kubaho ibyo Pasiteri Ray yamukoreye.

Umuhanzi Don Moen akomoraho gukunda impano y’ubuhanzi ni uwitwa Frank Sinatra, uyu yabaye icyamamare nka Don Moen kuko na we yabaye umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, umukinnyi wa filime, ndetse akajya anasohora indirimbo muri za sitidiyo.

Frank yitabye Imana mu 1998, ariko ngo Don Moen yajyaga akunda kumva indirimbo ze akiri umwana zikamuryohera cyane. Undi muhanzi Don Moen yajyaga akunda kumva cyane ni uwitwa Thomas Francis Dorsey witabye Imana mu 1956. Don Moen ahamya ko aba aribo yakunze kugenda afataho icyitegererezo mu buhanzi ndetse ngo n’umuntu wumvise indirimbo ze asanzwe azi aba bahanzi ntiyatinda kumva ko inganzo n’injyana zabo ari zo ziganza mu nganzo ye.

Christian N.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.