Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibyo gukorana n’abarozi n’abapfumu, kuringaniza urubyaro ni ihame,gufasha abaramyi bakizamuka:Ikiganiro na Bishop Harerimana J.Bosco

Ubwanditsi , 22 February

Asengera abantu bagakira indwara zikomeye yaba iziva ku myuka mibi ndetse n’izisanzwe, azwiho kuba umugabuzi mwiza w’ijambo ry’Imana,benshi bamwita umunyabitangaza warokotse inkubiri yo gufunga amadini n’amatorero mu Rwanda kuko bagenzi be benshi babigendeyemo.

Uyu ni Bishop Harerimana Jean Bosco ! Ni we wagize iyerekwa ryo gutangiza Itorero rya Zeraphath Holy Church izina avuga ko yahawe n’Imana,iri torero ryavukanye intego yo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza ,gushishikariza abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge no kugaragaza ko imbaraga Yesu yakoreshaga imirimo n’ibitangaza bikomeye yazisigiye abamwizera .

Bishop Harerimana Jean Bosco avugako imyaka ibaye 19 ahawe n’Imana umuhamagaro wo gutangiza itorero mbere yuko mbere yabarizwaga mw’itorero rya ADEPR aho yatangije itorero benshi mubo basenganaga bakamucikaho bamwita umuyobobe.

Itorero rya Zeraphath Holy Church rimaze kumenyekana cyane bitewe n’imirimo ikomeye Imana ikoresha umushumba waryo Bishop Harerimana Jean Bosco avugako yaritangije mu mwaka w’i 2000 aritangirira mu bukene bukommeye asengera mu kumba kakiraga abantu batagera kw’ijana none ubu afite urusengero rwuzuye rutwaye akayabo ka Miliyoni nyinshi.

Bishop Harerimana Jean Bosco akunda cyane indirimbo zo kuramya no guhimbaza kuko mbere yo kubwiriza ijambo ry’Imana no gusengera abarwayi amavuta ye akorana cyane n’indirimbo kuko abanza kuririmbisha ndetse yihaye intego yo gufasha abaririmbyi bakizamuka .

Mu nyigisho atanga mu materaniro ,akoresha cyane amagambo yamamaza izina rya Yesu mumvugo igira iti:"Yesu ni yamamare " kandi agakunda kuvugako ibyo akora byose ataba agamije ko izina rye ariryo ryogera ahubwo ko we ari umugaragu w’imburamumaro,Imana ikaba hejuru ya byose .

Mu kiganiro kirambuye na IYOBOKAMANA.COM yavuye imuzi ingingo zitandukanye zirimo ishingiro ry’umuhamagaro we,ibijyanye n’umupfumu w’umurozi wo muri Congo baba bakorana akaba ariwe umuha imbaraga zo gukora ibitangaza,icyo avuga ku kuringaniza urubyaro ,ibijyanye n’abakozi b’Imana bishyuza amafaranga y’umurengera kugira ngo basengere abantu anasubiza byinshi mu bibazo abantu bamwibazaho.

Kuriwe ntiyemera abantu basengera abantu babanje kubaka amafaranga kuko abita inzererezi avugako kubita abakozi b’Imana ataribyo kuko imbuto umuntu yera nizo zigaragaza umukozi w’Imana nutariwe ,ikindi asaba abakristo kujya bakunda gusoma Bibiliya nk’umuyobozi mwiza.

IYOBOKAMANA.COM :Bishop Harerimana Jean Bosco ni muntu ki ?

Bishop Bosco:Ni umu Papa w’abana babiri akaba umushumba w’amatorero ya Zeraphath Holy Church .

IYOBOKAMANA.COM :Igitekerezo cyo gutangiza itorero cyavuye he?Mwari mufite iyihe ntego? Ni ki cyabagoye mw’itangira?

Bishop Bosco: Mbere yo gutangiza itorero nahoze nsengera mw’itorero rya ADEPR nza gusangwa n’Imana imbwira ko ngomba gutangiza itorero ,impa izina rya Zeraphath Holy Church ,nditangiza mu mwaka w’i 2000. Iki ntu cyangoye nuko abantu twasenganaga bamvuyeho bamwe bakanyita ubuyobe ikndi byari bikomeye kubera ubushobozi bukeya kuko twatangiye dukodesha.

IYOBOKAMANA.COM :Mutangiza itorero ni iyihe ntego mwari mufite ku gihugu cy’u Rwanda usibye umuhamagaro w’Imana gusa?

Bishop Bosco:Twari dufite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza abantu bakihana ibyaha bakazajya mw’ijuru ndetse hari n’intego yo gufasha abanyarwanda n’igihugu mw’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge kuko u Rwanda rwanyuze mu bikomeye kandi tugenda tubigeraho kuko iyo umuntu amanukiwe n’umwuka wera biroroha cyane kwiyunga no kubabarira uwahemutse n’uwahemukiwe.

IYOBOKAMANA.COM:Muvuga iki kubakozi b’Imana bishyuza amafaranga y’umurengera kugira ngo babasengere ndetse bamwe bakababwirako gutanga ikiru gitubutse bitera Imana gukora ibitangaza bikomeye?

Bishop Jean Bosco:Abantu bakora nkibyo byo kwishyuza abantu ngo babasengere mujye mubashakira irindi zina mubaha mwe kubita abakozi b’Imana kuko bene abo abenshi usanga batagira naho basengera birirwa babunga ari nabyo bibatera gukora ibisa n’ubutekamutwe.

IYOBOKAMANA.COM :Mukunze kugaragara mbere yo kubwiriza ijambo ry’Imana no gusengera abarwayi mubanza kuririmba no kuririmbisha ,ni iizihe mbaraga mubona mukuramya no guhimbaza Imana?

Bishop Bosco :Impamvu nkunda kuramya no guhimbaza Imana mbere yo kugira igikorwa nkora nuko nemera imbaraga ziva mu ndirimbo kuko na Dawidi yajyaga acurangira Sawuli imyuka mibi igahunga bityo rero nanjye kuba mbikunda biri mu rwego rwo kubanza gutereta Imana kugirango ize yerekanirwe muri njye.

IYOBOKAMANA.COM :Mwavuzeko mwifuza gufasha abaririmbyi b’abaramyi bakizamuka, muzabikora gute?

Bishop Bosco: Icyambere n’ukubagira inama ,icyakabiri nukubafasha uburyo ibyo bihangano byabo byasohoka n’abandi bakabyumva.

IYOBOKAMANA.COM :Ni ubuhe buzima mwanyuzemo mu buto bwanyu mwicuza cyane, mutifuriza urubyiruko gucamo?

Bishop Jean Bosco :Hari inzira y’ubutamenya umuntu aba yaranyuzemo irimo ubusinzi ,ubusambanyi kuburyo iyo mbyibutse mbyicuza kandi sinabyifuriza urubyiruko rw’ubu kuko ruba rukwiye kumenya ko ubusore bushukana bityo bakamenya kubyitwaramo neza bagakura bubaha Imana.

IYOBOKAMANA.COM:Mu vuga iki kukibazo cyo kuringaniza urubyaro?

Bishop Jean Bosco:Kuringaniza urubyaro si icyaha,ijambo ry’Imana riravuga ngo mubyare mworoke mukwire isi ,ariko ndagira ngo nkubwire ko buri muntu wese agira isi ye kandi abantu benshi bamaze kuzuza isi zabo kuko niba umuntu afite ubushobozi ashobora kubyara abana benshi ariko niba ntabwo umuntu yaringaniza kuko nabwo kubyara abana udashoboye ejo bakangara nibyo bibi cyane.

IYOBOKAMANA.COM :Muvuga iki kumakuru avugako mufite umupfumu w’umukongomani mukorana ari nawe ubaha imbaraga zituma mukora ibitangaza?

Bishop Bosco:Ntabwo aribyo rwose ,ntawe kuko ibyo ntakoze ntarakizwa sinabikora ubu ahubwo ababivuga bashobora kubiterwa nizindi mpamvu zabo nk’amashyari n’ibindi kandi sindahindura umuhamagaro rwose ndakitangira ubuhamya ko nkiri umukozi w’Imana ikindi iyo umusirikari apfuye baramushyingura ariko imbunda yakoreshaga ntabwo ishyingurwa bityo n’umukozi w’Imana iyo atabarutse amavuta ye asigarana undi bityo rero nanjye ntabyo nkoreshwa bitakozwe n’abandi kandi abantu bakwiriye kumenya ko umukozi w’Imana agendera mu mavuta Imana yabahaye.

IYOBOKAMANA.COM :Niki mwabwira abantu badukurkiye n’abazareba iki kiganiro?

Bishop Bosco:Icyo nabwira abantu nuko bakwiriye kumenya ko igitangaza kiruta ibindi arukubona umuntu yakiriye agakiza kuko n’ibanga ryo gukorerwa n’Imana ibitangaza n’ukwihana ibyaha bityo ntimukarebe gusa abantu babohoka ahubwo mujye mwita no kubakira agakiza.

Ikindi niseguraho ni kubantu bavuga ko banshaka bakambura ,ntabwo ari ukwishyira hejuru nuko mba nshakwa n’abantu benshi ntihakagire ubifata ukundi umuntu atambonye none ejo yambona.

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE :


Bishop Harerimana Jean Bosco ni umugabo w’umugore umwe n’abana babiri





Bishop Harerimana Jean Bosco umushumba mukuru w’amatorero ya Zeraphath Holy Church ,umunyabitangaza ukunda cyane kuramya no guhimbaza Imana



Bishop Harerimana Jean Bosco asengera abarwayi bagakira,akaba umuhanuzi akaba n’umugabura mwiza w’ijambo ry’Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO